Digiqole ad

Haringingo Francis watozaga Vital’O FC y’i Burundi yasinyiye Mukura VS

 Haringingo Francis watozaga Vital’O FC y’i Burundi yasinyiye Mukura VS

Haringingo watozaga Vital’O niwe wahawe Mukura VS

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bubinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet bwatangaje ko umurundi Haringingo Francis Christian ari we wagizwe umutoza mushya w’ikipe yabo.

Haringingo watozaga Vital'O niwe wahawe Mukura VS
Haringingo watozaga Vital’O niwe wahawe Mukura VS

Haringingo bakunda kwita “Coach Mbaya” yatozaga Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ye n’ubuyobozi bwa Mukura VS, yasinye amasezerano yo gutoza iyi kipe yo mu karere ka Huye imyaka ibiri.

Bimwe mu byihutirwa umutoza Haringingo azaheraho muri Mukura ni ukugura abakinnyi bazafasha Mukura mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mutoza ahawe akazi ahigitse Cassa Mbungo Andre na Masudi Djuma bombi bifuzwaga na Mukura VS ariko ibiganiro ntibigende neza kubera amafaranga.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • IKIBAZO NI UKO ASANZE ABAKINNYI BARATANGIYE KUGURISHWA!!! Nagerageze rero kutuzanira nka 2 cyangwa 3 beza yatozaga muri Vitalo’. Araba akoze affaire kuko byamaze kugaragara ko foot ball y’u Burundi iteguye neza kurusha iyo mu Rwanda De Gaule yatobatobye!!!

  • Tukwifurije ishya n’ihirwe muri mvs

Comments are closed.

en_USEnglish