Rwanda Sports Awards igiye guhemba indashyikirwa mu mikino

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 saa 18h00 nibwo hazahembwa abakinnyi, amakipe, abatoza, abaterankunga n’amashyirahamwe yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino mu Rwanda mu myaka irindwi ishize. Ibi birori bizabera muri Kigali Marriot Hotel byateguwe na Rwanda Sports Awards bigamije kuzirikana imbaraga abakinnyi batanga ngo abanyarwanda bakunda imikino babone ibyishimo. Mugisha Emmanuel uri mu […]Irambuye

APR FC inyagiye Amagaju FC 5-0, isanga Espoir FC kuri

Nyamirambo- Hamenyekanye indi kipe izahura na Espoir FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2017. Ni APR FC isezereye Amagaju FC iyanyagiye 5-0 mu mukino wo kwishyura, 6-1 mu mikino yombi. Umukino wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro wa kabiri wabereye kuri stade Regional ya Kigali kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena […]Irambuye

Sinzi icyo nakwitura Rayon yangejeje kuri byose mfite ubu- Savio

Umukino Rayon sports yatsinzemo Espoir FC niwo mukino wa nyuma Nshuti Dominique Savio akiniye Rayon yari amazemo imyaka ibiri. Yasinyiye AS Kigali. Gusa ngo afitiye Rayon sports ishimwe rikomeye ku mutima kuko yamugejeje kuri byose afite ubu. Kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2017 nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko umukinnyi wo ku mpande usatira […]Irambuye

Espoir FC yageze kuri ‘final’, abatuye Rusizi barara mu birori

Amateka yanditswe na Espoir FC igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yababaje benshi bakunda Rayon ariko yanashimishije benshi biganjemo abatuye n’abavuka mu karere ka Rusizi. Byatumye bajya mu mihanda kwishimana. Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2017 mu mujyi Kamembe hari ibirori. Ni nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe […]Irambuye

Nahimana Shasir yapfushije Se ariko yanze gutererana ikipe ye

Rayon sports irasabwa gutsinda Espoir FC ikinyuranyo cy’ibitego bitatu ngo igere ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Mu gihe bitegura uyu mukino, Nahimana Shasir yatakaje umubyeyi we ariko yanze gutererana ikipe ye. Yiyemeje kubanza gukina na Espoir FC, akajya kwita ku muryango we nyuma y’umukino. Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2017 nibwo inkuru […]Irambuye

IPRC Kigali yahize kwegukana Playoffs ngo iseruke muri Afurika

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda ya Basketball yarasojwe intsinzi itaha mu ikipe nshya ya REG. Gusa umwaka w’imikino nturarangira kuko hasigaye Playoffs zizatangira muri Nyakanga. Buhake Albert utoza IPRC ya Kigali yahize kwegukana irushanwa risigaye ngo azahagararire u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Kuva tariki 3 Nyakanga ku bibuga bitandukanye birimo Petit stade i Remera hazatangira […]Irambuye

Nahimana Shasir yapfushije umubyeyi

Umukinnyi wo hagati usatira muri Rayon sports Nahimana Shasir yapfushije se umubyara kuri uyu wa kabiri. Arajya kumushyingura nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro ihuramo na Espoir FC. Rayon sports yatwaye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize itsinze APR FC 1-0 irashaka kukisubiza. Iri rushanwa rizasozwa tariki 4 Nyakanga 2017 rigeze muri ½. Iyi kipe […]Irambuye

Nababajwe cyane no kudatwara shampiyona, ariko si iherezo ry’ubuzima-Valens

Muri Week-end ishize hakinwe shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare. Valens Ndayisenga usanzwe ukina nk’uwabigize umwuga muri Autriche yayisoje asuka amarira kuko atayegukanye. Gusa ngo si iherezo ry’ubuzima azayirwanira umwaka utaha. Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yakinwe mu byiciro bibiri. Kuwa gatandatu tariki 24 Kamena 2017 mu mujyi wa Nyamata i Bugesera […]Irambuye

Gasore yegukanye shampiyona, Valens ayisoza mu marira

Shampiyona yo gusiganwa ku magare ya 2017 yegukanywe na Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Team atsindiye ku murongo Ndayisenga Valens wasutse amarira nyuma y’isiganwa. Ni isiganwa ryari rituje kugera i Kayonza mbere y’uko ricikamo ibice harimo icyari kiyobowe n’Uwizeye Jean Claude cyashyizemo iminota 9’13” bageze i Nyagasambu. Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017 Abasiganwa […]Irambuye

en_USEnglish