Digiqole ad

North Korea: Kuva 2011 ngo Kim Jong Un amaze kwicisha abantu 340

 North Korea: Kuva 2011 ngo Kim Jong Un amaze kwicisha abantu 340

Kim Jong Un utegeka Koreya ya Ruguru

Raporo yabonywe na CNN irameza ko kuva Kim Jon Un uyobora Koreya ya Ruguru yajya ku butegetsi muri 2011 ngo yatanze amategeko yo kwica abantu bagera kuri 340 barimo abategetsi n’abandi bakozi ba Leta bagera ku 140.

Kim Jong Un utegeka Koreya ya Ruguru

Muri 2014 yatanze itegeko ko bashonjesha imbwa zirenga 100 hanyuma bakazigaburira Nyirarume wavugwagaho kumugambanira.

Ikigo cy’ubushakashatsi gikorera muri Koreya y’Epfo kitwa The Institute for National Security Strategy kivuga ko mu myaka itanu amaze ayobora igihugu, Kim Jon Un yateye ubwoba abaturage be ku buryo ubu ngo bigoye ko hari uwatinyuka kumugambanira haba mu bo mu ishyaka rye (Ishyaka ry’Abakozi ba Koreya “Korean Workers’ Party”).

Ubusanzwe ngo biragoye ko amakuru y’ibibera muri Koreya ya Ruguru amenyekana ariko make yabashije kuboneka yerekana ko Kin Jong Un yakoze ibintu biteye ubwoba.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ngo yatanze itegeko ry’uko abasirikare benshi ba mudahushwa bagomba kurasa Minisitiri w’Uburezi witwa Kim Jong Jin kuko ngo yagaragaje imyitwarire idahwitse ubwo hari habaye inama ya Biro Politiki y’ishyaka riri ku butegetsi.

Muri Gicurasi 2015 Kim Jong Un yategetse ko barasisha imbunda ihanura indege Minisitiri w’Ingabo Hyon Yong Chol kuko ngo yakundaga kujujura mu gihe Perezida Kim yabaga afite ijambo.

Amakuru ya Koreya ya Ruguru akenshi ashyirwa ahagaragara na Televiziyo ya CNN ikaba ari yo yonyine yemerewe gukorera muri Koreya ya Ruguru nk’ikinyamakuru cyo hanze yayo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • aliko se izi TV ko zikorera western power zabura kuvuga ibi gute! Ubuse wabara abo Obama yicishije kuri mandats ze! Ubufransa bwicishije aba libyians ibihumbi bingahe! UK iri kwicisha abangana iki hirya no hino aho baba bari muri za opérations zitanemeye. Barangiza ngo Jim yicishije 340. Aba ba police ???? b’isi rwose barasekeje. Gusa Imana nijya kubahana ntizababarira. Ubu bazi abana bari gupfa muri syria na za Irak!

  • aliko se izi TV ko zikorera western power zabura kuvuga ibi gute! Ubuse wabara abo Obama yicishije kuri mandats ze! Ubufransa bwicishije aba libyians ibihumbi bingahe! UK iri kwicisha abangana iki hirya no hino aho baba bari muri za opérations zitanemeye. Barangiza ngo Kim yicishije 340. Aba ba police ???? b’isi rwose barasekeje. Gusa Imana nijya kubahana ntizababarira. Ubu bazi abana bari gupfa muri syria na za Irak!

Comments are closed.

en_USEnglish