Digiqole ad

US irashinja Salva Kirr ko ariwe wateje inzara abaturage be

 US irashinja Salva Kirr ko ariwe wateje inzara abaturage be

Perezida Salva Kiir ubu niwe US ishinja ibibera mu gihugu ayoboye

Ubutegetsi bwa Washington bwavuze ko intambara n’inzara biri muri Sudani y’epfo byatewe n’ubuyobozi bubi bwa Salva Kirr. US yasabye uyu muyobozi gukora ibishoboka byose intambara igahagarara kandi abasirikare be bose bagasubira mu birindiro byabo.

Perezida Salva Kiir ubu niwe US ishinja ibibera mu gihugu ayoboye
Perezida Salva Kiir ubu niwe US ishinja ibibera mu gihugu ayoboye

Byavuzwe n’uhagarariye USA mu Muryango w’abibimbye Nikki Haley mu ijambo yaraye agejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi.

Yagize ati “Tugomba kubona impinduka muri kiriya gihugu, intambara igahagarara.”

Uhagarariye UN muri Sudani y’epfo witwa David Shearer yahise avuga ko hakiri ikizere ko iwabo hagaruka amahoro, gusa ngo hagomba gukorwa ibikorwa bigaragara, bikava mu magambo.

Mu myaka yashize UN yabwiye amahanga ko muri Sudan y’Epfo hashobora kuzaba Jenoside niba amahanga adatabaye.

Nikki Halley we yagize ati: “ Inzara iri muri Sudani y’epfo yatewe n’abantu. Ni ingaruka y’intambara idashira yatewe n’abayobozi badashakira amahoro abaturage bose b’igihugu cyabo.”

Yavuze ko kuba Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi katavuga rumwe k’uburyo ikibazo cya Sudani y’epfo cyakemurwa ngo bituma ubutegetsi bwa Kirr bukomeza kubyungukiramo kandi abaturage bari kwicwa n’inzara.

Nikki Halley  yasabye ko Kirr n’abayobozi bafatanyije bafatirwa ibihano mu rwego rw’ubucuruzi kandi igihugu cye ntikigurishwe intwaro.

Yagize ati“Niba mushishikajwe n’imibereho myiza y’abatuye Sudani y’epfo nimureke tubwire ubutegetsi bwa Kirr ko tudashaka ko akora ibyo ari gukora kandi bikurikirwe n’ibikorwa.”

Mu Ukuboza umwaka ushize USA yabuze ubwiganze bw’amajwi kugira ngo isabe Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi gufatira umwanzuro Sudani y’epfo.

Icyo gihe u Burusiya n’u Bushinwa n’ibindi byanze gushyigirika uriya mwanzuro bituma udatorwa.

Reuters ivuga ko uwungirije Ambasaderi w’u Burusiya muri UN witwa Petr Ilichev yabwiye UN ko bidakwiriye kwemeza ko ubutegetsi bwa Kirr aribwo gusa nyirabayazana w’akaga k’inzara n’intambara biri muri Sudani y’epfo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hhahahhahha US mujya munsesta rwose niba mwarabonye abanyafrica ntabwenge bagira mukabafatirana, simwe igihugu mwakigabanyijemo kabiri ngo hakunde haze amahoro none sudan yaruguru nta kibazo ifiye iyo mwahimbye none dore irenda kumarana.

  • Ibi bituma umuntu acyeka ko ubukoloni ari bwiza kuruta ubwigenge

Comments are closed.

en_USEnglish