Abategetsi b’i Tel Aviv barakajwe n’uko Perezida Donald Trump aherutse, mu buryo bw’uburangare, kubwira Abarusiya amwe mu mabanga y’ubutasi US yahawe na Israel yerekeye uburyo Islamic State itegura kuzakoresha za mudasobwa mu bitero by’iterabwoba. Amakuru bivugwa ko Trump yahaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov hamwe ana Ambasaderi w’u Burusiya i Washington Sergey Kislyak […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu mu kagari ka Kalimbogo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu basanze umurambo wa Immaculée Bihoyiki ahitaruye mu mabuye y’ibitare. Abashinjwa kumwica ni baramu be batatu bari basangiye inzoga ejo. Birakekwaho ko bamwishe ngo bazasigarane imitungo y’iwabo kuko ari we gusa muzungura uhari nk’uko bivugwa n’ubuyobozi. Abaturage […]Irambuye
Inzuki ni inyamaswa zo mu bwoko bw’inigwahabiri. Ku isi hari amoko y’inzuki 20 000 atuye cyane cyane ku migabane y’Africa na Aziya. Abahanga bemeza ko ubugenge inzuki zikoresha zihagarara ku ndabo iyo zihova biri mu bikorwa bitangaje ku nzuki. Uretse ubuhanga n’ingufu inzuki zikoresha zihova hirya no hino ibintu zikoramo ubuki, abahanga batangajwe n’uburyo zikoresha […]Irambuye
Philomenee Mukasanga wo mu mudugudu wa Karama, Akagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana yemereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwurire ko yaraye yishe umugabo we witwa Abdu Ngendahimana amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo gutongana bapfa urufunguzo bari bibagiriwe mu nzu mbere yo kujya gusangira inzoga mu kabari baturanye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida wa USA Donald Trump yageze ku kibuga cy’indege Ben Gourion kiri Tel Aviv muri Israel aho aje mu rugendo azaganiriramo na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamin Netanyahu kandi nyuma akazabonana na Perezida wa Palestine Muhammad Abbas. Nirwo ruzinduko rwa mbere akoze kuva yajya k’ubutegetsi muri Ugushyingo 2016 abakurikiranira ibintu […]Irambuye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba yabwiye Umuseke ko vuba aha abafite ubumuga bagiye kujya bishyura insimbura n’inyunganirangingo bakoresheje ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Santé’. Ubusanzwe abafite ubumuga bahuraga n’ikibazo cyo kwiyishyurira insimbura n’inyunganirangingo kubera igiciro cyabyo kiri hejuru. Umwaka ushizeUmunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yari yabwiye […]Irambuye
Abahanga bandika mu kinyamakuru Atmospheric Environment cyandika kuri science bemeza ko ibiti birebire biba bidakenewe cyane mu mijyi kuko birushaho gukora neza akazi ko gukurura umwuka wa carbone iyo biri ahantu hisanzuye hatari inzu nyinshi. Bemeza ko ibiti bigufi bikura bikegerena bikaba byacongwa ari byo bibasha gukurura umwuka mwinshi wanduye uturuka mu nyubako zigize imijyi […]Irambuye
MacBooks Pro na MacBooks Air ni ubwoko bwa Laptops bugezweho kubera uko bukoze n’ingufu zabwo mu ugukora akazi vuba. Ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga Apple kirateganya gusohora ubwoko bushya bwa laptops zo mu bwoko bwa MacBooks Pro, ibi ikazabikorera mu imurikagurisha ryiswe Worldwide Developers Conference rizabera ahitwa San Jose muri Kamena, 2017. Bloomberg ivuga ko Apple […]Irambuye
Amakuru atangwa n’Ikigo cya Kenya gihunika kandi kigasaranganya ibinyampeke (National Cereals and Prodice Board) arameza ko mu bigega byabo basigaranye 5 000 090 kg z’ibigori, ibi bikaba byagaburirwa abatuye kiriya gihugu inshuro imwe nk’manywa gusa bakabirya bigahita bishira. Imibare yo muri 2015 yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko muri uriya mwaka Kenya yari ituwe n’abaturaga barenga […]Irambuye
Itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga muri USA, Israel n’u Burusiya kuri uyu wa Mbere basohoye raporo ivuga ko bamaze gusesengura aho virus ya mudasobwa yitwa Wannacry yaturutse bemeza ko yakozwe n’abahanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa bo muri Koreya ya ruguru. Iri tsinda ry’abahanga bo muri Koreya ngo rizwi ku izina rya Lazarus Group rikorana bya bugufi […]Irambuye