Digiqole ad

Mu rubanza rwa Mbarushimana, umutangabuhamya YAPFOBEJE Jenoside

 Mu rubanza rwa Mbarushimana, umutangabuhamya YAPFOBEJE Jenoside

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko

*Kuko yakatiwe ‘burundu’ ntiyafashwe nk’umutangabuhamya ; ibyo yavuze ni amakuru,
*Yavuze ko mu 1994  abantu bose ngo bahigwaga
*Yakatiwe kubera Jenoside, ariko nawe ngo yarahigwaga!

Musabyimana Tharcisse wahamijwe ibyaha bya Jenoside agahanishwa gufungwa burundu, kuri uyu wa 21 Nzeri yaje aje gushinja Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yavuze ko mu gace yari atuyemo abantu bo mu bwoko bwose bahigwaga ko utarakizwaga no guhunga yicwaga ndetse ko na se umubyara yishwe. Avuga ko nta ruhare azi kuri Mbarushimana.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda mu rukiko. Photo/archives Umuseke/Theodomile Ntezirizaza

Uyu mugabo wazindutse nk’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yageze mu cyuba cy’iburanisha ahindurirwa inyito nyuma yo kuvuga ko yakatiwe gufungwa burundu.

Umucamanza wahise yanzura ko atafatwa nk’umutangabuhamya cyangwa ngo arahizwe nkawe, yasabye Musabyimana Tharcisse gutanga amakuru azi kuri Mbarushimana.

Musabyimana wari utuye i Kabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, avuga ko nta makuru azi y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye kuko Jenoside igitangira yahise yimukira i Gisagara.

Uyu mugabo wakatiwe gufungwa burundu mu 2006 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, avuga ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bugitangira abantu bo mu bwoko bwose bakizwaga no guhunga kuko uwagumaga mu rugo wese yicwaga.

Ati “Ntawasigaraga mu rugo kuko na papa wahasigaye yarishwe, najye iyo nza kuhasigara sinari kuba ndi hano.”

Amagambo ye yatangaje benshi mu rukiko ndetse yafashwe na bamwe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo muri Jenoside yabonye Mbarushimana rimwe gusa…

Musabyimana Tharcisse uvuga ko yajyaga abona Mbarushimana yigendera mu muhanda ajya kwigisha, yabanje kuvuga ko kuva Jenoside yatangira gukorwa yabonye uregwa (Mbarushimana) inshuro imwe gusa.

Uyu mugabo uvuga ko atigeze yongera guca iryera Mbarushimana, yagize ati « Nari nsanzwe muzi, ndamubonye mpita mwibuka. »

Uyu mutangamakuru (Ntabwo ari Umutangabuhamya kuko yakatiwe gufungwa burundu) avuga ko muri Kamena 1994 yabonye uregwa (Mbarushimana) atwaye moto ari kumwe n’undi mugabo wahoze ari umusirikare witwa Gabriel afite imbunda.

Musabyimana wabanje kuvuga ko iyi nshuro ari yo yonyine yabonye uregwa muri Jenoside, yagize ati « Baritembereraga bigira ku Gisagara, sinongeye kumubona agaruka sinzi n’icyo uwo mugabo yakoresheje iyo mbunda. »

Uyu mugabo wafatwaga nk’uwaje gushinja akumvikana nk’uri gushinjura, yahaswe ibibazo n’Ubushinjacyaha bwagarutse ku nyandikomvugo yakoreshejwe ubwo yabazwaga n’Ubushinjacyaha muri 2009 zikubiyemo ibihabanye n’ibyo yavugaga uyu munsi.

Abajijwe ibya bariyeri y’i Ndatemwa yari yavuze ko Mbarushimana ari mu bayishyizeho (mu nyandikomvugo ya 2009), Musabyimana yavuze ko ibi yabivuze koko ariko ko ari amakuru yumviye mu ikusanyamakuru rya Gacaca.

