Digiqole ad

Gucunga nabi ibya Leta: Ntituzakomeza kurebera amakosa yisubiramo-Hon Muhongayire

 Gucunga nabi ibya Leta: Ntituzakomeza kurebera amakosa yisubiramo-Hon Muhongayire

Hon Muhongayire avuga ko amakosa akomeza kwisubiramo akwiye gushakirwa umuti

Ubwo basobanurirwaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2014-2015, kuri uyu wa 19 Nzeri, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bavuze ko ibigo byagiye bigaragaho imicungire mibi mu myaka yatambutse ari byo bikomeje kurangwa no guhombya Leta. Hon Muhongayire Jacqueline uyobora iyi Komisiyo yavuze ko aya makosa asa nk’ayashinze imizi adakwiye gukomeza kureberwa.

Hon Muhongayire avuga ko amakosa akomeza kwisubiramo akwiye gushakirwa umuti
Hon Muhongayire avuga ko amakosa akomeza kwisubiramo akwiye gushakirwa umuti

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragarije Abasenateri bagize iyi Komisiyo ko mu ngengo ya 2014-2015, amafaranga menshi Leta yagiye ihomba byaterwaga n’imishinga imwe n’imwe yagendaga idindizwa n’ibigo byabaga byayiteguye bidashishoje andi agakoreshwa ibitari bikenewe.

Mu bigo byahombeje Leta, harimo ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB cyahombeje miliyari 705.7 Frw kubera imishinga yacyo yagiye idindizwa irimo iy’ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’.

Ibigo bishinzwe gutunganya no gusakaza amazi n’amashanyarazi, (WASAC na REG) byahombye miliyari 203.3 Frw arimo ayakoreshejwe ibyo atari yagenewe gukoreshwa.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, RAB cyahombeje miliyari 15.5 yari yagenewe imishinga yo kuzamura abahinzi ikaza kudindira.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC nacyo cyapfushije ubusa miliyari 48.3 Frw yaguzwe imiti idakenewe mu gihe Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB cyo cyadindije imishinga ifite agaciro k’amafaranga ya miliyaari 35.4 Frw.

Abasenateri bagaragarizwaga aya makosa n’igihombo yateje, bavuze ko ibi bigo ari byo bihora bigaruka muri raporo zose za buri mwaka ndetse ko n’ibibazo bifite bitajya bihinduka.

Senateri Muhongayire Jacqueline uyobora komisiyo yagaragarijwe aya makosa, yavuze ko gukirikirana ibi bigo bikwiye gushyirwamo impinduka.

Ati «  Ntabwo twazajya duhora turebera kuko aya makosa agaruka buri mwaka natwe tugiye  gufata imyanzuru kuri iyi rapporo umugenzuzi mukuru wa leta yatugejejeho ubundi tuzayimurikire inteko rusange tubone gufata umwanzuro uhamye kuri ibi bigo byose.»

Umugenzuzi  mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro avuga ko ibi bigo bigiye gukurikiranwa ndetse n’abagize uruhare muri aya makosa bagakurikiranwa ku giti cyabo. Avuga ko ibi bikorwa byadindiye byiganjemo ibikorwa remezo n’ibyari bigamije guteza imbere abaturage.

Ati «  Ikibazo kigihari ni uko abantu bagifite ikibazo cyo kutamenya gucunga imari, ntibamenye no kubahiriza itegeko rya166 rigenga imicungire  y’imari ya leta, ugasanga bamwe basabye ingengo y’imari nyinshi kandi batazayikoresha barangiza bakayishyira mu bidafite akamaro abandi ugasanga bubatse inzu nyinshi badakoreramo.»

Obadiah wagarutse ku bigo bigura ibikoresho bidakenewe, yatunze agatoki ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB cyaguze mudasobwa zo gutanga muri gahunda ya mudasobwa kuri buri mwana (One Laptop for Child) zikomeje gusazira mu bikarito zazanywemo.

Nk’ibisanzwe, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko abagize uruhare muri aya makosa bazakurikiranwa
Nk’ibisanzwe, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko abagize uruhare muri aya makosa bazakurikiranwa
Abasenateri bo ngo ntibumva icyaba cyarabuze kugira ngo aya makosa ahora yisubiramo ashakirwe umuti
Abasenateri bo ngo ntibumva icyaba cyarabuze kugira ngo aya makosa ahora yisubiramo ashakirwe umuti

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • icyabuze numucyo mwitangwa ryakazi, ubu aho bigeze ntamuntu wize ufite ubwenge bwe ugishishikajwe no gusaba akazi muri Leta, kubera ruswa nicyenewabo gikoreshwa mukubona akazi, hakiyongeraho itoneshwa mukazi kuri bamwe nitotezwa mukazi kubandi!!

    plz let my comment pass, am among the victims and i have evidences.

    thanks

    • Ibi biroroshye cyane; umunsi hazashyirwaho uburyo abakoze ikizame cy’akazi, amanota yabo amenyekana uwo munsi! Ibi birashoboka niyo haba hariyandikishije ibihumbi. Naho ubundi iriya minsi bimara hari byinshi bitari byiza gukorwamo!
      Ubu noneho hadutse gutangaza List itariho amazina, iriho ama-code aho hari abahamya ko umuntu aza muri interview atarigeze akora written!!!!

  • Ngo habuze iki? Ntimukizi se? Habuze ubutwari bwo guhana abakora ibyo byaha. Erega gucunga nabi no kunyereza ibya Leta/ rubanda ni icyaha, ntimukabyite amakosa. Iyo mutangiye kubyita amakosa, tayari muba mwashakiye ababigizemo uruhare inyoroshyacyaha. N’izo raporo sinzi impamvu mwirushya muzikora.

Comments are closed.

en_USEnglish