Mu nama iri kubera mu Karere ka Muhanga, yahuje inzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubuzima, Intara y’Amagepfo n’uturere tuyigize, umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Huye, Niwemugeni Christine yavuze ko hari umubare munini w’abaturage badafite ahantu bibaruje barimo abicuruza, n’abarwayi bo mu mutwe bateza Leta igihombo kuko iyo barwaye Leta ibavuza ntibishyure. Abarwayi […]Irambuye
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yasabye umuryango w’Abibumbuye kuba umuhuza wa Leta y’iki gihugu ayobora n’umutwe wa Boko Haram bakagirana ibiganiro byo guhagarika intambara imaze imyaka irindwi no kurekura abakobwa 200 washimuse mu ishuri rya Chibok. Perezida Buhari yavuze ko leta ya Nigeria yakwemera gutanga abarwanyi ba Boko Haram bafunzwe n’iki gihugu mu gihe na yo […]Irambuye
Mu mikino ya gicuti ikomeje guhuza amakipe yo mu Rwanda yitegura gutangira Shampiyona y’umupira w’amaguru, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Bugesera FC yaraye itsinze Mukura VS 2-0 byombi byatsinzwe na Iradukunda Bertrand wavuye muri APR FC. Ni mu gihe habura iminsi 23 ngo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda itangire, ku kibuga cya Eto […]Irambuye
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batujwe mu mudugudu wa Karuhinda uherereye mu kagari ka Nyakagezi, mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye, baravuga ko babuze aho barambika umusaya nyuma y’aho inzu bubakiwe mu 1997 zisaziye zikangirika. Aba barokotse Jenoside batishoboye, bavuga ko bari bagize amahirwe Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami […]Irambuye
*Kuko yakatiwe ‘burundu’ ntiyafashwe nk’umutangabuhamya ; ibyo yavuze ni amakuru, *Yavuze ko mu 1994 abantu bose ngo bahigwaga *Yakatiwe kubera Jenoside, ariko nawe ngo yarahigwaga! Musabyimana Tharcisse wahamijwe ibyaha bya Jenoside agahanishwa gufungwa burundu, kuri uyu wa 21 Nzeri yaje aje gushinja Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yavuze ko mu gace yari atuyemo abantu bo […]Irambuye
Ubwo basobanurirwaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2014-2015, kuri uyu wa 19 Nzeri, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bavuze ko ibigo byagiye bigaragaho imicungire mibi mu myaka yatambutse ari byo bikomeje kurangwa no guhombya Leta. Hon Muhongayire Jacqueline uyobora iyi Komisiyo yavuze ko aya makosa asa nk’ayashinze imizi adakwiye gukomeza kureberwa. Umugenzuzi Mukuru w’Imari […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, saa cyenda z’ijoro, mu kagari ka Rubona Umurenge wa Shyorongi, mu karere ka Rulindo, uwitwa Mvunabandi Augustin w’imyaka 68 bamusanze yapfiriye aho bivugwa ko yarwaniye na Munyangoga Jean Paul wari umufatiye mu murimo w’urutoki rwe ari kumwiba. Sebagabo Nkunzingoma uyobora umurenge wa Shyorongi, yabwiye Umuseke ko uyu musaza […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe urugendo rurerure bakora bajya kwivuza dore ko bagenda n’amaguru ibilometero 20 bajya ku ivuriro ry’i Ntaruka cyangwa I Nasho (ni ho hari amavuriro yitwa ko ari hafi). Bakavuga ko bafite ubushake bwo kwiyubakira ivuriro ribegereye ariko ko babuze ubufasha bwa […]Irambuye
*Abakina mu kiciro cya Kabiri, imyaka ntarengwa yavuye kuri 20 ishyirwa kuri 21, *Mu cya kabiri, Amakipe abiri ya Gasabo yahagaritswe umwaka kuko yanze gukina imikino 3… Muri shampiyona y’u Rwanda 2016-2017, umubare w’amakarita y’umuhondo atuma umukinnyi ahagarikwa mu mukino aherewemo iyo karita n’uwukurikira yavuye kuri abiri ashyirwa kuri atatu. Yves Rwasamanzi utoza APR FC […]Irambuye
Liberee Mukasahaha wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi avuga ko amaze imyaka itandatu akurikirana isambu yambuwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakayiha abantu baje biyitirira ko ari abavandimwe be kandi atari bo. Ubu ngo yabwiwe ko nakandagiza ikirenge muri ubu butaka azahasiga ubuzima. Uyu muturage uvuga ko yambuwe isambu n’ubuyobozi bw’ibanze bukaza no kweguzwa […]Irambuye