Nyamasheke: Rwiyemezamirimo yabambuye 1 500 000 Frw none yarahunze

*Ngo yahawe amafaranga yose akajya ababeshya ko atarishyurwa… Abaturage 17 bakoze ibikorwa byo kubaka ishuri ribanza rya E.P Gasanane riherereye mu  Kagali ka Banda mu murenge wa Rangiro, mu karere ka Nyamasheke  bavuga ko imyaka igiye kuba ibiri rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ry’iyi mirimo bakoraga abambuye miliyoni imwe n’ibihumbi 500 none yarahunze. Aba baturage bambuwe, […]Irambuye

Kamonyi: Abahinzi barasaba imashini zo guhinga, ubuyobozi ngo ntibwazibonera buri

Mu muhango wo gutangiza ibikorwa by’igihembwe cya mbere cy’ihinga, bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Kibuza mu Karere Kamonyi bavuze ko kudahingisha imashini biri mu bituma batabona umusaruro uhagije. Ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko butabonera buri muhinzi imashini ahubwo ko bakwiye kwishyira hamwe kugira bazikodeshe biboroheye. Ibikorwa byo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga, cyahuriranye n’icyumweru cyahariwe  […]Irambuye

RSB ifite impungenge kuri laboratoire zitanga ibipimo by’ibinyoma

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyerekanye impungenge gifitiye izindi laboratoire ziri mu gihugu  zitanga ibipimo bitanga amakuru y’ibinyoma ku buryo bishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga. Mu gusura zimwe muri laboratoire za RSB, Abanyamakuru beretswe laboratoire ishinzwe gupima ibikoresho by’ubwubatsi, ishami rishinzwe ibipimo fatizo bijyanye na dimension. Baneretswe kandi […]Irambuye

True Promises mu gitaramo ‘Wadushyize ahakwiriye Live Concert’

Nyuma yo gusubika igitaramo cyabo bitewe no kubura umwe muri bo, Jacques  Kiruhura wari Umunyamabanga rusange wabo, abagize itsinda rya ‘True Promises ministries’ baratangaza ko basubukuye imyiteguro  y’igitaramo cyabo kizaba kuri iki cyumweru, taliki ya 02 Ukwakira. Iri tsinda ‘True Promises’ rivuga ko bimwe mu byo bashyize imbere muri iyi misni, birimo imyiteguro y’igitaramo  giteganyijwe […]Irambuye

Gisagara: Mu nkambi ya Mugombwa, Impunzi zirasaba kubakirwa isoko

Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mugombwa ziravuga ko kuba zitagira isoko, ari  kimwe mu bituma badatera imbere bigatuma bahora bahanze amaso ku mfashanyo, bakavuga ko bahawe isoko baribyaza umusaruro kuko hari abafite ubushake bwo gukora imishinga y’ubucuruzi. Abakorera ubucuruzi mu nkambi ya Mugombwa bavuga ko kuba […]Irambuye

Nyagatare: Bavuga ko ‘Amapfa’ yatumye abagabo bata ingo zabo

Mu ka karere ka Nyagatare, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’inzara cyatumye bamwe mu batuye muri aka karere bakomeje gusuhukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, abandi bakavuga ko aya mapfa yateje amakimbirane mu miryango kuko hari bamwe mu bagabo bagiye bata ingo zabo bakigendera. Mu minzi ishize, mu duce tumwe na tumwe tugize intara y’Uburasirazuba hakunze kuvugwa […]Irambuye

Urubyiruko rurasabwa kwirinda abashaka kubashora mu gusenya igihugu

Mu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 30 Nzeri, urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, amakuru za kaminuza rwibukijwe ko rugomba kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu, basabwa gutanga amakuru no kugendera kure abashaka kubashuka bagamije kubashora mu bikorwa byo guhungabanya ituze n’umudendezo by’igihugu. Muri ubu bukangurambaga bwibanze ku gukumira no  kurwanya ibyaha, urubyiruko rwasabwe kutijandika […]Irambuye

Mubyara wa Mbarushimana akaba n’umuhungu we muri Batisimu yaje kumushinja

*Yanze gutanga ubuhamya mu ruhame kuko ngo abo mu muryango wabo bazamutototeza, *Ngo Mbarushimana yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi 5…Na muramu we bamwishe arebera, *Mbarushimana yasabye ko avugisha umuhungu wari umaze kumushinja… Mu rubanza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 30 Nzeri, Umutangabuhamya urindiwe umutekano  akaba […]Irambuye

Mbarushimana: Umutangabuhamya ngo yamubonanye ubuhiri n’imbunda

*Ngo mbere ya Jenoside ntiyari azi ko Mbarushimana yakora ibikorwa by’ubugome, *We avuka ko i Kabuye haguye abasaga ‘Miliyoni’ *Yanyuzagamo akabwira uwo ashinja kumwibutsa kuko ngo abizi kumurusha… Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 29 Nzeri, Umutangabuhamya w’Ubushinajcyaha witwa Kayumba Theophile yavuze ko rimwe yabonye uregwa […]Irambuye

Muhanga: Ngo abagore bakwiye gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari

Abagore bibumbiye mu makoperative yo mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, kuri uyu wa 28 Nzeri bagiranye ibiganiro n’ibigo by’imari, amabanki n’ikigega cy’ingwate mu rwego rwo kubatinyura  kugira ngo basabe inguzanyo bahabwe ingwate ya 75%. Ibi biganiro byahuje bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative, women for women, ubuyobozi bw’Akarere, ibigo by’imali n’amabanki byabereye mu […]Irambuye

en_USEnglish