Ubushinjacyaha bwasomaga ibikubiye muri iyi nyandikomvugo yakoreshejwe uyu ‘mutangamakuru’ muri 2009, bwamubajije niba ataravuze ko uregwa yari ari mu bateguraga ibitero bijya kwica impunzi z’Abatutsi bari ku musozi wa Kabuye, avuga ko aya makuru ayazi.

Musabyimana wahise uhindura imvugo, yavuze ko ubwo yahungaga ava i Ndatemwa aho yari atuye yerekeza i Gisagara yasanze Mbarushimana ari mu bariho batanga inyigisho z’uko Abahutu bajya kwica izi mpunzi z’Abatutsi zari zahungiye ku gasozi ka Kabuye.

Abajijwe niba atarumvise Mbarushimana akangurira Abahutu kurimbura Abatutsi no guhiga abari bacitse ku icumu aha i Kabuye nk’uko yari yabivuze mu nyandikomvugo yakoreshejwe muri 2009, Musabyimana yarahiye aratsemba. Ati « Nta jambo numvanye Mbarushimana. »

Me Twagirayezu Christophe uhagarariye inyungu z’Ubutabera muri uru rubanza, yabajije uyu ‘mutangamakuru’ uruhare yaba azi kuri Mbarushimana muri bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Kabuye, asubiza agira ati « Mvuze ko hari uruhare naba nzi kuri Mbarushimana naba ngiye kubeshya. »

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku italiki ya 29 Nzeri ; urukiko rukomeza kumva ubuhamya bw’Abatangabuhamya.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Umutwe w’iyi nkuru uvuga ngo “Mu rubanza rwa Mbarushimana, umutangabuhamya YAPFOBEJE Jenoside” nta na hamwe mu nyandiko yayo irambuye bigaragara ko uyu mutangamakuru yapfobeje Genocide. Ahubwo nkurikije uko nayisomye biragaragara ko gupfobya genocide ari uko uyu mutngamakuru atahamije uregwa icyaha cyo kwica abatutsutsi cyangwa gukangurira abahutu/ abaturage kwica abatutisi bari bahungiye kuri uriya musozi wa Kabuye.
    Ubwo gupfobya Genocide bisigaye byitwa ibintu byinshi. No kutemeza ko umuntu yishe abatutsi nabyo ni ugupfobya.Mbese kuvuga ukuri ku byabaye iyo bibangamiye Leta nabyo ni Uupfobya Gencide. Ntabyo byoroshye!!!!

    • Aimable biratangaje nako ntabwo bitangaje kuko abameze nk’uyu mugororwa baracyariho benshi mu Rwanda.

      Urumva rero yavuze ukuri ngo “Abantu bose barahigwaga” ni ugupfobya ahubwo gukabije! Ni uko yakatiwe n’inkiko naho ubundi bishobotse yakongera akaburanishwa kuri iki cyaha gishya.

      N’impinja, n’abakambwe, n’abo bajugunye mu misarane, n’abo bari barashyize kuri list mbere…yarangiza ngo abantu bose barahigwaga koko???

      Sha iki gihugu ni amahoro ndakurahiye, nako ni uko yabivugiye mu rukiko iyo abivugira hanze abantu bamwumva umenya yari guhura n’akaga.

      Bavandimwe nimushaka nimworoshye imitima mwemere ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kandi yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uzashaka kuyihakana wese arikoza ubusa ntabwo tuzayibagirwa n’abana bacu n’abuzukuru n’abuzukuruza bazakomeza bibuke iyi Jenoside.

      Nubwo nk’aba batazajya babura bashaka kuyobya uburari.

      Amahoro iteka abe ku Rwanda

      • ngo “Abantu bose barahigwaga”!!!!!! ni uko nimujye mwivugira….u Rwanda koko ni amahoro!!!. Noneho arashaka kuvuga ko abatutsi bishwe no kugenda bagwirirana? ( ndashaka kuvuga umwe akitura k’uwundi n’uko bagapfa!!!!). Ariko sha abantu bamwe bazi no “Gupfobya Génocide rero!!! njye najyaga nibwirako babivugira mu matamatama naho hari nabivuga,bapfobya ku mugaragaro gutyo?

