* Muri uyu mwaka abana 400 bari munsi y’imyaka 10 barasambanyijwe Kuwa Gatanu taliki ya 23 Ukuboza mu murenge wa Kabarondo, akagali ka Cyabajwa mu mudugudu wa Kabarondo haravugwa umusore w’imyaka 25 wakoraga mu rugo ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine wari wagiye gusura abantu bo mu rugo yakoragamo. Umubyeyi w’uyu mwana utashatse ko dutangaza […]Irambuye
Ku rutonde rw’ibinyabutabire fatizo bigize ibiri mu isanzure byose ruzwi mu Gifaransa nka Tableau Périodique des élements haherutse kongerwaho izindi enye zifite imyanya ya 113, 115, 117 na 118, imwe yahawe izina rya Tenessine. Izi ‘elements’ zari zahawe amazina y’agateganyo nka ununtrium, ununpentium, ununseptium na ununoctium. Tariki ya 30 Ukuboza 2015 zashyizwe ku rutonde rw’izindi […]Irambuye
Iterambere mu buvuzi no mu bumenyi bwimbitse ku turemangingo fatizo (genetics) rigeze ku rwego rwo kubasha guhindura imiterere yatwo hagamijwe gukumira ingaruka abana bakomora ku babyeyi babo zishobora kubatera indwara nka cancers cyangwa indwara zo mu mutwe zikomeye nka Schizophrenia. Ikinyamakuru cy’Ikigo cyitwa Broad Institute gisobanura ko iri koranabuhanga ryifashisha uburyo bugezweho bwo gutuma ibice […]Irambuye
Ubusanzwe Cocktail Party ni umwanya ugenwa nyuma y’inama zihuza abantu bahuriye ku nyungu runaka (business) kugira ngo basangire icupa ari nako bamenyana bagashyiraho n’uburyo bwo kuzakorana mu minsi iri imbere. Iyi mikoranire ituma impande zombi zungukira muri uko kumenyana. Nubwo ari uko bimeze ariko, hari inama zitangwa n’abamaze igihe kirekire bajya muri ‘ibi birori’ nka […]Irambuye
Abaganga bo muri Wroclaw Medical University muri Pologne bateye akaboko ku mugabo witwa Piotr wo muri Pologne wari waravutse atakagira. Pietr w’imyaka 32 yavutse atagira akaboko k’ibumoso kubera impamvu zishingiye ku kwihuza kw’uturemanginga fatizo tugize dushinzwe gukora ingingo z’imbere. Uyu mugabo afite ibyishimo kuko abaganga bamuteyeho akaboko k’umuntu wapfuye, ubu akaba yizeye kuzajya akora imirimo yose atari […]Irambuye
Mu barokotse Jenoside hagiye haba ibibazo bishingiye ku mitungo abishwe basize bamwe bashaka kubyikubira, byatumye mu mu 2013 Minisitiri w’Intebe ashyiraho Komite yo kwiga uko ibibazo bya bene iyi mitungo byakemurwa mu bwumvikane n’ibidakemuwe bigakemurirwa mu nzego z’ibanze nyuma y’uko iyo Komite ishoje imirimo yayo. David Mwesigwa umwe mu bakozi bashinzwe ubuvugizi ku bacitse ku […]Irambuye
Ahagana saa cyenda z’ijoro ryakeye mu murenge wa Gahini, umugore witwa Slvie w’imyaka 17 gusa yajugunye umwana we mu musarane abaturage babasha gutabara bavana uyu mwana muri uwo mwobo w’imyanda agihumeka. Uyu mwana w’umuhungu bajugunye musarani yitwa Hatangimana akaba afite ukwezi kumwe gusa, mu musarane ngo yarize cyane abaturayi barumva baratabara bamuvanamo vuba ajyanwa kwa […]Irambuye
Abahanga bo mu kigo LogRhythm gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga bemeza ko abagizi ba nabi bifashisha internet bitwa hackers bari guhuriza hamwe imbaraga bagamaje kuzahagarika internet ku isi yose mu gihe kingana n’amasaha 24 mu mwaka utaha wa 2017. Ibi bizatuma za banki zihomba, ibigo by’itumanaho bihombe kandi bibe byagira ingaruka mbi ku mutekano w’ibihugu bimwe. […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasuye Sudani y’Epfo aganira na Perezida Salva Kiir amusaba ko we na Riek Machar uri muri Africa y’Epfo bareka intambara n’amakimbirane bagatangira kwitegura amatora anyuze muri Demukarasi azaba muri 2018. Museveni yabwiye The Daily Monitor ko yasabye abahanganye kureba uko baha amahirwe abaturage babo yo gutuza no gutangira kwitegura kuzatora […]Irambuye
Perezida wa Gambia watsinzwe amatora Yahya Jammeh yabwiye abayobozi b’ibihugu bya ECOWAS bikoresha Icyongereza ko atazava ku butegetsi ndetse anenga ibikorwa byabo byo kumusaba kuva ku butegetsi mu mahoro, ngo nta kamaro kabyo. Ibi yabishimangiye mu kiganiro yatangiye kuri Televiziyo y’igihugu, aho yabwiye abaturage batamushaka ko bagomba ‘gusubiza amerwe mu isaho’, ngo ntaho azajya kuko […]Irambuye