Kenya/Mu mafoto: Ingwe ibwegetse yarwanye n’isatura kimwe kihasiga ubuzima

Ku manywa y’ihangu saa 2h30, Umunyamakuru w’amafoto witwa Peter Thompson  n’umugore we bafashe camera zabo bajya mu gihuru kiri muri Pariki yitwa ‘Masai Mara’ yo muri Kenya bafata amafoto y’urugamba rutoroshye hagati y’ingwe y’ingore ibwegetse n’isatura yari yayibereye ibamba. Ni imbaraga nyinshi n’umujinya uvanze n’inzara, Ingwe yabashije kwica iyi satura yari ifite ubwirinzi bukomeye. Amafoto […]Irambuye

UK: Ibitekerezo bya ba Philosophes Plato, Descartes, Kant …byatunzwe agatoki

Abiga philosophie muri Kaminuza ya London banditse ibaruwa ifunguye babusaba ko batazongera kwigishwa ibitekerezo by’abahanga nka Plato, Rene Descartes, Immanuel Kant n’abandi bahanga b’Abazungu kuko ngo byuzuyemo kwironda, kwikunda n’ivangura byaranze ibihe byabanjirije ubukoloni n’igihe cy’ubukoloni nyirizina. Izi ntiti zo muri Kaminuza zisanga philosophie yarushaho kuba umwimerere kandi ikubaka ibaye irimo ibitekerezo bw’abahanga bo muri […]Irambuye

Gatsibo: Computers ‘zibitse’ amakuru ya Mutuelle zibwe mu kigo nderabuzima

Update: Abakozi bane barimo abazamu babiri n’abakora mu ishami rya mutuelle babiri batawe muri iyombi ku bw’iperereza nkuko Leopold Ngabonziza umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yabitangarije Umuseke. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibondo gikorera mu Kagali ka Malimba, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo, Leopold Ngabonziza yabwiye Umuseke ko mu ijoro ryakeye abajura binjiye mu kigo ahakorera ibiro […]Irambuye

Ivory Coast: Minisitiri w’Ingabo wafashwe kubera ibirarane by’imishahara y’abasirikare yarekuwe

Bamwe mu ngabo za Ivory Coast ejo ku wa gatandatu biriwe bafunze Minisitiri w’Ingabo, Alain Richard Donwahi kubera ko bamaze igihe badahembwa.  Imwigaragambyo y’ingabo yatangiye ku wa Gatanu nimugoroba  mu mijyi ya Bouake na Abidjan. BBC ivuga ko Abasirikare bafashe bunyago Minisitiri w’Ingabo nyuma y’uko Perezida Allasane Ouattara asabye abasirikare batarahembwa kwihangana kuko imishahara ngo […]Irambuye

Isoko rya Kicukiro Centre riruzura mukwa 8/2017

Isoko rya kijyambere rya Kicukiro riri kubakwa ahahoze isoko rya Kicukiro Centre ritegerejwe n’abakora ubucuruzi n’abatuye iki gice cy’umujyi wa Kigali. Abari kuryubaka babwiye Umuseke ko rizaba ryuzuye mu kwezi kwa munani uyu mwaka, nubwo igih bari bahawe ari mukwa 12/2017. Iri soko riri kubakwa n’abikorera kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize abazirikoreramo ni abimuriwe mu […]Irambuye

Igitabo Mein Kampf cya Hitler cyaraguzwe cyane mu Budage umwaka

Dr Magnus Brechteken wungirije umuyobozi w’Ikigo kiga amateka y’iki gihe (Contemporary History) yabwiye CNN ko byamutangaje ukuntu Abadage baguze igitabo cya Hitler, Mein Kampf ivuguruye. Iki gitabo abanyamateka bameza ko ari cyo cyenyegeje urwango ku Bayahudi bikabaviramo gukorerwa Jenoside ndetse ngo n’amahame akaze y’ishyaka Nazi niho yari yanditse. Mu ibarurishamibare kiriya kigo cyakoze mu ntangiriro […]Irambuye

Uganda: Inkongi yibasiye isoko rihiramo miliyoni z’ama-Shillings n’ibicuruzwa

Mu majyaruguru ya Uganda hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Sudani y’Epfo ahitwa Amuru, isoko ryitwa Elegu Trading Centre riherereye muri aka gace ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza ibicuruzwa by’abacuruzi n’amafaranga abarirwa  muri za miliyoni z’ama Shillings batabashije kurokora. Ababonye iyi nkongi babwiye ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru ko umuriro watangiye kuwa Kabiri ariko abashinzwe kuzimya batinda kuhagera […]Irambuye

U Bushinwa: Habatswe ikiraro cya mbere ku Isi mu butumburuke,

Kuri uyu wa gatatu mu Bushinwa batashye ikiraro cyubatswe ku butumburuke buri hejuru kurusha ibindi byose ku Isi kuko kiri mu butumburuke bwa kilometer imwe na metero magana inani(1,8Km). Bakise ‘Beipanjiang bridge’ kikaba giherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa. Uburebure bw’ubutumburuke bw’iki kiraro ngo bungana na etage ifite amagoroga 200 nk’uko bivugwa n’itangazamakuru mu Bushinwa. Iki kiraro […]Irambuye

2016 ibiza byangije miliyari 175$ ku isi, mu Rwanda bizatangazwa

Imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, n’imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda ngo byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorari ya USA nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage. Ibiza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu […]Irambuye

en_USEnglish