Digiqole ad

Kirehe: Ngo bagenda 20 Km bajya ku ivuriro…Leta yanze kubafasha kubaka iribegereye

 Kirehe: Ngo bagenda 20 Km bajya ku ivuriro…Leta yanze kubafasha kubaka iribegereye

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa  Mushikiri, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe urugendo rurerure bakora bajya kwivuza dore ko bagenda n’amaguru ibilometero 20 bajya ku ivuriro ry’i Ntaruka cyangwa I Nasho (ni ho hari amavuriro yitwa ko ari hafi). Bakavuga ko bafite ubushake bwo kwiyubakira ivuriro ribegereye ariko ko babuze ubufasha bwa Leta.

Ngo bagenda 20 Km bajya kwivuriza i Ntaruka

Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Rugarama bavuga ko uru rugendo rurerure ruzitira bamwe kujya kwivuza bigatuma barembera mu ngo kubera gutekereza uru rugendo baba bagiye gukora nyamara nta gatege bafite.

Kuva aha hatuye aba baturage werekeza ku ivuriro rya Ntaruka (ni ryo ribari hafi) bivurizaho, harimo ibilometero 20, uwifite agatega moto, akishyura ibihumbi bine (Kugenda no kugaruka).

Agaruka kuri izi mvune bahura na zo bagiye kwivuza, uwitwa Muhawemungu Felicien yagize ati ” Dukora urugendo rurenga Kilometero 20 n’amaguru abishoboye batega moto tujya kwivuriza ahitwa Ntaruka.”

Aba baturage bavuga ko batahwemeye kugaragaza ko bafite ubushake bwo kwiyubakira ivuriro ribegereye ndetse bagasobanura ko bafite ubushobozi bucye ariko ko Leta yanze kubatera inkunga.

Undi utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yagize ati ” Niba ari bushobozi babuze (leta), niba ari ukutabishaka sinzi, kuko iki kibazo tumaze igihe tukivuga tunabereka ko ubushobozi tubufite bwo kuryiyubakira ariko ikibura ni ubushake bw’abayobozi kudushyira hamwe gusa.”

Benshi muri aba baturage, bagaruka ku babyeyi bari kunda, bakavuga ko umubyeyi ashobora kugerayo yanegekaye bikaba byamuviramo kubura ubizima n’uwo atwite.

Birorimana Valens ati ” Umugore uri kunda we ni ikibazo gikomeye bamutwara kuri moto ikagenda imucundagura agerayo yanegekaye ubwo nyine ukize arakira, upfuye nawe ni ukubyakira”.

Mahoro Maurice uyobora uyu murenge wa Mushikiri, avuga ko mu gihe aba baturage bifitemo ubushake n’ubushobozi ntacyatuma Leta itabashyigikira cyangwa ngo ibatere inkunga

Mahoro wizeza aba baturage ko uyu mwaka wa 2016-2017 uzarangira bafite ivuriro hafi, yagize ati “ Natwe bakitubwira umunsi ku wundi kandi ko natwe turabibona ko Ntaruka ari kure…”

Avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bugiye kwegera aba baturage kugira ngo bashakire umuti iki kibazo ku buryo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bazareba uko bakoraho bakubaka ivuriro ryegereye aba baturage.

Ati “ Ikiza ni uko na bo bifitemo ubushake bwo kuryiyubakira (ivuriro) n’ubwo tutarishyize mu mihigo ariko tugiye kubishyiramo ingufu ku buryo muri uyu mwaka w’imihigo wa 2016-2017 uzarangira ivuriro ryaruzuye.”

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nibyo koko bakwiye ubufasha, kugirango bajye batanga mituel banezerewe,

Comments are closed.

en_USEnglish