Digiqole ad

Rusizi: Ngo imyaka 6 irashize ubuyobozi buhaye isambu abiyitiriye ko bavukana

 Rusizi: Ngo imyaka 6 irashize ubuyobozi buhaye isambu abiyitiriye ko bavukana

Liberate Mukashaha avuga ko amaze imyaka 6 abiyitiriye ko ari abavandimwe be bamunyaze isambu ye

Liberee Mukasahaha wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi avuga ko amaze imyaka itandatu akurikirana isambu yambuwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakayiha abantu baje biyitirira ko ari abavandimwe be kandi atari bo. Ubu ngo yabwiwe ko nakandagiza ikirenge muri ubu butaka azahasiga ubuzima.

Liberate Mukashaha avuga ko amaze imyaka 6 abiyitiriye ko ari abavandimwe be bamunyaze isambu ye
Liberate Mukasahaha avuga ko amaze imyaka 6 abiyitiriye ko ari abavandimwe be bamunyaze isambu ye

Uyu muturage uvuga ko yambuwe isambu n’ubuyobozi bw’ibanze bukaza no kweguzwa kubera amakosa atandukanye bwagaragaweho, avuga ko uwari umuyobozi w’umurenge wa Nyakarenzo yamwambuye ubutaka yasigiwe n’umuvandimwe we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukasahaha avuga ko uyu wahoze ari umuyobozi yamwambuye iyi sambu akayegurira abantu baje biyita ko ari abavandimwe be nyamara batazwi mu muryango.

Uyu muturage uvuga ko imyaka ibaye itandanu ibi bibaye, avuga ko akimara gukorerwa ibi yita akarengane yahise agana inkiko ariko ngo akaza gutsindwa kuko yatswe ruswa ntayibone (ni ko avuga).

Avuga ko atacitse intege ahubwo ko yakomeje gushaka uko yarenganurwa kuko afite ibimenyetso simusiga ko aba bahawe isambu biyitirira ko ari abavandimwe be atari bo.

Umufasha mu byamategeko uzwi nka ‘Mage’ (Magestrat) mu karere ka Rusizi yandikiye urwego rw’umuvunyi arugaragariza ko mu gufata iki cyemezo hirengagijwe amategeko n’ibimenyetso.

Nyuma, Uumuvuni na we yandikiye inzego bireba ko uru rubanza rwasubirwamo ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere kuri Mukashyaka uvuga ko yatekewe umutwe n’abiyitiriye ko bava inda imwe bakamunyaga umutungi yasigiwe n’umuvandimwe we.

Mukasahaha avuga ko akora Ibilometero 52 n’amaguru aza ku biro by’akarere gukurikirana ibi yita ihohoterwa yakorewe.

Avuga ko abahawe ubu butaka bakomeje kumushyiraho iterabwoba kuko bamubwira ko naramuka akandagiye muri iyi sambu azahagwa.

Murekatete uri mu baregwa na Mukasahaha avuga ko ibyo uyu mukecuru avuga bidafite ishingiro kuko yanze kuva ku izima nyuma yo gutsindwa mu nkiko zemeje ko ubutaka bwahawe abavandimwe be.

Ati “ We yumva yahora mu nkiko gusa ariko ntacyo natwe twiteguye kwitaba n’ubwo natwe biduhoza mu nzira bikaturambira.”

Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Euphrem Mushimiyimana avuga ko bakiriye ikibazo cy’uyu muturage ubu bakaba bari gusuzuma niba koko arengana.

Ati “Nidusanga arengana tuzandika dusaba Urukiko ko uru rubanza rusubirwamo imyanzuro yarwo igateshwa agaciro.”

Agendana impapuro zimaze gusaza yerekana uburyo ubutaka bwari ubwe
Agendana impapuro zimaze gusaza yerekana uburyo ubutaka bwari ubwe
Ngo ikibazo cyamenyeshejwe Urwego rw'Umuvunyi
Ngo ikibazo cyamenyeshejwe Urwego rw’Umuvunyi
Maj yasabye ko iki kibazo cyasubirwamo kikiganwa ubushishozi
Maj yasabye ko iki kibazo cyasubirwamo kikiganwa ubushishozi

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Kuki batiga ikibazo cye? Harya Ngo bamwakka ruswa? Sibyiza kurenganya umuntu!

  • Abayobozi bo mu mirenge bateranya abaturage ibi byambayeho mu murenge wa masoro rulindo. gusa ntegereje icyo inzego nkuru zakora. maze uburiganya bukurikiranwe.

Comments are closed.

en_USEnglish