Gashayija uri kuzenguruka u Rwanda ku igare, ubu arangije n’Amajyaruguru

Patrick Gashayija uzwi cyane ku kazina ka Ziiro the Hero yiyemeje kuzenguruka u Rwanda n’igare mu rugendo rw’ubukererugendo yise ‘Peace Trip’, nyuma yo kurangiza Intara y’Iburasirazuba ubu yanarangije iy’Amajyaruguru ndetse yinjiye mu karere ka Rubavu aho ahereye iy’Iburengerazuba. Uyu musore mu kwezi gushize yahereye mu karere ka Bugesera, azenguruka uturere twose tw’Iburasirazuba, aduhetuye n’igare rye […]Irambuye

I Rukumberi bibye ‘Bandelore’ yo kwibuka n’ibendera ry’u Rwanda

Ngoma – Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bateye ku kagari ka Rubona mu murenge wa Rukumberi bavanaho igitambaro(banderole) cyanditseho insanganyamatsiko yo kwibuka ndetse aha ku biro by’Akagari bahatwara ibendera ry’igihugu. Aha i Rukumberi mu kagari ka Rubona umudugudu wa Maswa II niho hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace, bakaba bitegura kwibuka ubwicanyi […]Irambuye

Muyumbu: Nyuma yo kujugunywa muri Nyabarongo akavamo yababariye abamwiciye abe

Ernestine Uwimana ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana. Yahaye ubuhamya abari baje kwibuka Abatutsi barenga ibihumbi 14 bashyinguye mu rwibutso rw’i Muyumbu ababwira ukuntu Interahamwe zamuhize zimwita Umututsikazi w’icyitso, zikamuvumbura aho abantu bari baramuhishe mu mwobo, nuko yaje gutanga imbabazi. Hejuru y’umwobo yahishwemo […]Irambuye

I Remera bibutse abihaye Imana bishwe mbere y’abandi muri aka

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi 17 bari abihaye Imana bashyinguye mu Rwibutso ruri muri Centre Christus i Remera, Tom Ndahiro umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka kuri yo yanenze bamwe mubahoze ari abanditsi mu kinyamakuru Kinyamateka, barimo n’Abihayimana nka Padiri André Sibomana bigishaga urwango ku batutsi. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu witabirwa n’abantu […]Irambuye

Ifi irya toni 4 ku munsi niyo nyamaswa ku isi

Bayita mu Cyongereza Blue Whale. Niyo nyamaswa irya byinshi kuko iyo ishonje ihaga ari uko iriye toni enye. Ni inyamaswa y’indwabyose kuko inakusanya amafi magenzi yayo ikamira. Blue Whale ishobora kugira uburebure bwa 30m ikaba yanapima toni 173 cyangwa 181. Niyo nyamaswa nini yabayeho izwi mu mateka y’isi. Uyu munsi ku isi hasigaye izi nyamaswa […]Irambuye

en_USEnglish