    • ahubwo nawe Aimable urayipfobya nigute uvuga se ibyo ubizi neza ukanarenzaho ngo ukangurira abahutu/ abaturage kwica abatutisi ntasoni abaturage bakoreye Genocide abatutsi ? none se abatutsi bo ntibarabaturage? cyangwa ushatse kuvu7ga ko nabatutsi bayikoze cunga sana

    • wowe witwa Aimable kanyarwanda niba uzi gusoma nahantu ubonye amagambo afobya Genocide muri iyi nkuru koko reka nkusobanurire ubanza mutaranyuzwe nubugome bwabaye mu Rwanda ”hari aho yavuze ngo mugace bari batuyemo abantu bose barahigwaga ubwo bashobora kuba barahigwaga naba congomani wenda simbizi… ariko ibiteye agahinda nuko abantu bagenda bababarirana ariko abanyarwanda nkawe mugakomeza umutima w’ubunyamaswa sorry ku magambo akaze ariko ibyo bitekerezo ntibyari bikwiriye kumuntu ufite izina ryiza nka “Aimable”

      • Umva nawe wiyita jabes, Genocide yakorewe Abatutsi yakozwe n’Abahutu bica Abatutsi, kuko bari banashyigikiwe n’ubutegetsi bwabo bwari buriho. Kubivuga ukundi rero ni ugupfobya ibyabaye ,ibyo rero muzajya mubihanirwa nushaka ubyemere cg ubireke.

        Habayeho igihe cyanyu cyo gutuka ,gushinyagura,gusesereza, gukandamiza murangiza munabica (Abatutsi) ,ariko nagira ngo nkubwire ngo iki sikiri igihe cyanyu cyo kongera gukora biriya kuko finalement mwaratsinzweee!!

        Bo rero ni imfura kuva na cyera ntago bagize nkuko mwagize kuko Ubumuntu n’indangagaciro bafite ntizabibemerera, barabareka muratura muratunganirwa nk’abandi banyarwanda bose , aho kugirango mubabazwe nibyo mwakoze ahubwo mwirirwa mwivugira ibyo mushatse ,mupfobya ,musesereza mukibwira ko nabyo babareka mukabikora!! Barababeshyaaaa

        Mutuzeee tubane nk’Abanyarwanda

    • Iyo avuze se ko abantu bose bicwaga muri Genocide byo bisobanuye iki?? Aho waba wahasomye?

      • Niba avuga oabantu bose bicwaga muri genocide, bivugango: ababicanga baturukaga ahandi, byitwe ko Atari abanyarwanda bamwe bicanga abandi. Ariko rwose n’inkiko zamuzanye ngo atange ubuhamya cyangwa se amakuru nabo ntibarebye kure rwose. Ubuse nk’umuntu bakatiye burundu ku kibazo ahuriyeho n’uwo bamuhamagariye gushinja cga ngo amutangeho amakuru, murumva n’ubwo yaba haricyo azi yakivuga nyuma yo kuba yarakatiwe burundu, we abifata ngo: NTACYO NDAMIRA NTABUHAMYA CGA AMAKURU MBAHAYE, MUKORE ICYO MUSHAKA N’UBUNDI NIHAHANDI NANJYE MFUNZWE BURUNDU. Buriya se ntibajya banahurira muri gereza kuko bose ari imfumgwa bakabiganiraho/bagacura imigambi yo gukingirana ikibaba? Bikitwa byabindi byigeze kubaho ngo: Muramenye ntimukabe BABAZIVAMO. Ubundi se abasaba abatangabuhamya cga abatanga amakuru, bagiye babitekereza bati uyu bite bye, ese n’umuntu wagira icyo atangaza cga se yaba aje kujijisha abantu no kubashyira murujijo gusa. Mwamuhaye umwanya wo kubihimuraho kubera umujinya wa burundu yakatiwe. Uyu ibintu yavuze rwose biramukwiye kandi byaringombwa n’undi nkawe yabikora dore ko bavuga, ntakundi byarikugenda kutari uko nyine, byarabatunguye se? Ily en atant comme lui, babonye umwanya mwabibona.

  • Ahubwo se niba abantu bose barahigwaga icyabahigaga cyari inyamaswa? Uriya mutangamakuru yakabaye avuga ukuri kugirango kuko nubundi yarakatiwe ubundi akikiranura n’Imana kuko abantu bo byaramunaniye

    • Koko mwagiye muvugisha ukuri koko? Interahamwe zahigaga abatutsi gusa koko mutirengagije…? Ahaaa…

  • Ariko se ubundi abantu nk’abangaba ubushinjacyaha buba bubajyana he bwagiye bureka bakazanwa n’umuburanyi kumushinjura? Keretse niba n’umushinjacyaha yari afite umugambi wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi!
    Ibi bintu ni nka bimwe bya ba Mugesera Leon wakoresheje umwanya yari abonye mu rukiko maze akinigura, akanacengeza amatwara y’ubuhezanguni yibitsemo kuko yari azi ko ntacyo akiza agereranyije n’ibyaha yashinjwaga azi neza ko yakoze. N’uyu “mutangamakuru” nawe rero yakatiwe burundu, azi neza ko nta kindi cyarengaho, maze ati reka mpakane Jenoside, ibintu byose mbice amazi maze ndebe icyo mungira! Ariko siwe wenyine kuko n’igitekerezo cy’uwiyise Aimable Kanyarwanda kiragaragaza ko hahagazwe wa mugani!

  • Ariko bavandimwe rwose ko twari tumaze imyaka igera kuri 20 dutangiye kwiyubaka ndetse n’amahanga bikaba bikiyitangaza kugeza n’ubu, kandi ko tugikomeje kwiyubaka mu nzego zose ariko abantu bamaze kumenyera kubana mwaretse rwose tugakomeza ko ari byo bidufitiye inyungu?

    Ko intambara na jenoside yakorewe Abatutsi aho byatugeze tuhazi, mwatuje rwose tukiyubakira igihugu ko mbona twari tumaze kugera ahantu heza kandi ko bigikomeza.

    Ubu se umunyarwanda uhakana ko Abatutsi batahizwe bukware amanywa n’ijoro imvura igwa, bakicwa urw’agashinyaguro ninde?

    Abitwaza ko ngo ko hari n’Abahutu bapfuye ni ukuvanga ibintu bitagira aho bihuriye. Yego ntawe uhakanye ko Abahutu batapfuye ariko bishwe na MACINYA muri Congo abandi bicwa n’amasasu yayobye (balles perdues) ariko rwose nta jenoside bakorewe mujye mushyira mu gaciro.

    Dukomeze twiyubake dutera imbere.

  • Kuvuga ko muri jenoside abantu bose bahigwaga ni ugupfobya gukabije! Ni nk’aho wavuze ko n’Interahamwe hari ibimanuka by’abanyamahanga byarimo kuzihiga nazo!Iyo ubuze icyo uvuga kizima cyafasha abantu uzajye wicecekera.

  • Mu minsi ya mbere igera nko kuri 4 ntabwo byagaragaraga neza, interahamwe ziraraga mu batutsi zikabica; ariko n’abandi baturage basigaye bose babaga bafite ubwoba ku buryo aho byabaga bifite ubukana bamwe barahungaga bakava mu ngo zabo cyane cyane nijoro. Hari rwose n’abahungiye muri Kiliziya kandi atari abatutsi (ubwo buhamya burahari), hari ndetse n’umubikira numvise(ndakeka ari Canadienne cg Suisse) wabajijwe n’abanyamakuru kuri airport i Kanombe ahunze avuga ko abantu bose barimo kwicwa nta kurobanura (aha ntiwamenya niba yaravugaga ukuri cg ataravugaga ukuri). Nyuma nibwo abategetsi bagiye bakoresha inama abaturage; muri izo nama hari abategetsi (bake) batangaga uhumure bagahamagarira abantu kutishora mu bwicanyi, ariko hari n’abandi ahubwo bakongeje umuriro ndetse bagerageza no kwinjizamo umubare munini cyane cyane urubyiruko rundi rutari interahamwe.

