Digiqole ad

Perezida Buhari yasabye UN guhuza Leta ye na Boko Haram mu biganiro

 Perezida Buhari yasabye UN guhuza Leta ye na Boko Haram mu biganiro

Muhammadu Buhari yasabye UN gufasha Leta ye kuba yakwicara ku meza amwe na Boko Haram ikagarura abakobwa yashimuse

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yasabye umuryango w’Abibumbuye kuba umuhuza wa Leta y’iki gihugu ayobora n’umutwe wa Boko Haram bakagirana ibiganiro byo guhagarika intambara imaze imyaka irindwi no kurekura abakobwa 200 washimuse mu ishuri rya Chibok.

Muhammadu Buhari yasabye UN gufasha Leta ye kuba yakwicara ku meza amwe na Boko Haram ikagarura abakobwa yashimuse
Muhammadu Buhari yasabye UN gufasha Leta ye kuba yakwicara ku meza amwe na Boko Haram ikagarura abakobwa yashimuse

Perezida Buhari yavuze ko leta ya Nigeria yakwemera gutanga abarwanyi ba Boko Haram bafunzwe n’iki gihugu mu gihe na yo yakwemera kurekura aba bakobwa bamaze imyaka ibiri bari mu maboko ya Boko Haram.

Mu minsi ishize uyu mutwe uvuga ko ugendera ku matwara akarishye ya Kisilamu, uherutse gusohora amashusho agaragaza bamwe muri aba bakobwa barabyaranye n’aba barwanyi.

Perezida Buhari usaba UN kugira uruhare mu mishyikirano ya Leta ye n’uyu mutwe ukomeje guhungabanya umutekano muri Nigeria, yagaragaje impunge zo kuba batamenya umuyobozi wa Boko Haram bagirana ibiganiro kuko muri uyu mwaka uyu mutwe wacitsemo ibice bibiri.

Ati “ Leta yari yiteguye kujya ku meza y’ibiganiro, ariko ubu biragoye kumenya umuyobozi w’uyu mutwe umuntu yakwizera agahabwa ikaze ku meza y’ibiganiro mu gihe UN yaba yemeye kubihagararira.”

Perezida Buhari uheruka gutorerwa kuyobora Nigeria akavuga ko azarandura uyu mutwe, yasabye ibi mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye I New York.

Kuva aba bakobwa bashimutwa n’abarwanyi ba Boko Haram, umukobwa umwe wenyine ni we wabonetse mu myaka ibiri ishize bashimushwe.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko shitani isigaye yarafatiye ahantu hose! Uba uri kwisomera inkuru muri ibi binyamakuru, waba utarayirangiza ugahita uhura n’amafoto y’abakobwa bambaye impenure cyangwa ubusa, ngo ni ukwamamaza da! Erega ubwo ugahita wibagirwa inkuru wasomaga! Ariko kweli abantu Imana yiremeye mwiyemeje gukorera sekibi koko ngo ni ukubera amafaranga? Ibi mumenye ko muzabibazwa; muri gufasha shitani kuyobya abantu! Imana izabagirire neza mwumve ububi bw’ibi bintu mukora.

Comments are closed.

en_USEnglish