Muhanga: Ngo abakora uburaya, abarwayi bo mu mutwe,…bateza Leta igihombo
Mu nama iri kubera mu Karere ka Muhanga, yahuje inzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubuzima, Intara y’Amagepfo n’uturere tuyigize, umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Huye, Niwemugeni Christine yavuze ko hari umubare munini w’abaturage badafite ahantu bibaruje barimo abicuruza, n’abarwayi bo mu mutwe bateza Leta igihombo kuko iyo barwaye Leta ibavuza ntibishyure.
Abarwayi bo mu mutwe, abakora umwuga w’uburaya, abana bo mu muhanda, abantu bakuze basabiriza batabaruwe mu byiciro by’ubudehe, abakora impanuka za hato na hato n’abandi bataye amakarita ya mitiweli.
Ngo aba bose iyo bahuye n’ikibazo cy’uburwayi, ibitaro n’ubuyobozi bw’Akarere ni bo bikora mu mufuka bakajya kubavuza bikarangira batishyuye imiti n’izindi serivisi bahawe.
Abayobozi b’ibitaro byo mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko mu bibazo by’ingutu bihangayikishije imikorere y’ibitaro, ku isonga hazamo ikibazo cy’imyenda aba baturage basigira ibitaro.
Aba bayobozi bavuga kandi ko buri mwaka baba bafite iyi myenda ndetse ngo kuyishyuza bikaba bitwara igihe kirekire,bikanagira ingaruka mbi ku mitangire ya serivisi ku bandi baturage bagana ibitaro.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Huye, Niwemugeni Christine, avuga ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ifite abatishoboye mu nshingano zayo ari yo yagombye kwita kuri iki kibazo.
Uyu muyobozi mu karere ka Huye avuga ko amafaranga uturere duteganya mu ngengo y’imali yatwo harimo ayo bagenerwa na Minisiteri y’imari andi akava mu misoro y’uturere (Recettes Propres).
Avuga ko aya mafaranga adashobora gusubiza iki kibazo cy’umubare munini w’aba baturage bivuza badafite ubwisungane bwa Mutuelle de Sante.
Bamwe mu bayobozi b’ibitaro bitabiriye iyi nama bavuga ko hari abo ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB (Gifite mu nshingano gahunda ya Mutuelle de Sante) kibereyemo za miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga bavuga ko ari menshi ku bitaro bimwe na bimwe.
Hari n’abandi bayobozi b’ibitaro bavuga ko bafitiwe imyenda ya za miliyoni zirenga 10, ku buryo ukubye iyi myenda yose RSSB ibereyemo ibitaro byo mu ntara y’Amagepfo ngo byarenga miliyoni 100.
Iyi nama igamije kurebera hamwe uko hanozwa imikorere n’imikoranire hagati ya Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo hirindwe amwe mu makosa bamwe mu bakozi cyane cyane b’ibitaro bagiye bakora bacunga nabi umutungo wa Leta.
Muri iyi nama Abayobozi b’ibitaro bagiye bagaragaza ko ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB kibabereyemo imyenda ya za miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda, kuko hari ibitaro bimwe kibereyemo miliyoni zirenga 200 Frw.
MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga
3 Comments
Dore igiteza leta igihombo ; kuva HUYE mukaza i Muhanga mwabariwe amafr ya mission tutabariyemo facture yibyo muri bukoreshe ahongaho. Urebye neza wasanga abo muri kuvugako bahombya leta ku mwaka batarihirwa amafr angana nayo mwatanze ahongaho. Ariko murarye muri menge kuko harigihe H.E nawe yazagera ikirenge mucya MAGUFULI izo nama mukora mukazigabanya.
Iyi nama bavugiyemo ayo magambo yonyine itwaye amafaranga yari kuvuza indaya n’abasazi na mayibobo 100.
tureke kwitiranya ibintu none se inama zihagarare ngo ni uguhombya Leta ?!!!!!
Comments are closed.