    Ibi mvuze hano ni ukuri kw’ibyabaye, kandi ndatekereza ko bitavanaho (cg ngo bigabanye ko) abatutsi bakorewe genocide, ariko na none ni ngombwa ko ibintu, uko byagenze, bivugwa uko nyine.

  • Aimable Urantangaje cyane, kubona uvugako ntagupfobya kuri muri iyinkuru. sinzi niba wasomyeneza cyangwa ukaba urikwigizankana. umuntu wese uri kujyera hariya uriya mutangabuhamya yavuze ko muri genoside abantu bose bahigwaga. usibye numuntu ukuze numwana yahita abonako harimo Gupfobya genoside gukabije kandi bikozwe kubushacye.

    niba utari wasomyeneza wakabaye intwari ukabisabira imbabazi, nahubundi byaba bigaragara konawe ariko. urikose kwibarize Aimable we? niba abantu bose barahigwaga wadufasha kumenya uwabahigaga? ntegereje igisubizo cyawe?

  • Uyu mutangamakuru rwose niba avuze ngo mu ntangiriro abantu bose barahigwaga(iwabo) sinumva ikibi yaba yavuze. Mwe mumuhinyuza sinzi niba mwari muri kumwe nawe. None se niba avuze ngo se yagumye mu rugo aza kwicwa hanyuma bo bagakizwa no guhunga urumva rwose yavuga iki? Rwose nkurikije uko imitima y’abanyarwanda yakomeretse biragoye kuvuga no kumva ukuri. Aliko rwose ntimunyumve nabi bagenzi banjye ntawe nshaka gukomeretsa. Gusa tugendere ku kuri twe gutwarwa n’amarangamutima gusa, uwakosheje wese abihanirwe hanyuma ubutabera bwimakazwe nicyo cyonyine dukeneye.

  • wowe wiyise XXXXXXX. Sinzi niba warabaga murwanda cyangwa warabaga ahandi muri Genoside, ibyo tubyita kwigizankana. nonese niba abantu bose baricwaga bicwaga nande kandi yabazizaga cyi wagerageza kudufasha kubyumva kombona wenda usa nufite amakuru meshi? navukiye murwanda ndahakurira ndanacyahaba kujyeza uyumunsi, mujyihe cya Genoside narimpari. ukobyagenze twarabibonaga. numbwambere numva umuntu uvuga ibinyoma knabiriya. ibyaribyose ushobora kuba haribyishi ubiziho wenda waduha amakuru ahagije.

    • Nibyo koko niyise XXXXXX. Gusa nizere ko wowe witwa Ian. Nanjye navukiye mu Rwanda ndanahakurira, ndetse no mu gihe cya genocide nari ndiho. Nta kintu na kimwe nigizamo nkana kereka icyo ntabashije kumenya. Mu byukuri n’ubwo uvuga ko mfite amakuru menshi ndakumenyesha ko buri munyarwanda wese aba afite ibyo yabonye bitandukanye n’ibyo undi yabonye. Njye aho nari ndi muri kiriya gihe, bigitangira ndagira ngo nkumenyeshe ko abantu benshi batari bazi ibigiye gukurikira. Babe abahutu babe abatutsi nta numwe wari ubizi. Wabibwirwaga n’uko abantu bose bahise bahunga icyarimwe. Mu minsi mike cyane nibwo havuzwe ko ikigambiriwe ari ukwikiza umwanzi ndetse hajyaho na precision ngo umwanzi ni “umututsi” Ubwo abari abahutu bo baba bagiye ku ruhande maze abatutsi barahigwa baricwa pe.Njye simpakana ko abatutsi batapfuye kandi hari abo nzi bapfuye kandi batazize indwara. Gusa kimwe mu cyatumye bishoboka ni urwango rwinjiye mu bantu, bamwe bakabwirwa ko abandi ari abanzi b’igihugu ngo bagomba kubikiza. Naho ubundi kubyumva byo nanubu ntabwo njya mbasha kwiyumvisha ibyo twabayemo kuko birenze ubwenge bwanjye. Gusa n`,uko nabivuze uwarenganye akeneye ubutabera nta kindi. Ubundi buri wese abane n’undi amahoro

  • Nonese Marisiya, uravuga iki kubyo Aimable yirengagije ku mutangabuhamya ubeshya ko abantu bose bahigwagwa, akavuga ko atari Ugupfobya rya Jenoside? Kugeza mukwa 6 aho yaboneye Mbarushimana yidegembya mu muhanda ari kumwe numusirikare ufite imbunda, HARI UMUTUTSI WARI UKIGENDA MU MUHANDA ATYO? Uwari ukiriho ntiyihishaga kuko abandi batutsi Jenoside yaribagejeje habi? Kuki Umutangabuhamya abirenzeho ntagire icyo avuga kuri Mbarushimana widegembyaga nimbunda numusirikare? Kugeza mukwa 6 ntamututsi yari yakabonye wishwe n’Interahamwe? Abari bapfuye bishwe nande? We ko yabashaga kugenda akabona Mbarushimana, ntamirambo yabonye? Nta Nterahamwe yabonye zica? U Rwanda rukeneye UKURI ngo abasigaye turubanemo ntarwikekwe. Ababeshya ko Nta Batutsi bishwe, abatavuga abicaga Mugarukire ukuri TURUBANEMO NTARWIKEKWE, TURWUBAKE, TUZARURAGE ABAZIRA INGENGABITEKEREZO.

  • Ariko uyu mutangabuhamya yavuze ukuri, nonese INTERAHAMWE n abantu? Mubona zitari inyamanswa none se KAJUGA ROBERT waziyoboraga s umututsi ukomoka Rukara I Gahini? Gusa yari kuvugako abantu Bose bazima bahigwagwa kuko n abahutu bari bashyigikiyeko ubutegetsi buhinduka ndetse nabamaganye ubwo bwicanyi barishwe ariko yiswe GENOCIDE kuko yari igambiriye kumara abatutsi n ubwo izo nyamanswa bantu zibagiweko ntabapfira gushira kandi IGIHE kizagera Nazi zigapfa rubi, Sinai nimpamvu bazifunga zirya ibya leta ntibazishyire iyo zashyize abantu.

  • Nakumiro kabisa

  • Buliya rero njya ngira agahinda iyo muterana amagambo gusaaa,icyomugomba kumenya niki:birazwi byarabaye ko abatutsi bakorewe ubugome buhanitse butigeze bubaho nubwo babyitiranya nibyabaye ahandi,udashaka kubyumva ntiwabimwumvisha,mugihe yonse amashereka yubwicanyi nubugome akavuka kubakoze ibyo,iyo bavuga kuliya harutwo baca kuruhande bahisha buliya nabo ngobaraphushije,mbabazwa nimbara numuvuduko nagahinda kabacu twali dufite maze tukabuzwa kwihorera nabayobozi bacu,ibyo bikaba bitabaha umwanya wogutekereza kubyo babonye cg bakoze ahubwo bakerekanako arindakoreka dukwiliye gutinya ubwinshi nubugome bwabo,aliko mbabwireko ibyomulimo byose,uRwanda rutalimo umuhutu,umututsi,umutwa ntiruzigera rubaho,nirunabaho kuzaba ali ikuzimu ntuzaba URwagihanga.

