Digiqole ad

GUTABARANA: Mukurira batemeye inka imwe yashumbushijwe 4

 GUTABARANA: Mukurira batemeye inka imwe yashumbushijwe 4

Gutabarana no gufashanya mu kaga ni kimwe mu biri mu muco w’abanyarwanda bikaba n’ubumuntu abantu muri rusange bagira. Urugo rwa Ferdinand Mukurira na Kayitesi rwatewe n’abagizi ba nabi tariki 04 Mata 2017 batema inka bari bafite biyiviramo gupfa. Abantu baramutabaye bamushumbusha inka enye zirimo imwe ubu ihaka.

Mukurira avuga ko yabonye ko umuco wo gutabarana no gufasha abari mu kaga ugihari mu banyarwanda
Mukurira avuga ko yabonye ko umuco wo gutabarana no gufasha abari mu kaga ugihari mu banyarwanda

Abakekwaho kwica inka ye batatu ubu bari mu bugenzacyaha, naho Ferdinand wari utunze inka imwe yahawe muri Gira Inka n’indi yari yararagijwe agahita ayisubiza nyirayo kubera ubwoba ko nayo yagirirwa nabi, ubu yarashimbushijwe yoroye neza kurenzaho.

Agihura n’ibyago abantu benshi bamugezeho, dore ko byari mu gihe cyegera gutangira icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uwayorokotse ibyo yakorewe byari bifite icyo bivuze kuri we n’umuryango we kurenza gusa gutema inka.

Mu bihe bitandukanye nyuma yabwo, abantu bishyize hamwe banyuranye baramushimbushije. Abamuzaniye inka ya kane yahisemo ko bayivunjamo amafaranga kugira ngo nibura abone uko agura ubwatsi bw’izindi eshatu bari bamaze kumushumbusha mu gihe kitaragera ku kwezi.

Ubu yoroye ishashi imwe, inka y’imbyeyi ikamwa 5L z’amata ku munsi n’indi imwe ifite amezi atandatu ndetse ahubwo ikiraro cyamubanye gito.

Mukurira aganira n’Umuseke kuri uyu wa kane ati “Sinabona icyo mbwira abanshumbushije, Imana yonyine izabihembera kandi izasubiza aho bavanye banshumbusha. Nabonye ko umuco wo gutabarana no gufashanya ugihari mu banyarwanda.”

Inka ya kane yavunjwemo amafaranga ngo abone uko agura ubwatsi bw’isi yahawe.

Ubu Mukurira aratekereza imbere ku kwagura ubworozi bwe kurushaho no guhangana n’igihe cy’izuba ryinshi kiri imbere aborozi b’inka bose ubu batekerezaho.

Gusa, abaganga b’amatungo mu karere ka Kicukiro nabo ngo bamwijeje ko bazamuha ikigega cy’amazi azifashisha mu kuhira inka. Ibintu ngo atekereza ko bizamufasha mu bworozi bwe nikiboneka.

Abashinjwa gutema inka ya Mukurira bakayica ubu bafunze bo ntibaraburana mu mizi kuri iki cyaha baregwa.

Mukurira we akaba ashima abamugobotse mu kaga, guterwa ubwoba no kwiheba ubwo bari bamaze kwica inka ye bayitemye ijosi.

Inka ebyiri yashumbushijwe imwe ihaka indi ni imbyeyi
Inka ebyiri yashumbushijwe imwe ihaka indi ni imbyeyi
Iyi ni imbyeyi yahawe ikamwa 5L ku munsi
Iyi ni imbyeyi yahawe ikamwa 5L ku munsi
Iyi ni ishashi yashumbushijwe mbere
Iyi ni ishashi yashumbushijwe mbere
Bamwiciye inka imwe yari afite none ubu ubworozi bwaragutse kubwo gutabarana
Bamwiciye inka imwe yari afite none ubu ubworozi bwaragutse kubwo gutabarana
Mukurira ashimira abamushumbushije mu buryo bukomeye kandi byamuremyemo ikizere gikomeye
Mukurira ashimira abamushumbushije mu buryo bukomeye kandi byamuremyemo ikizere gikomeye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ni byiza kugoboka umuntu wasagariwe kuriya, ariko abantu bajye babikorana ubushishozi. Umuntu nta kiraro gifatika afite, maze bose bakamushumbusha inka aho hagize n’umutera inkunga yo kubaka ikiraro gikomeye? None se ubwo afite isambu ingana gute yo kwororeramo inka enye, ko bisaba nibura hegitari ebyiri z’ubwatsi? Mugiye kumukorera umuzigo ukomeye mwibwira ko mumugiriye neza, dore ko wa mugani impeshyi yegereje, kandi agomba kugura ubwatsi. Abantu bajye banamenya ko inka ikamwa munsi ya litiro icumi kandi yororerwa mu kiraro idatanga inyungu ku musaruro ugereranyije n’ibigenda mu kuyitaho iyo bikozwe neza.

    • Wowe urakoze gushima. Nawe gira icyo utanga nubwo cyaba ari gito maze ugabanye amagambo. Inka ya kabiri nibyara azacuruza amata ashobore kugira ibindi akora. Kandi nibidashoboka hazashyirwaho izindi ngamba zo kumufasha.

      • Uvuze neza John,burya umunwa wubaka etage,we arimo kugaya abafashije kdi yari yibeyereye iyo ese kucyi wowe ntacyo wafashije ngo ube uvugako ubushobozi bwakubanye bukeya aho kuza blablaaaa gusa sykiiwee

  • Muraho neza! mbere ya byose nsabiye umugisha abagize umutima wo gushumbusha uriya muryango ariko ngakurikizaho kunenga uriya muntu wabigaye ashingiye kuvugako ntabwatsi nikiraro gihari. ntamupaka wo gukora neza ubaho, bariya bakoze ibyabo nawe uramutse ufite inama zituruka kubumuntu wamenyako abambere bakemuye ikibazo cyo kugirango inka ziboneke nahange nawe mukumufasha gushaka ikiraro. murakoze

  • Ariko Ntimugakomez’ibintu mwabantu mwe nge mbona atavuze nabi wamugani akwiriye ikiraro korora bisaba imbaraga naho ubundi barakoze pe ntawutabishima keretse ufite roho mbi,
    Nah’ubundi buriya afite ihurizo ryo kuzorora ariko Imana buriya iracyashaka nuburyo zizabaho kuko byose niyo ibipanga.

  • Nuko mwara koze gusa twizere ko muzajya mubikora kuri buri wese. Hahahaha!!! noneho barazimara bazitemera.

Comments are closed.

en_USEnglish