Digiqole ad

USA yagerageje za drones na robots zizajya zijya ku rugamba

 USA yagerageje za drones na robots zizajya zijya ku rugamba

Kimwe mu bimashini bya robots kiriho imbunda nini

Ubusanzwe abantu bazibonaga muri filimi zo muri Hollywood ariko mu gihe kiri imbere zizatangira gukoreshwa ku rugamba rusanzwe. Igisirikare cya USA cyagerageje za robots zimeze nk’ibifaru ariko zo zikaba ntoya kandi zikoranye imbunda zirasa urufaya zo mu bwoko bwa machine-guns zizajya zijya ku rugamba.

Kimwe mu bimashini bya robots kiriho imbunda nini

Bageragaje kandi indege zitagira abapilote (drones) zizajya zifasha izo robots kumenya aho umwanzi ari. Ibi ngo bigamije kugabanya umubare w’ingabo zijya ku rugamba bityo umubare w’abasirikare bapfira ku rugamba n’abakomereka ukagabanuka.

 Igerageza ry’izi ntwaro zigera kuri 50 ryabereye mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Pendleton muri California.

Izi robots zifite ubushobozi bwo kwiruka Km 60 mu isaha kandi zishobora kuzamuka ahantu hameze nabi mu mikoki ari nako zirasa urufaya ahantu zahaweho amakuru na drones, ko hari umwanzi.

Igisirikare cya USA cyagerageje ubwato bwa gisirikare bufite ubushobozi bwo kwihinduranya bukaba ubwato bugendera munsi y’amazi bita ‘submarine’.

Umwe mu bayobozi b’ingabo za US wari muri iri gerageza yabwiye Fox News ko bagamije kurinda ko ingabo zabo ziba nyinshi ku rugamba bityo zikaba zakomereka cyangwa zigapfa.

Izi mashini kandi zizajya zikora ahantu ubusanzwe hagora ingabo kuharwanira bitewe n’imiterere y’ubutaka, aho urugamba rukaze cyane cyangwa ahari ubushyuhe n’ubukonje byagora umuntu kuhatinda.

Aho gukoresha amapine asanzwe ashobora gupfumuka, ziriya robots zikoresha iminyururu nk’iy’imishani zikora imihanda.

Ibi bizazofasha kurwanira ahantu hari  umucanga, hahanamye cyangwa hanyerera. Buri mashini ifite ubushobozi bwo kwikorera intwaro ifite Kg 272.

Bene izo mbunda kandi ngo zishobora kwifashishwa n’abasirikare basanzwe ku rugamba bibaye ngombwa.

Arakora igerageza ry’uburyo drones zajya zikoresha mu ntambara umuntu akaziyobora na remote afite mu kiganza
Iyi na yo ni intwaro yitwa Fathom ishobora kuvamo ubwato bugendera ikuzimu submirine

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • wasanga hari ibindi bihugu byabigezeho mbere bikinumira,bikazahurira ku rugamba

  • Nti bizoroha,noneho USA ishobora kuba igiye gukemura ikibazo yahuye nacyo mu ntambara yatsinzwemo na URSS kubera general wabo mukuru,General d’hiver.

Comments are closed.

en_USEnglish