*Umugenzuzi w’Imari yatanze inama ku bikorwa 2 160 hubahirizwa muri 1177 Basuzuma raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2014-2015, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari, bagaragaje ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2014-2015 amasezerano y’imishinga 131 yadindiye bigatera igihombo cya miliyari zisaga 154 Frw mu gihe mu mwaka wa 2013-2014 hari hagaragaye amasezerano 77 […]Irambuye
Dr Kizza Besigye uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda, yatangaje ko atazatezuka ku mugambi wo kurwanya ubutegetsi yita ‘Igitugu ‘ bwaa Perezida Museveni wamutsinze muri aya matora. Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri uyu wa Gatanu, Dr Besigye wakunze kuvuga ko ari we watsinze aya matora, yaraye avuze ko intego ye ari ugukura […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku isaaha ya Saa 14h27, I Kigali no mu bindi bice by’u Rwanda humvikanye umutingito ukomeye wamaze igihe gisatira umunota. Uyu mutingito wari uri ku gipimo cya 5.7, wanumvikanye mu bindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Uyu mutingito bivugwa ko waturutse mu kiyaga cya Victoria, wanumvikanye […]Irambuye
Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative KOPAKAMA yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bavuga ko bari barambiwe guhinga ibyo batanywa bakaba bari kwiyubakira uruganda ruzajya ruyitunganya kugeza ku kiciro cyo kunyobwa bityo bakajya bayinywa n’abaturiye aka gace bakumva uburyo bw’umusaruro uva mu mitsi yabo. Aba bahinzi basanzwe bafite urundi ruganda rutonora kawa […]Irambuye
*Igiciro cy’inyanya cyari cyarazamutse cyane, 100 Frw ryaguraga Ebyiri, ubu ni umunani! Abacururiza mu isoko ry’ akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba, baratangaza ko ibiciro by’inyanya byari bimaze iminsi byarazamutse ubu byagabanutse ku buryo izo bamaze iminsi barangura 8 000 Frw ziri kurangurwa 3 000 Frw. Abasanzwe bahahira mu isoko rya Gicumbi bamaze […]Irambuye
Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, MIDIMAR irashimira ibihugu n’imiryango nterankunga ku nkunga byagiye bitera Leta y’u Rwanda kugira ngo ibashe kwita ku mpunzi ziri muri iki gihugu gusa iyi Minisiteri ikavuga ko izi nkunga zikwiye kongerwa kuko impunzi ziri mu Rwanda zirenze ubushobozi bw’iki gihugu. Ni mu ruzinduko rwa bamwe mu bahagarariye ibi bihugu byabo […]Irambuye
*Burya ntibasoma amagambo gusa, n’amashusho atanga ubutumwa, *Ngo n’umwana utarageza igihe cyo kujya mu mashuri y’Incuke hari byinshi yakwigishwa, *I Matyazo, impinja zitozwa gusoma…Ngo banahabwa impamyabumenyi! Abanyarwanda bo hambere ni bo bagize bati ‘Umwana apfa mu iterura’ bagaragaza ko icyo umwana atojwe akiri muto agikurana. Mu murenge wa Matyazo, mu karere ka Ngororero ho abaturage […]Irambuye
Mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, inzego z’umutekano muri aka karere n’Abanyamadini kugira ngo barebere hamwe uko bahangana n’iterabwoba rikomeje kuvugwa mu Rwanda, Umuyobozi wa Police muri aka karere, CIP Rutaganda Janvier yavuze ko police itazihanganira umuntu wese uzashaka kuyirwanya afite intwaro ko ‘izajya imurasa’. Mu minsi ishize, mu mugi wa Kigali no […]Irambuye
Muri Hebron, mu majyaruguru ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, abasore batatu biyemerera ko basambanyije imbwa, Police yabataye muri muri yombi. Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko umuvugizi wa polisi muri aka gace kabereyemo aya mahano, Michael Motloung yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zamenye iki kibazo ndetse ko ziri kugikurikirana. Ati ” Twatangiye ikirego […]Irambuye
Abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zo mu ntara y’Amagepfo, bavuga ko kutamenya amakuru ahagije ku mahirwe yo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bibadindiza mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Mu mahugurwa aba bagore bateguriwe na Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC), aba bagore bafite […]Irambuye