Rutanga yemeye gusinyira Rayon bibabaza APR FC yamureze
Bidasubirwaho Rutanga Eric wari umaze imyaka umunani muri APR FC ubu ni umukinnyi wa Rayon sports. Harabura iminota mike ngo yerekanwe ku mugaragaro. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umuseke yemeza ko nubwo hari abayobozi n’abafana ba APR FC babajwe n’umwanzuro yafashe ariko byari ngombwa kuko yashakaga ikipe abonamo umwanya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo Rayon sports yatangaje ku mugaragaro umukinnyi wa mbere mushya yaguze. Rutanga Eric bakuye muri APR FC.
Uyu musore wavuye mu ikipe y’ingabo z’u Rwanda bivugwa ko yemeye gusinyira Rayon sports amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo guhabwa miliyoni eshanu za ‘recruitement’ n’umushahara w’ibihumbi 350 buri kwezi.
Rutanga Eric yabwiye Umuseke ko byarangiye ari umukinnyi mushya wa Rayon sports. Gusa ngo gufata umwanzuro wo kuva muri APR FC ajya muri Rayon ntibyamworoheye.
“Birazwi ko ari amakipe ahora ahanganye. Kuva muri imwe njya mu yindi ni umwanzuro utoroshye ariko byari ngombwa kuko maze imyaka myinshi muri APR FC ariko nta mwanya mbona. Ndashaka ikipe impa umwanya wo gukina byatuma nsubira no mu ikipe y’igihugu.”
Abajijwe uko ikipe yamureze yabyakiriye yasubije ati: “Birumvikana ko kuba narahisemo kujya muri Rayon hari abo bitashimishije ariko bagombaga kubyumva. Narabibabwiye kandi barabyakiriye. Nta kundi ni ubuzima.”
Yagize ubutumwa aha abakunzi n’abayobozi ba APR FC
“Imyaka umunani twabanye si ubusa. Nashimye uko bamfashe uko banyitayeho n’uko bitanga bagakurikirana ubuzima bw’abakinnyi babo muri rusange. APR FC ni ikipe nziza kandi nkunda kuko byose mfite ubu niyo yabingejejeho. Abayiyobora sinzi amagambo nakoresha mbashimira ariko nzakomeza kuzirikana ko ari abantu b’ingenzi mu buzima bwanjye. Umupira niko kazi kantunze. Simvuye muri APR FC kuko hari icyo nabuze, ahubwo nafashe uwo mwanzuro kuko akazi katagendaga neza mu by’ukuri. Nzabahoza ku mutima iteka ariko harageze ngo dutandukane.”
Rutanga Eric yavutse tariki 3 Ugushyingo 1994. Avukira mu gace ka Remera. Yazamukiye muri makipe y’abana ya Esperence yatozwaga na Kalisa ‘Mourinho’ nyuma ajya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC. Yabaye muri iryo shuri kuva muri 2009 kugera 2013 azamurwa mu ikipe nkuru yakiniye kugera ubu.
Yakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi U17 yakinnye igikombe cy’Amafurika n’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri 2011. Yazamuwe muri U20 no mu ikipe nkuru mu myaka yakurikiyeho ariko kutabona umwanya muri APR FC byatumye adakomeza guhamagarwa.
Roben NGABO
UM– USEKE
9 Comments
Ikaze
Niko bigenda. APR se yo ntifite Dominique Nshuti Savio?
Ujye uvuga ibyo uzi.Dominique Nshuti
Savio yaguzwe na AS Kigali
Tuzajya tubahererekanya ntakundi, uzajya abura umwanya axajya ajya kuwushakira ahandi.
Ahubwo bakomeze babashyire ku gatebe tubatware. Ubu se Faustin na Djamali ntimamaze kuzana umugese?
Ariko nkawe kweli ubwo warerewe hehe?? Abantu bazima bazana umugesi?? urabona ari ibyuma se?unjye wubaha byagufasha mubuzima
Erega iyo atinze ku gatebe kanamuera mugese kuko ko ari icyuma kandi umugese w’icyuma wanduza abantu
Haaaaaaaaaaa ibaze umuntu yazanye umugese
ariko mbona abanyamakuru muterenya Rayon na APR , kuki mukunda byacitse? kuba byababaje APR Ubikura he? ndumva ntagitangaza kirimo kuba agiye kuko muri APR FC ntabwo arigereza . mbona muba mushaka kwimenyekanisha
Yoooo Rutanga Imana izagufashe bizagenda Neza humura ubuzima nuko bumera ndabizi gufata icyemezo nkicyo ntibiba byoroshye gusa warakoze cyane urumuntu w,umugabo waduhesheje ibikombe byinshi muri APR Imana izaguhe umugisha mwinshiiiii wowe Na Rusheshangoga Michel, gusa uzibuke Ko APR turagukunda cyane uzahora uri umwana wacu!
Comments are closed.