Abahanga mu binyabuzima bemera ubwihindurize (evolution) bavuga ko aribwo bwahaye inyamaswa zitandukanye ubushobozi bwo kureba no kubaho mu buryo butandukanye. Abemera Imana nabo bavuga ko Imana ariyo yahaye abantu n’ibindi binyabuzima uburyo bwo kureba butuma bibasha kubona amafunguro, kwihisha icyago, gusanganira ibindi binyabuzima bifitatanye isano cyangwa ubucuti n’ibindi. Uburyo inyamaswa zirebamo buratangaje cyane. Agakoko kameze […]Irambuye
Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron ni Umufaransa wavutse tariki 21, Ukuboza, 1977. Yavukiye Amiens mu Bufaransa yiga Philosophie muri Kaminuza ya Paris Nanterre. Yize kandi amasomo ya Politiki ku kiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rikuru ryitwa Ecole Nationale d’Administration aho yarangije muri 2004. Nyuma y’amasomo yakoze mu nzego zitandukanye za Politiki n’ubukungu, yabaye umugenzuzi […]Irambuye
Umugabo w’imyaka 50 ukomoka muri Pakistan mu mu Ntara ya Penjab asigaye yaramenyereye kwirira ibibabi by’ibiti nyuma yo kubirya igihe kirekire yarabuze ubushobozi bwo kwigurira ifunguro risanzwe. Mehmood Butt ukomoka mu gace kitwa Gujranwala mu Ntara ya Penjab ngo yatangiye kurya ibiti n’ibibabi byabyo mu gihe cyashize kubera ubukene bwo kubura n’ayo kwigurira ifunguro risanzwe. Mbere byabanje […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ingabo za Kenya buremeza ko kuri uyu wa Gatanu ingabo zabo zaguye gitumo abarwanyi ba al-Shabab benshi zicamo abagera kuri 52. Umuvugizi w’ingabo za Kenya (KDF), Col. Joseph Owuoth yavuze ko uru rugamba rwabereye ahitwa Badhaadhe. Col. Owuoth avuga ko mu nkambi ya bariya barwanyi bahasanze imbunda, amasasu n’amakarita y’intambara. Itangazo rya Minisiteri y’ingabo […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’ingabo muri Koreya y’epfo bwemeje ko igisirikare cyamaze kwegeranya ibikoresho by’intambara kugira ngo kizivune Koreya ya ruguru igihe cyose yakoma rutenderi. Ibi babikoze mu gihe Koreya ya ruguru yitegura kwizihiza undi munsi mukuru igisirikare cyabo cyashingiwe. Intambara iratutumba hagati y’ibihugu byombi kuko impande zombi zamaze gushyira ingabo ku mipaka yabyo […]Irambuye
Elon Musk uyobora ibigo bikora ibikoresho by’ikoranabuhanga biba muri USA nka SpaceX, Tesla In nc na Neuralink yatangaje ko mu myaka ine iri imbere ikigo Neuralink kizakora akuma abantu babishaka bazajya bashyirisha mu bwonko bwabo kugira ngo babuhuze na mudasobwa zabo bityo habeho gukorana hagati ya byombi. Musk ufite inkomoko muri Africa y’epfo ariko akaba ari Umunyamerika […]Irambuye
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge Raymond Murenzi riravuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21, Mata, ibikomoka ku mata (yoghurt, fromage…) bidafite ikirango cy’ubuziranenge cyemewe gucururizwa mu Rwanda. Abemerewe gucuruza ibikomoka ku mata byavuzwe mu itangazo ni abafite uburyo bwo kubitunganya kandi ngo aba baba bafite kiriya kirango “certification mark”. […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro ko Umuteguro w’Abahamya ba Yehova muri kiriya gihugu uhagaritswe kuko ngo ari abahezanguni kandi ngo inyubako zawo n’ibikoresho byawo bigahabwa Leta y’u Burusiya. Ubuyobozi bw’Abahamya ba Yehova mu Burusiya nabwo bwemeje aya makuru. Umuvugizi wabo witwa Yaroslav Sivulskiy akoresheje e-mail yagize ati: “Tubabajwe n’uko ibintu byifashe ubu […]Irambuye
Ahagana saa tanu z’amanywa tariki 20 Mata 1994 abicanyi bateye ku rugo rwa Rosalie Gicanda mu mujyi wa Butare, baramutwara bamwicira inyuma y’inyubako y’ingoro ndangamurage y’u Rwanda i Butare. Abo mu muryango we n’abanyarwanda muri rusange baribuka uyu mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda none. Grace Kayitaramirwa umwisengeneza w’umwamikazi Rosalia uyu munsi yabwiye Umuseke ko ashima […]Irambuye
Abahanga bahaye iki kibuye izina rya 2014 J025 (The Rock) gifite ubuso buri hagati ya metero kare 640 na 1,4Km², bemeza ko ari cyo kibuye kinini kigiye guca hafi y’uyu mubumbe wacu guhera muri 2004, kiraca hafi y’isi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 24 ku isaha yo mu Rwanda. Abanyamatsiko bifashishije za Telescopes baraza kukibona, […]Irambuye