  • Icyombona rero kugirango hazabeho URwanda rwiza:nuko umututsi yakwishimira kuba aturanye numuhutu,nawe akanezezwa nokuba aturanye numututsi ndetse numutwa nuko kuko ntituzimpamvu twasanze dutuye mugihugu kimwe,ndavuga aliko babandi binyanga mugayo kuko abobagipyobya genocide guturana nabo birutwa noguturana nitongo,nzinezako hali anahutu batigeze bisiga amaraso ntanuwampakanya,yewe halinabatanze ubuzima bwabo bakiza abatutsi mfite amasura yabo muli memory yange,naho ubundi ibyago bibaye kumututsi ingaruka zigera no kumuhutu,ndetse nokumuhutu nuko zigera kumututsi numutwa,niba rero dushaka igihugu cyiza reka kunkunda aliko unyubahe duturane Imana indema ntiwaruhali ntanama cg igitekerezo wayihaye,tuzabana rero wanze ukunze,mbifulije guhinduka,mugre amahoro mumitima yanyu kuko intambara nubugome bihera mumitima.

  • narumiwe!!!!Ngo umucamanza harya yahise amwambura uburenganzira bwo kuba umutangabuhamya ngo kuko yakatiwe burundu??? nonese bajya kumuzana gutanga ub_uhamya ntago bari bazi ko yakatiwe burundu?? amayeli no kujijisha kwabacamanza bizarangira ryali??? kd iyo yemera gushinja ,baba baremeye ubuhamya bwe,ariko kuko yanja gushinja umuntu ibyo atamubonye akora,bahise babihindura!!ibyo birerekanako hari abatangabuhamya bakoreshwa nabashinjacyaha ngo bashinje ibinyoma

  • ariko se Buriya mwajyagiye mureke kutubeshya no kwinyuramo umuntu yavuze ukuri kumurimo eraga abantu ntago bazahora babeshya ibintu bashyizwemo ubwo wajya gushinja umuntu kubintu utigeze umubonaho ubushyinjacyaha ahubwo ntabwo bugomba gukurikiranwa

  • @ Kamana: Uti “Ubushinjacyaha ahubwo ntabwo bugomba gukurikiranwa” cga se washatse kuvuga ngo “Ubushinjacyaha ahubwo nabwo bugomba gukurikiranwa”. Bibaye aribyo kuri iki cya 2, yes bwabazwa impamvu butarebye ko uwo bahamagaje afite ubusembwa nku bwamugenzi we, byatuma nta cyiza cyamuvamo. None se, Ubu bushinjacyaha bwo buketswe ko butakoranye ubushishozi, mbese n’igihe cyonyine cyapfuye ubusa, bagita ku…., ninde wakurikirana ubu Bushinjacyaha? Hari ibintu bibamo amakosa ariko kubikurikirana bidashoboka nshuti. Abantu mu bandi ko ari babi wamenya ibyinshi bikorwa byaba biterwa n’iki? Singaya uriya wiyise ngo NARUMIWE, Hari ibintu bitera kumirwa ntakindi warenzaho kubera intege nke, ububasha wapi.

  • Nibamukanire urumukwiye areke imitwe bwabicaga muziko birangiriye aho c?

  • Sha abanyamakuru bumuseke ndabakunda cyane!! Ibitekerezo byubaka nimwsbihitisha cyeretse ibisingiza leta gusa? Ndabasetse

  • Uziko burya abanyarwanda tugifite amacakubiri! Nonese uyumugabo ko avuze ibyo yabonye agatanga ubuhamya muramuvuguruza aho yarari mwarikumwe? Nonese kuba Genocide yakorewe abatutsi bivuzeko buri muhutu wese yarabishyigikiye? Nukuvuga ko nta muhutu wishwe nguhe amazina yabarenga 10 bishwe ngewe nzi kandi bicwa ni interahamwe? Mujye mwumva ukuri mureke kugendera mukigara cyabanyepolitike bafite inyungu zabo zihariye
    May God bless Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish