Digiqole ad

Hafi 2/3 by’amazi abatuye Isi banywa muri iki gihe arimo ubutare bwa Tritium bwica

 Hafi 2/3 by’amazi abatuye Isi banywa muri iki gihe arimo ubutare bwa Tritium bwica

Amazi menshi ari ku Isi ntabwo akoreshwa kubera ko yanduye

Ubushakashatsi bwasohowe na Kaminuza y’i Zurich mu Busuwisi yitwa Swiss Federal Institute of Technology buremeza ko amazi yasuzumwe mu masoko n’imigezi bigera ku  bihumbi bitandatu, bayasanzemo ubutare (minerals) bwangiza umubiri w’abantu bwo mu moko atandukanye harimo na Tritium (3He).

Amazi menshi ari ku Isi ntabwo akoreshwa kubera ko yanduye

Ubu butare bavuga ko bwageze mu mazi bitewe n’igerageza ry’intwaro kirimbuzi zakoreshejwe ku Isi harimo n’izarashwe Nagasaki na Hiroshima mu Buyapani mu mpera y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ikindi gituma amazi ari ku isi menshi arimo ubutare bwangiza ngo ni uko hari amaze imyaka irenga 60 aretse, adatemba.

Ikinyabutabire Tritium nubwo cyaba ari gike ngo kigira ingaruka mbi kuko gifite ubushobozi bwo kwinjira mu nyama z’umuntu vuba bityo kikaba cyamutera indwara zirimo na cancer.

Iki kinyabutabire kandi gikomoka kuri Hydrogen bajya bakoramo intwaro kirimbuzi (bombe à hydrogene).

Igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ryakozwe cyane cyane mu ntambara y’ubutita hagati ya USA na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete n’ibihugu byari bishyigikiye buri ruhande, ngo ni ryo nyirabayazana yo gukwirakwira kwa buriya butare burimo ibinyabutabire bibi ku buzima.

Prof. James Kirchner wo muri iriya Kaminuza yagize ati: “Hafi kimwe cya kabiri kirenga cy’amavomo abantu bakuramo amazi, harimo amazi ashaje, amaze imyaka irenga 60 arenga kandi adasimbuzwa.”

Kuri we ngo bigira ingaruka mbi ku bana, ku bagore batwite no ku bageze mu zabukuru.

Prof. Kirchner yongeraho ko ikibabaje kurushaho ari uko amazi yanduye ari mu yagize uruhare runini mu mazi yose ibinyabuzima binywa havuyeho aba mu bitare by’urubura ruba mu mpera zombi z’isi (Geenland na Antarctica).

Yagize ati: “Ibi bituma abantu benshi bahumana kuko nta yandi mazi baba bafite yo kunywa.”

Mu Bwongereza naho ngo hari ibigega n’amavomo y’amazi yangiritse ku buryo atari akwiriye gukoreshwa. Ngo abashakashatsi hari amazi basanze yarabayeho mu gihe cy’inyamaswa zarishaga bitaga mamouths, ni ukuvuga mu myaka 12, 000 ishize.

Tritium itungwa agatoki ko ihumanya abantu ubusanzwe ikoreshwa mu nganda zikora ibimashini biremereye hamwe n’amasaha akomeye n’ibifuniko by’amasasu.

Kimwe cya gatatu cy’abatuye USA banywa amazi aba yarakusanyirijwe hamwe kandi na yo ngo aba yanduye. Aba Banyamerika bose hamwe bangana na miliyoni 105.

Ikibabaje na none ni uko ngo amazi y’inyanja angana na 97% y’andi mazi yose ari ku isi adashobora kunyobwa kuko yanduye.

Amazi asigaye yose muri yo angana na 96% abarirwa mu yanduye kubera inganda zikoresha ibinyabutabire bya kirimbuzi harimo na Tritium (3He).

Daily mail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish