Uburusiya bugiye gukora ubwato bw’intambara bungana n’ibibuga bitatu bya Football
Uburusiya buratangaza ko bugiye gukora ubwato bw’intambara bunini kurusha ubundi ku Isi buzaba bungana n’ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru (Football). Kugeza ubu ubwato bw’intambara bugwaho indege bunini ku isi bwari ubwitwa Nimitz bw’Abanyamerika.
Ibinyamakuru byo mu Burusiya byemeza ko umushinga wo kubaka ubu bwato buzaba bufite n’ubundi bubugaragiye wiswe Project 23E000E ufite ingengo y’imari ya miliyari 17.5$.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo Kubaka ubu bwato bizarangira muri 2030, bukazaba bushobora kugwaho indege nini z’intambara 90.
Professor Vadim Kozyulin uri mu bahanga bakoze igishushanyo mbonera cy’ubu bwato yabwie Daily Mail ko buzaba ari nk’ikibuga k’indege kinini cyane kizagwaho indege nyinshi kandi gikorerwaho n’abakozi bagera ku bihumbi bine.
Uyu muhanga avuga kandi ko amafaranga yateganyijwe mu kubwubaka ashobora kuziyongera kugira ngo buzabe bwuzuye, bufite ikoranabuhanga rizaba rigezweho muri icyo gihe.
Kugeza ubu u Burusiya bwari bufite ubwato bumwe bunini bwitwa Admiral Kuznetsov bwubatswe mu gihe cy’Abasoviyete bumurikwa ku mugaragaro muri 1985.
Ubwato Admiral Kuzzetsov bubasha kugwaho indege 30 bugakorerwamo n’abakozi 1 700.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW