Digiqole ad

Muri Taiwan ishuri riherutse kuramya ibikorwa bya Hitler

 Muri Taiwan ishuri riherutse kuramya ibikorwa bya Hitler

Abanyeshuri bakoze akarasisi ko gushimagiza AbaNazi na Hitler

Abaturage bo m bihugu nka Taiwan, Koreya y’epfo, Indonesia na Thailand benshi ngo ntibazi neza amateka y’Intambara ya kabiri y’isi na Hitler ntibabizi, ibi byatumye bakora igifatwa nk’ibara n’amahanga aho muri Taiwan ishuri ryambitse abana impuzankano ziriho ikirango cy’aba-Nazi ba Hitler.

Abanyeshuri bakoze akarasisi ko gushimagiza AbaNazi na Hitler
Abanyeshuri bakoze akarasisi ko gushimagiza AbaNazi na Hitler

 

Elliot Brennan wo mu kigo cy’ubushakashatsi kitwa Institute for Security and Development Policy aherutse kubwira CNN ko abarimu bakoze ibi batari bazi neza ibyo barimo kubwo kutamenya neza ibintu bibi byakozwe na Hitler.

Ibi byatumwe abatuye u Burayi na Amerika bibaza uko byagenze muri Taiwan kuko ubusanzwe ngo bigoye kwiyumvisha ukuntu abantu bambara ibirango bya Hitler n’ishyaka rye Nazi muri iki gihe ari ukubera kutamenya gusa.

Muri Taiwan abana bambaye iriye mpuzankano  bagiye ku murongo ugororotse bakinjira mu masomo yabo ntacyo bishisha.

Kariya karasisi k’abana bo muri Taiwan kiswe ‘Nazi Chic’ bagakoze kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize biteza sakwe sakwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Muri Aziya y’Uburasirazuba abaturage ntibazi cyane amateka y’u Burayi ahubwo bazi ay’ibihugu byabo byakolonijwe n’u Buyapani ubwo bwari igihangange muri Aziya yose guhera mu mpera z’Ikinyejana cya 19.

Umwe mu banditsi bigenga muri Taiwan yabwiye CNN ko we ubwe ajya abona abaturage bashyira ibimenyetso by’Abanazi ku modoka zabo cyangwa ku bicuruzwa baba bashaka kwamamaza kandi ngo ntacyo biba bibabwiye.

Uhagararariye Israel mu murwa mukuru wa Taiwan  witwa Asher Yarden yanditse kuri Facebook ko ibyabereye muri ririya shuri biteye isoni n’agahinda.

Ati” Ntitwishimiye na gato ibintu bidafite  injyana kandi biteye ‘ishozi’ tumaze iminsi tubona muri amwe mu mashuri ya Taiwan. Abayobozi ba Taiwan bagomba kubihagarika bikavanwa mu mashuri kuko bishobora kuroga abana mu mitwe yabo.”

Bakoze akarasisi bambaye batyo
Bakoze akarasisi bambaye batyo

Ibiro bya President wa Taiwan witwa Tsai Ing-wen  office hamwe na Minisitiri w’uburezi bamaganye ibyabaye kandi bavuga ko impano zahabwaga kiriya kigo zigiye kugabanyuka mu rwego rwo guca kariya karasisi.

Guhera muri 1895 u Buyapani bwatangiye gahunda yo kwagura imipaka yabwo bwifashishije ingabo zikomeye bwari bufite n’ubukungu maze butsinda kandi butegeka ibihugu nk’u Bushinwa, Koreya yose(mbere y’uko ivamo ibihugu bibiri), Taiwan n’ibindi.

Gutsinda u Bushinwa n’u Burusiya byatumwe u Buyapani bagira ijambo rinini muri kariya karere ndetse ahagana mu myaka ya 1930 u Buyapani bufata n’agace ka Manchuria.

Kwigarurira ibi bice byatumwe kiriya gihugu kigira ingufu muri Aziya y’Uburasirazuba kugeza muri 1945 ubwo ingabo za USA zabusenyaga mu bitero bya Hiroshima na Nagasaki.

Aya mateka y’ubukoloni bw’Abayapani ku bihugu bwigaruriye niyo abo muri biriya bihugu baha agaciro kurusha kwiga ibya Hitler, Mussolini, Franco, Roosevelt, De Gaulle n’abandi bari bakomeye mu Burayi bwa kiriya gihe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish