Ally Niyonzima ugiye muri Zanaco yo muri Zambia arahakana ko

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Ally Niyonzima wari muri Mukura VS yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon sports ariko nyuma y’amasaha make ahakana ayo makuru. ‘Transfer’ y’uyu musore yajemo urujijo kuko saa 22h zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 nibwo ajya i Lusaka muri Zambia kurangiza ibiganiro na Zanaco. Mu gitondo cyo […]Irambuye

Haringingo Francis watozaga Vital’O FC y’i Burundi yasinyiye Mukura VS

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bubinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet bwatangaje ko umurundi Haringingo Francis Christian ari we wagizwe umutoza mushya w’ikipe yabo. Haringingo bakunda kwita “Coach Mbaya” yatozaga Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ye n’ubuyobozi bwa Mukura VS, yasinye amasezerano yo […]Irambuye

Ku nshuro ya 2 Pierrot ahembwe nk’uwahize abandi muri shampiyona

Ibirori byo gusoza amezi icyenda (9) ya shampiyona y’u Rwanda no guhemba abahize abandi byabereye muri Kigali Marriott Hotel kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2017. Abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi bayobowe na Kwizera Pierrot wisubije iki gihembo yatwaye umwaka ushize. Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AZAM Rwanda Premier League’ yatangiye tariki 14 Ukwakira 2016 […]Irambuye

AMAFOTO: Rayon ishyikirijwe igikombe cya shampiyona, Masudi aregura

Umukino wa gicuti wahuje Rayon sports na AZAM FC yo muri Tanzania hagamijwe kwizihiza ibirori byo gutanga igikombe cya shampiyona yatsindiye warangiye mu byishimo by’abakunzi ba Rayon sports kuko yatsinze 4-2. Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Masudi yatunguranye atangaza ko yeguye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017 kuri Stade ya Kigali i […]Irambuye

Rutanga yemeye gusinyira Rayon bibabaza APR FC yamureze

Bidasubirwaho Rutanga Eric wari umaze imyaka umunani muri APR FC ubu ni umukinnyi wa Rayon sports. Harabura iminota mike ngo yerekanwe ku mugaragaro. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umuseke yemeza ko nubwo hari abayobozi n’abafana ba APR FC babajwe n’umwanzuro yafashe ariko byari ngombwa kuko yashakaga ikipe abonamo umwanya. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu […]Irambuye

Ali Kiba arakangurira abakunzi ba Yanga kutarakarira Haruna wagiye muri

Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda na Tanzania bategereje ko Haruna Niyonzima atangazwa ku mugaragaro nk’umukinnyi wa Simba SC, umuhanzi Ali Kiba yemeza ko nubwo afana Yanga azakomeza gukunda imikinire ya Haruna mu ikipe ye nshya, anakangurira abandi bakunzi ba Yanga kutamurakarira. Tariki 31 Nyakanga 2017 nibwo Haruna Niyonzima azaba arangije amasezerano muri Yanga […]Irambuye

Charly na Nina mu bazasusurutsa ibirori byo guha Rayon igikombe

Rayon sports izashyikirizwa igikombe cya shampiyona 2016-17 yatwaye kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Nyakanga 2017. Ibirori by’uwo munsi biteganyijwemo akarasisi k’abafana, abahanzi barimo Charly na Nina n’umukino uzahuza Rayon sports na AZAM FC. Tariki 17 Gicurasi 2017 ubwo Rayon sports yatsindaga Mukura VS nibwo igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ yabonye […]Irambuye

Mvuye muri APR FC nk’umukinnyi, ariko nzahora ndi umufana wayo-

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro niwo wa nyuma Michel Rusheshangoga akiniye APR FC yari amazemo imyaka itanu. Uyu musore wasinyiye Singida United yo muri Tanzania yemeza ko azaguma muri APR FC nk’umufana iteka ryose. Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 nibwo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Michel Rusheshangoga azahaguruka mu Rwanda ajya […]Irambuye

Ntibyoroha gusezera umuryango, kandi Rayon izampora ku mutima–Savio Nshuti

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri AS Kigali, Savio Nshuti Dominique yasezeye abafana n’abakinnyi ba Rayon sports yari amazemo imyaka itatu. Ngo azahangana no gukina nta bafana no gukina atari kumwe n’inshuti bakuranye. Nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro 2017 Rayon sports yatsinze Amagaju FC 3-0, Savio Nshuti Dominique yafashe […]Irambuye

AMAFOTO: APR FC isezeye Rusheshangoga yegukana igikombe cy’Amahoro 2017

Ibyishimo bivanze n’amarira byasaze ibihumbi abakunzi ba APR FC kuko begukanya igikombe cy’Amahoro batsinze Espoir FC 1-0 mu mukino wa nyuma. Gusa wari umukino wo gusezera Michel Rusheshangoga wayikiniye kuva 2012, kuko yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania. Kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 (ku munsi wo kwibohora) nibwo hakinwe umukino wa […]Irambuye

en_USEnglish