Minisiteri y’Ingabo muri Niger iratangaza ko mu gikorwa cyo guhashya umutwe w’Iterabwiba wiyita ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu ‘Boko Haram’ , igisirikare cy’iki gihugu kishe abarwanyi 38 b’uyu mutwe wo muri Nigeria. Ni mu bitero byo kurwanya uyu mutwe umaze iminsi uhungabanya umutekano w’igihugu cya Nigeria n’ibihugu bihana imbibi, cyabereye mu gace kitwa Diffa gaherereye […]Irambuye
Nyuma y’aho bamwe mu banyeshuri baari mu itorero ‘Intagamburuzwa’ ikiciro cya Gatatu bagaragarije Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ibibazo biri mu rugaga rw’ababyaza n’abaforomo, bamwe mu bari mu rugaga rw’abakora umwuga ujyanye n’ubuvuzi (RAHPC/Rwanda Alhed Health Professions Council) nabo bavuga ko amafaranga bakwa kugira ngo bakore uyu mwuga ari menshi ndetse ko ntaho Minisiteri y’Ubuzima iyateganya. […]Irambuye
Kirehe- Mu nkambi ya Mahama yatujwemo impunzi zaturutse mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abana b’inzererezi bahunze batari kumwe n’imiryango yabo, ngo iyo ijoro riguye birara mu mahema bakiba ibiribwa baba bahawe nk’imfashanyo. Aba bana batungwa agatoki guteza umutekano mucye, ngo ntibajya kwishuri nk’uko bagenzi babo babigenza ahubwo birirwa baryamye mu mihanda iri […]Irambuye
Umuyobozi wa Kolari ‘Light Gospel Choir’, Rutagengwa Emile avuga ko igitaramo kiswe ‘True foundation Concert’ cyateguwe n’iyi kolari kigamije kwibutsa Abanyarwanda ko ipfundo ry’ubuzima bwabo ari umwana w’Imana ‘Yesu Kristo’ kandi ko akiriho. Iki gitaramo kiswe‘True foundation Concert’, kizaba kuri iki cyumweru, taliki ya 18 Nzeri, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kikazabera mu itorero […]Irambuye
Gahunda ya ‘Nkunganire’ yo gutanga inyoneramusaruro ku bahinzi yakunze kumvikanamo ibibazo byo kunyereza imitungo yabaga yashyizwe muri iyi gahunda ndetse bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye bagiye baryozwa kunyereza iyi mitungo. Ubu hashyizweho ikigo ‘Agro Processing Trust Company’ kitezweho gukemura ibi bibazo. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Kabiri w’iki cyumweru, yemeje ikigo ‘Agro Processing […]Irambuye
*Min Busingye ati “ Nta gihugu cyo mu karere gikwiye kwemera kuba indiri y’abakoze Jenoside.” Mu biganiro bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bagiranye na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa 15 Nzeri, Hon Valerie Nyirahabineza yavuze ko mu karere hakwiye gushyirwaho imiryango n’ibigo byihariye byo kurwanya Jenoside. Ati […]Irambuye
Abakora ubucuruzi bw’amatungo mu karere ka Gicumbi bamaze iminsi batungwa agatoki kutubahiriza amabwiriza yo gutwara amatungo aho bakoresha ingorofani bajyanye inka ku isoko. Ubuyobozi muri aka karere buvuga ko uzafatwa ahohotera amatungo muri ubu buryo atazihanganirwa, ko azajya ahita acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 na 50 by’amafaranga y’u Rwanda. Byavuzweho kenshi ko itungo n’ubwo […]Irambuye
I Dar es Salaam muri Tanzania, kuri uyu wa Kabiri, hakusanyijwe miliyari 1.4 z’amashilingi yo gufasha abagizweho ingaruka n’umutingito wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ukanahitana ubuzima bwa benshi. Iyi nkunga yakusanyijwe n’abanyamuryango muri za Ambasade z’ibihugu bitandukanye muri iki gihugu cya Tanzania n’abandi bantu basanzwe bakora ubucuruzi bunyuranye muri iki gihugu. Ni igikorwa cy’ikigega cyazamuwe […]Irambuye
Mu mukino wo gusoza itsinda rya mbere mu irushanwa ‘AS Kigali Preaseason Tournement’, APR FC ivuye mu matsinda ari iya mbere nyuma yo gutsinda AS Kigali yateguye aya marushanwa ibitego 3-2. Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeri 2016, kuri stade regional ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali isezerewe mu irushanwa yateguye igamije kwitegura shampiyona, […]Irambuye
Uwahonze ari umuyobonzi w’inyeshyamba za M23 zarwaniraga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Bosco Ntaganda uri kuburanishirizwa mu rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, kuri uyu wa Kabiri yabwiye Umucamanza ko yiteguye gupfa. Mu cyumweru gishize, Jean Bosco Ntaganda yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu kwamagana uburyo afunzwemo. Jean Bosco Ntaganda wahoze ayobora […]Irambuye