Digiqole ad

USA yirukanye abadiplomate35 b’u Burusiya, nabwo ngo buzihimura

 USA yirukanye abadiplomate35 b’u Burusiya, nabwo ngo buzihimura

Muri iyi minsi Uburusiya na Amerika birarushaho kurebana ay’ingwe

Nyuma y’uko abategetsi ba US bo mu ishyaka ry’Abademokrate bavugiye ko u Burusiya bwagize uruhare mu gutsinda kwa Donald Trump mbere yo kurekura ubutegetsi kuri Obama bafashe icyemezo cyo kwirukana abadiplomate 35 b’u Burusiya muri US. Byarakaje u Burusiya buvuga ko buzategereza Donald Trump akajya ku butegetsi kuri 20, Mutarama 2017 maze nabwo bukihimura.

Muri iyi minsi Uburusiya na Amerika birarushaho kurebana ay'ingwe
Muri iyi minsi Uburusiya na Amerika birarushaho kurebana ay’ingwe

Abategetsi b’i Washington bashinja ab’i Kremlin ko bakoresheje abahanga babo mu ikoranabuhanga bakibira Donald Trump amajwi akabasha gutsinda Hillary Clinton mu matora y’Umukuru w’igihugu aherutse kuba muri USA.

Umuvugizi wa President Vladimir Putin yabwiye BBC ko u Burusiya bazihimura k’uburyo buzatesha umutwe USA.

Ati “Tuzakora ikintu kizatuma US ibura amahwemo, ariko reka dutegereze igihe Donald Trump azaba yamaze kugera muri Maison Blanche”

Kuri uyu wa Kane ubutegetsi bwa Obama bwahaye abadipolomate 35 n’imiryango yabo amasaha 72 yo kuba bavuye ku butaka bwa USA.

US kandi yavuze ko igiye gufata ibihano ibigo by’ubutasi bibiri by’Abarusiya bya GRU na FSB.

US igiye guhita ifunga amashami y’ibigo bibiri by’ubutasi bw’u Burusiya yakoreraga muri Leta zayo za New York na Maryland.

Umuvugizi wa Putin witwa  Dmitry Peskov we yahise asubiza ati: “ Rwose bidasubirwaho mu buryo bufatika kandi bubabaje US izagererwa mu kebo nk’ako yagereyemo igihugu cyanjye.”

Yavuze ko bazirinda bazirinda kubihubukira bazihimura bitonze.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish