Digiqole ad

Ali Kiba arakangurira abakunzi ba Yanga kutarakarira Haruna wagiye muri Simba

 Ali Kiba arakangurira abakunzi ba Yanga kutarakarira Haruna wagiye muri Simba

Ali Kiba ngo azakomeza gufana Yanga ariko anifurize Haruna Niyonzima amahirwe

Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda na Tanzania bategereje ko Haruna Niyonzima atangazwa ku mugaragaro nk’umukinnyi wa Simba SC, umuhanzi Ali Kiba yemeza ko nubwo afana Yanga azakomeza gukunda imikinire ya Haruna mu ikipe ye nshya, anakangurira abandi bakunzi ba Yanga kutamurakarira.

Ali Kiba ngo azakomeza gufana Yanga ariko anifurize Haruna Niyonzima amahirwe
Ali Kiba ngo azakomeza gufana Yanga ariko anifurize Haruna Niyonzima amahirwe

Tariki 31 Nyakanga 2017 nibwo Haruna Niyonzima azaba arangije amasezerano muri Yanga Africans yari amazemo imyaka itandatu (6). Iminsi 23 isigaye ngo amasezerano arangire niyo itegerejwe ngo bitangazwe ku mugaragaro ko yasinyiye mukeba wayo Simba Sports Club.

Umuhanzi uzwi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba Ali Saleh Kiba (King Kiba) usanzwe ari umukunzi wa Yanga Africans yatangaje ko yababajwe no gutakaza Haruna wari kapiteni wungirije mu ikipe ye.

Ali Kiba yagize ati: “Haruna ni umukinnyi nkunda cyane imikinire ye. Maze imyaka myinshi ndi umufana we. Ni n’inshuti yanjye mu buzima busanzwe. Nababajwe no kuba yaravuye mu ikipe yacu ariko ntibyamunyangisha. Nzakomeza gufana Yanga ariko nanamwifuriza amahirwe mu ikipe ye nshya nubwo duhora duhanganye nayo.

Icyo nabwira abakunzi ba Yanga ni uko badakwiye kumurakarira no kumuvugaho amagambo mabi, kuko guhitamo kujya muri Simba nta kindi yari akurikiye yo, ni ubuzima. Umupira niko kazi ke kandi agomba kubaka ahazaza he. Azagire amahirwe masa.”

Biteganyijwe ko Haruna Niyonzima azatangira imyitozo mu ikipe ye nshya mu ntangiriro za Kanama ari kumwe n’abandi bakinnyi bashya Simba yasinyishije barimo John Bocco na Aishi Manula bavuye muri AZAM FC, Emmanuel Okwi n’abandi.

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish