UK: Umwaka utaha abatabona bazatangira guhabwa ijisho ryiswe “Bionic Eye”
Mu ntangiriro z’umwaka utaha biteganyijwe ko abantu 10 bafite ubumuga bwo kutabona bazahabwa amaso akozwe mu ikoranabuhanga azabafasha kungera kureba. Aya maso bise ‘Bionic Eyes’ akozwe mu ikoranabuhanga rihuza uturahure twabugenewe dufite cameras ntoya cyane zikurura amashusho ya videos zikayoherereza ka mudasobwa gato cyane, nako kahafata ya video kakayikuramo amakuru akenewe hanyuma akoherezwa mu gice k’ijisho ry’imbere ariryo bita retina.
Kugira ngo ibi bishoboke bizasaba ko babanza kubaga ijisho bagashyira zi ameras muri ‘retina’ kugira ngo ize kubasha kwakira amakuru ihabwa nazo aturutse kuri utu twa mudasobwa tuzajya twifashishwa.
Bazayicisha ku ruhande gato rw’imitsi yakira amashusho iyi ikaba yarangijwe n’indwara yitwa ‘retinitis pigmentosa’ hanyuma bafate ka antenna n’udutsinga twako badusohore hanze gato y’ijisho(ku gice kigaragara inyuma) kugira ngo ijye ifasha mu gukurura no gusuzuma neza amashusho hamwe no kuyoherereza twa mudasobwa.
Ikigo cy’ubuzima cyo mu Bwongereza cyitwa National Health Service kivuga ko abarwayi bazabanza guhabwa aya maso y’ikoranabuhanga ni abarwaye ya ndwara twavuze haruguru ituma uyirwaye agenda atakaza ubushobozi bwo kubona gahoro gahoro.
Utu twuma kandi tuzajya dufasha za camera kuzana urumuri nkenerwa kugira ngo retina ibashe kureba mu rugero runaka.
N’ubwo umuntu ufite buriya bumuga atazaba abasha kureba neza nk’uko utabufite areba, ariko ngo bizamufasha kubasha gutangukanya ibintu ashingiye ku buryo bigaragara niba byerurutse cyangwa byijimye.
Ibi bigaragaza ko uyu muntu uzafaswa muri ubu buryo atazagira ubushobozi bwo kureba amabara yose nk’uko bimeze ku badafite buriya bumuga.
Bizabafasha kandi kureba inyuguti zanditse mu nyuguti nini cyane, kumenya ko umuntu ageze ku marembo manini, kumenya niba hari umuntu ukwegereye cyangwa niba umuntu wari hafi ye yigiyeyo n’ibindi.
Kugeza ubu hari abantu bacye batangiye gukoresha iri koranabuhanga bita ‘bionic eye’ harimo uwitwa Keith Hayman wari umaze imyaka 20 atabona, ubu akaba yishimira ko yabashije kubona abuzukuru be no kwishimira Noheli yabaye kuri iki Cyumweru.
Kugeza ubu hari abantu 10 bo mu Bwongereza bamaze kwiyandikisha ngo bazahabwe ririya jisho ridasanzwe mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW