Putin ngo ari gushyira za missiles hafi ya USA, zituritse

Col Viktor Baranetz wahoze ari umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yabwiye  ikinyamakuru cyo mu Burusiya Komsomolskaya ko ingabo z’u Burusiya zamaze gushyira ibisasu bya kirimbuzi hafi y’inyanja ya Pacifique bishobora kurasirwa mu Nyanja bigateza umwuzure n’umutingito watera ‘Tsunami’ inzu nyinshi muri USA zigasenyuka. Col Viktor Baranetz avuga ko ibi bisasu bya kirimbuzi bishobora gutuma abaturage ba […]Irambuye

Abafana Liverpool bafashije abarokotse Jenoside muri Komini Muhazi

Celestin Mutsinzi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Muhazi yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu bafana ba Liverpool bari basuye urwibutso rwa Mukarange ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri kariya gace, Interahamwe zo muri Komini Murambi zayoborwaga na Gatete Jean Baptiste zaje gufasha izo muri Komini Muhazi kwica Abatutsi bari bahatuye. Uyu mugabo uri […]Irambuye

USA yagerageje za drones na robots zizajya zijya ku rugamba

Ubusanzwe abantu bazibonaga muri filimi zo muri Hollywood ariko mu gihe kiri imbere zizatangira gukoreshwa ku rugamba rusanzwe. Igisirikare cya USA cyagerageje za robots zimeze nk’ibifaru ariko zo zikaba ntoya kandi zikoranye imbunda zirasa urufaya zo mu bwoko bwa machine-guns zizajya zijya ku rugamba. Bageragaje kandi indege zitagira abapilote (drones) zizajya zifasha izo robots kumenya […]Irambuye

Macedonia: Abigaragambya binjiye mu Nteko bakubita Abadepite

I Skopje mu murwa mukuru wa Macedonia, abantu  200 bariho bigaragamya binjiye mu Nteko ishinga bambaye ibibahisha amasura (masks) bakubita Abadepite nyuma y’uko izi ntumwa za rubanda zemeje ko umwe muribo ukomoka muri Albania atorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite. Uretse intumwa za rubanda na Minisitiri w’Intebe ukuriye ishyaka ry’Abasosiyalisite b’Abademokarate witwa Zoran Zaev na we yakubitiwe muri […]Irambuye

GUTABARANA: Mukurira batemeye inka imwe yashumbushijwe 4

Gutabarana no gufashanya mu kaga ni kimwe mu biri mu muco w’abanyarwanda bikaba n’ubumuntu abantu muri rusange bagira. Urugo rwa Ferdinand Mukurira na Kayitesi rwatewe n’abagizi ba nabi tariki 04 Mata 2017 batema inka bari bafite biyiviramo gupfa. Abantu baramutabaye bamushumbusha inka enye zirimo imwe ubu ihaka. Abakekwaho kwica inka ye batatu ubu bari mu […]Irambuye

Uwitwaje inkota yari yongeye gutera Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza

Police y’u Bwongereza yabashije gufata umugabo wari witwaje igikapu kirimo ibyuma bityaye ubwo yaganaga mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza iri ahitwa Westminster mu murwa mukuru London. Ngo uwafashwe yashakaga kwinjira mu ngoro aho Abadepite bari akagira abo atera ibyuma. Ibi bibaye nyuma y’iminsi 36 ubwo umugabo wakoreraga Islamic State yageraga mu kibuga kiri […]Irambuye

US irashinja Salva Kirr ko ariwe wateje inzara abaturage be

Ubutegetsi bwa Washington bwavuze ko intambara n’inzara biri muri Sudani y’epfo byatewe n’ubuyobozi bubi bwa Salva Kirr. US yasabye uyu muyobozi gukora ibishoboka byose intambara igahagarara kandi abasirikare be bose bagasubira mu birindiro byabo. Byavuzwe n’uhagarariye USA mu Muryango w’abibimbye Nikki Haley mu ijambo yaraye agejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi. Yagize […]Irambuye

Hafi 2/3 by’amazi abatuye Isi banywa muri iki gihe arimo

Ubushakashatsi bwasohowe na Kaminuza y’i Zurich mu Busuwisi yitwa Swiss Federal Institute of Technology buremeza ko amazi yasuzumwe mu masoko n’imigezi bigera ku  bihumbi bitandatu, bayasanzemo ubutare (minerals) bwangiza umubiri w’abantu bwo mu moko atandukanye harimo na Tritium (3He). Ubu butare bavuga ko bwageze mu mazi bitewe n’igerageza ry’intwaro kirimbuzi zakoreshejwe ku Isi harimo n’izarashwe Nagasaki […]Irambuye

Uburusiya bugiye gukora ubwato bw’intambara bungana n’ibibuga bitatu bya Football

Uburusiya buratangaza ko bugiye gukora ubwato bw’intambara bunini kurusha ubundi ku Isi buzaba bungana n’ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru (Football). Kugeza ubu ubwato bw’intambara bugwaho indege bunini ku isi bwari ubwitwa Nimitz bw’Abanyamerika. Ibinyamakuru byo mu Burusiya byemeza ko umushinga wo kubaka ubu bwato buzaba bufite n’ubundi bubugaragiye wiswe Project 23E000E ufite ingengo y’imari ya miliyari […]Irambuye

en_USEnglish