Macedonia: Abigaragambya binjiye mu Nteko bakubita Abadepite
I Skopje mu murwa mukuru wa Macedonia, abantu 200 bariho bigaragamya binjiye mu Nteko ishinga bambaye ibibahisha amasura (masks) bakubita Abadepite nyuma y’uko izi ntumwa za rubanda zemeje ko umwe muribo ukomoka muri Albania atorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite.
Uretse intumwa za rubanda na Minisitiri w’Intebe ukuriye ishyaka ry’Abasosiyalisite b’Abademokarate witwa Zoran Zaev na we yakubitiwe muri iyi myigaragambo akomereka ku mutwe.
Abigarambya babwiye BBC ko bashaka ko hongera kubaho andi matora kuko ngo ariya yabayemo uburiganya.
Politiki yo muri iki gihugu cyahoze kitwa Yugoslavia imaze iminsi itutumbamo ubwumvikane buke.
Zaev yashinze ishyaka ryiganjemo abaturage bafite inkomoko muri Albania ariko ngo muri iki gihe akumirwa na Perezida kugira ngo adashyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka yose.
Abaturage badashaka ko muri iki gihugu hajyaho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka yose nibo bamaze igihe bigaragambya.
Abaturage bo mu bwoko bwo muri Albania batuye muri Macedonia bagize hafi 1/4 cy’abahatuye bose.
Abigarambyaga bavuga ko barakajwe no kubona Inteko yemera gutora Umukuru wayo witwa Talat Xhaferi kandi akomoka mubo muri Albania, kumutora ngo byazatuma ubumwe bw’igihugu busenyuka.
Police yatabaye ariko isanga hari abamaze kwinjira badukira intumwa za rubanda barakubita.
Ambasade ya USA muri iki gihugu yamaganye ibyakozwe ivuga ko biteye isoni mu gihugu kirimo kwiyubaka kandi gikeneye ubumwe ngo gitere imbere.
Yasabye impande zose gukurikiza amahame ya Demukarasi kugira ngo babashe kugera ku bwumvikane bukenewe ngo amahoro arambye aboneke.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
None se iyi nteko nta security guards igira!Aba bigaragambya ndabemeye ahubwo bazafate inteko bibere abadepite kuko ndabona iki gihugu gisekeje
Comments are closed.