Digiqole ad

Huye: Abarokotse mu gahinda k’inzu zabo zangiritse nta bushobozi bwo gusana

 Huye: Abarokotse mu gahinda k’inzu zabo zangiritse nta bushobozi bwo gusana

Imvura yaguye mu cyumweru gishize yarazihuhuye itwara ibisenge

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batujwe mu mudugudu wa Karuhinda uherereye mu kagari ka Nyakagezi, mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye, baravuga ko babuze aho barambika umusaya nyuma y’aho inzu bubakiwe mu 1997 zisaziye zikangirika.

Imvura yaguye mu cyumweru gishize yarazihuhuye itwara ibisenge
Imvura yaguye mu cyumweru gishize yarazihuhuye itwara ibisenge

Aba barokotse Jenoside batishoboye, bavuga ko bari bagize amahirwe Leta y’u Rwanda ku  bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM bakubakirwa inzu nyuma yo gusenyerwa muri Jenoside.

Bavuga ko zimwe muri izi nzu zari zubatswe mu mudugudu wa Karuhinda zamaze kwangirika ndetse zimwe muri zo batakizibamo kuko babona ko zashyira ubuzima bwabo mu kaaga.

Umwe muri aba bari batujwe muri uyu mudugudu witwa Musabeyezu Alphonsine, avuga ko ubwo imvura yagwaga  kuwa kabiri w’icyumweru gishize, inzu ye yatwawe igisenge n’ikigega cyayo kikangirika bikabije.

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko kuva icyo gihe amaze icyumweru arara mu kiraro cy’inka kuko nta bushobozi afite ngo asane inzu ye nk’uko abandi bafite ubushobozi bari babigerageje.

Ati ” Ubu maze iyi minsi yose mu kiraro cy’inka, ndababaye cyane kuko nta bushobozi mfite bwo gusana iyi nzu.”

Uyu mubyeyi uvuga ko iyi nzu ye yari imaze iminsi yarangiritse, avuga ko itafari ryigeze kumanuka rikamugwa mu mutwe, ndetse ko yumva bisa nk’ibyamusigiye ubumuga.

Ngenzi Emmanuel na we utuye muri uyu mudugudu avuga ko izi nzu zitari zubakanywe ubushishozi kuko bazubakishaga amatafari atumye akaba ari yo mpamvu yo kuba zaratangiye kwangirika zitamaze imyaka 20.

Uyu mugabo uvuga ko imvura niramuka iguye ari nyinshi izi nzu zose zizagwa, yagize ati ” N’uwo inzu ye igihagaze, iyo imvura iguye ashaka aho ajya kugama, yahita akagaruka mu nzu ye, gusa twahisemo kubaho muri ubu buzima kuko nta kindi cyo gukora dufite, twemeye gupfa no kubaho.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye, Dukundimana Cassien avuga ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka kugira ngo aba baturage basakarirwe abandi bagasanirwa.

Ati ” Kugeza ubu amabati yo kubafasha twarayaguze, ‘nubwo adahagije, turi kugura ibiti byo kubakira aba baturage, bitarenze icyumweru kimwe abibanze tuzaba twamaze kububakira, abo tudafitiye ubushobozi, turi kubashakira ubuvugizi.”

Abacitse ku icumu rya Jenoside mu bice bitandukanye bakunze kugaragaza ko inzu bubakiwe zangiritse, bagasaba ko basanirwe, ubuyobozi na bwo bukavuga ko hakiri umubare munini w’abagikeneye ubufasha.

Musabeyezu amaze icyumweru arara mu kiraro cy'inka kuko igisenge cy'inzu ye cyatwawe n'umuyaga
Musabeyezu amaze icyumweru arara mu kiraro cy’inka kuko igisenge cy’inzu ye cyatwawe n’umuyaga
Ngo iki cyahoze ari ikiraro ariko yagihinduye inzu yo kuraramo
Ngo iki cyahoze ari ikiraro ariko yagihinduye inzu yo kuraramo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Huye, Cassien avuga ko aba baturage bagiye gusubizwa
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye, Cassien avuga ko aba baturage bagiye gusubizwa

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

3 Comments

  • Sha biragaragara kwamafaranga yatanzwe nibigo mpuzamahanga yoguhasha abarokotse jenoside yariwe kabisa, mundebere inzu nkiyi kweri.

  • ubyarira uyu mugore we amumariye iki kweli?! Leta nayo yagorwa! Njye nsanga hari ibigomba nabyo gukosorwa. Uyu wacitse kwicumu rya jenoside ni umunyarwanda nk’abandi bose. iyo afite undi babana bakanabyarana koko bo ntibakwisanira inzu bubakiwe?! Hari uwavuze gucutsa tumureba nabi ariko ubanza hari aho yari mukuri.

  • @ Nsanzimfura, cyakoze ufite izina ryiza nshuti. Ntuzaripfushe ubusa gusa. Buriya iso azi impamvu yarikwise. Hariya rero wagize uti: Ubyarira uyu mugore we amumariye iki? Buriya se bariya bana nabe? Kuki se bataba abuzukuru be? Ubu nabwo wagira uti: Kuki ba se cga ba nyina waba bana batamuvugururira inzu yubakiwe? igisubizo ni: wabona nabo batishoboye ntacyo bamurusha. Ahubwo warikuvuga uti: Ese kuki abatanga mwene ubu bufasha bo badafasha ibintu bizima biramba kandi byiza, batabigavuriramo/batabipyesemo nyuma bagatanga ibisondekano? Ubundi amakosa akazagaragara bararangije gukuramo ayabo cga n’iyo myanya batakiyikoramo, bikazabazwa/bikazagayisha leta? Nguko ngayo.

Comments are closed.

en_USEnglish