Rulindo: Umusaza w’imyaka 68 bamusanze yapfiriye aho yarwaniye n’uwo yari agiye kwiba
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, saa cyenda z’ijoro, mu kagari ka Rubona Umurenge wa Shyorongi, mu karere ka Rulindo, uwitwa Mvunabandi Augustin w’imyaka 68 bamusanze yapfiriye aho bivugwa ko yarwaniye na Munyangoga Jean Paul wari umufatiye mu murimo w’urutoki rwe ari kumwiba.
Sebagabo Nkunzingoma uyobora umurenge wa Shyorongi, yabwiye Umuseke ko uyu musaza w’imyaka 68 koko ngo yaba yafatiwe mu cyuho cy’ubujura akaba ari naho asiga ubuzima.
Ati “ Batubwira ko yafatiwe mu murima w’urutoki, nyiri urutoki amwumvise aramwirukankana, bararwana, noneho aza gutaba n’abaturanyi, baraza basanga umusaza yitabye Imana.”
Uyu muyobozi wa Shyorongi avuga ko nyakwigendera atari asanzwe atuye mu kagari kamwe n’uyu bivugwa ko yamufatiye mu cyuho cy’ubujura.
Ati “ Yari atuye mu kandi kagari kitwa Muvumo, aho yari yaje kwiba ni mu kagari ka Rubona, harimo intera…harimo urugendo rw’iminota 40 cyangwa isaaha.”
Munyangoga Jean Paul w’imyaka 42 ukurikiranyweho kwivugana uyu musaza w’imyaka 68, ubu acumbikiwe kuri Police ya Shyorongi aho ari gukorwaho iperereza.
Sebagabo uyobora Umurenge wa Shyorongi avuga ko aba bombi (Nyakwigendera na Munyangoga) nta ntwaro basanganywe ubwo uru rupfu rwamaraga kuba. Ati “ Nta ntwaro yakoresheje, n’uwapfuye ntayo yari afite uretse inkoni isanzwe.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Shyorongi avuga ko umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mwibagiwe kongeraho mwavuganye na ACP XXX akababwirako amakuru yamugezeho ko iperereza rikomeje!!!
Hahahah Arikoc agasaza kangana gutya muri iri joro koko ngo kagiye kwiba!!! Njye ndabona nta rundi rubanza rukwiye kubaho kuko abajura baratujengereje. Dusigaye turarana na za eclan mu mashuka tuzimfumbase namwe muravugaa!!!
Rubyogo ako gasaza kari karihaye karabyaye none bakagize inshike !bagatwaye amasambu,Ahubwo uwamwishe iyo amuruta akamutemera igitoki akanamubabarira !ego Rwanda ! Abazarama bazabona aho umuntu yiyahura kubera inzara
Comments are closed.