Digiqole ad

Macedonia: Abigaragambya binjiye mu Nteko bakubita Abadepite

 Macedonia: Abigaragambya binjiye mu Nteko bakubita Abadepite

Muri iki gihugu hamaze iminsi imyigaragambyo

I Skopje mu murwa mukuru wa Macedonia, abantu  200 bariho bigaragamya binjiye mu Nteko ishinga bambaye ibibahisha amasura (masks) bakubita Abadepite nyuma y’uko izi ntumwa za rubanda zemeje ko umwe muribo ukomoka muri Albania atorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite.

Muri iki gihugu hamaze iminsi imyigaragambyo
Muri iki gihugu hamaze iminsi imyigaragambyo

Uretse intumwa za rubanda na Minisitiri w’Intebe ukuriye ishyaka ry’Abasosiyalisite b’Abademokarate witwa Zoran Zaev na we yakubitiwe muri iyi myigaragambo akomereka ku mutwe.

Abigarambya babwiye BBC ko bashaka ko hongera kubaho andi matora kuko ngo ariya yabayemo uburiganya.

Politiki yo muri iki gihugu cyahoze kitwa Yugoslavia imaze iminsi itutumbamo ubwumvikane buke.

Zaev yashinze ishyaka ryiganjemo abaturage bafite inkomoko muri Albania ariko ngo muri iki gihe akumirwa na Perezida kugira ngo adashyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka yose.

Abaturage badashaka ko muri iki gihugu hajyaho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka yose nibo bamaze igihe bigaragambya.

Abaturage bo mu bwoko bwo muri Albania batuye muri Macedonia bagize hafi 1/4 cy’abahatuye bose.

Abigarambyaga bavuga ko barakajwe no kubona Inteko yemera gutora Umukuru wayo witwa Talat Xhaferi kandi akomoka mubo muri Albania, kumutora ngo byazatuma ubumwe bw’igihugu busenyuka.

Police yatabaye ariko isanga hari abamaze kwinjira badukira  intumwa za rubanda barakubita.

Ambasade ya USA muri iki gihugu yamaganye ibyakozwe ivuga ko biteye isoni mu gihugu kirimo kwiyubaka kandi gikeneye ubumwe ngo gitere imbere.

Yasabye impande zose gukurikiza amahame ya Demukarasi kugira ngo babashe kugera ku bwumvikane bukenewe ngo amahoro arambye aboneke.

Minisitiri w'Intebe Zaev na we yakubiswe akomereka ku gahanga
Minisitiri w’Intebe Zaev na we yakubiswe akomereka ku gahanga

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • None se iyi nteko nta security guards igira!Aba bigaragambya ndabemeye ahubwo bazafate inteko bibere abadepite kuko ndabona iki gihugu gisekeje

Comments are closed.

en_USEnglish