Ku nshuro ya 2 Pierrot ahembwe nk’uwahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda
Ibirori byo gusoza amezi icyenda (9) ya shampiyona y’u Rwanda no guhemba abahize abandi byabereye muri Kigali Marriott Hotel kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2017. Abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi bayobowe na Kwizera Pierrot wisubije iki gihembo yatwaye umwaka ushize.
Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AZAM Rwanda Premier League’ yatangiye tariki 14 Ukwakira 2016 isozwa tariki 16 Kamena 2017. Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona naho Pépinière FC na Kiyovu sports zimanuka mu kiciro cya kabiri.
Nyuma yo gusoza uyu mwaka w’imikino ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ n’umuteankunga wa shampiyona AZAM TV bateguye ibirori byo guhemba indashyikirwa.
Uyu muhango watangiye saa 19:15, watangijwe n’ijambo rya Visi perezida wa FERWAFA Kayiranga Vedaste kuko umuyobozi mukuru Nzamwita Vincent Degaule atitabiriye ibi birori byasusurukijwe n’itsinda ry’abahanzikazi Charly na Nina.
Nyuma ibihembo byatangiye gutangwa bibanjirijwe n’amashusho y’ibihe by’ingenzi byaranze umwaka w’imikino yateguwe na AZAM TV.
Uko ibihembo byatanzwe
Umufana w’umwaka ni;
Asman wa AS Kigali yahawe igikombe na ‘cheque’ y’ibihumbi 100 frw. Byatunguranye kuko uyu mukunzi wa Ruhago ntawe bahanganiye iki gihembo bitandukanye n’ibindi byiciro byari muri uyu muhango.
Fan Club y’umwaka;
Byari byitezwe ko hatoranywa itsinda ry’abakunzi b’ikipe y’umupira w’amaguru ryahize ayandi mu kwitwara neza bashyigikira ikipe yabo ariko abateguye ibi birori bahisemo guhemba amatsinda atatu atandukanye, harimo abiri y’abakunzi ba Rayon sports; March Generation na Gikundiro Foreverza Rayon sports na Online Fan Club ya APR FC. Buri tsinda ryahembwe ibihumbi 150 frw.
Umukinnyi ukiri muto utanga ikizere wahize abandi;
Christophe Biramahire Abeddy (Police FC). Uyu rutahizamu w’imyaka 19 yatsindiye Police FC ibitego birindwi (7) mu mwaka ushize wa shampiyona. Niwe ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 igenderaho. Yahembwe ibihumbi 500frw kuko yahigitse bagenzi be barimo umukinnyi wo hagati usatira wari Rayon Sports Nsengiyumva Moustapha watsinze ibitego umunani (8) muri shampiyona na Usabimana Olivier wari Marines FC. Aba bakinnyi bose bazakinana muri Police FC umwaka utaha.
Umunyezamu w’umwaka;
Ndayishimiye Eric Bakame. Kapiteni wa Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona yarinze izamu imikino myinshi anitwara neza bituma ikipe ye yinjizwa ibitego bike (19) kurusha izindi. Uyu yisubije iki gihembo yari yanatwaye umwaka ushize. Nyuma yo guhabwa ibihumbi 400 frw yatangaje ko yishimiye gukomeza kwitwa umwami, ariko anasaba abo bahanganye kugira ishyari ryiza kuko nta gihindutse ngo arifuza n’icy’umwaka utaha.
Umutoza watunguranye (Revelation Coach of the Year):
Seninga Innocent wa Police FC. Kuba azwiho gutoza ikipe ikina isatira inarema uburyo bwinshi buryara igitego, ibyo we yita ‘portugal style’ sibyo gusa byamuhesheje iki gihembo. Yashimiwe kuba yararangirije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona imbere ya APR FC yabaye iya gatatu nyamara yari amaze amezi icumi gusa muri Police FC. Uyu mutoza wahembwe ibihumbi 500frw yanazamuye urwego rw’abakinnyi be barimo; Danny Usengimana, Mico Justin na Muvandimwe JMV.
Umutoza w’umwaka;
Masudi Djuma wa Rayon sports. Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona hasigaye imikino ine ngo ‘AZAM Rwanda Premier League’ irangire, akarusha abamukurikiye amanota 12, na nyuma yo kuzamura no kumenyekanisha impano za benshi, Masudi yahembwe ibihumbi 750 frw nk’umutoza wahize abandi muri rusange. Yongeye gufata iminota yo gusezera ku mugaragaro abakunzi ba Rayon sports yatozaga, anabatura iki gihembo.
Abasifuzi b’umwaka;
Abdul Karim Twagirumukiza na Ndagijimana Theogene
Igitego cy’umwaka:
Michel Rusheshangoga
Igitego cyahembwe cyatsinzwe Sunrise FC, gitsindwa mu minota ya nyuma n’uyu wari kapini wungirije wa APR FC ariko ubu ni umukinnyi mushya wa Singida United yo muri Tanzania. Ishoti uyu myugariro yatereye hafi y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri ryahembwe ibihumbi 100frw.
Abakinnyi 11 bitwaye neza kuri buri mwanya;
Ndayishimie Eric (Rayon Sports), Rusheshangoga Michel (APR FC) Nsabimana Aimable (APR FC) Kayumba Soter (AS Kigali), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Kwizera Pierre (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Mukura VS), Usegimana Dany (Police FC), Mico Justin (Police FC), Wai Yeka (Musanze FC), Kambale Salita Gentil (Etincelles FC)
Uwatsinze ibitego byinshi;
Danny Usengimana wa Police FC. Uyu rutahizamu yongeye kwisubiza igihembo cya rutahizamu wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda, kuko yongereye ibitego bitatu kuri 16 yatsinze umwaka ushize. Uyu mwaka yatsinze 19 byatumye yongera guhabwa igihembo gifite ishusho y’urukweto rwa zahabu. Uyu musore wahembwe ibihumbi 500 frw yashimiye AZAM TV yerekanye imyinshi mu mikino ya Police FC bituma arambagizwa, yumvikana, anasinyira Sigida United yo muri Tanzania.
UMUKINNYI W’UMWAKA;
KWIZERA PIERROT wa Rayon sports. Ni ku nshuro ya mbere ibirori byo guhemba abahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda bibaye byikurikiranya. Igihembo gikuru muri izo nshuro zombie cyegukanywe na Kwizera Pierrot umurundi ukinira Rayon sports. Uyu mwaka yatsinzemo ibitego 11 anatanga imipira 10 ivamo ibitego. Byahesheje ikipe abereye kapiteni wungirije igikombe cya shampiyona.
Photo: R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE
4 Comments
Nkunze ko baribambaye neza cyane!
Icyakora Pierrot na Njye nagiye kumureba ntangazwa n’uburyo kumwambura umupira bigorana… Kandi akina atavuga
(Bravo)
Bari bambaye neza cyane Bravo bakomereze aho Professionalisme iganze mu Gihugu cyacu.
Ikindi nuko ubona abatoranyijwe mu byukuri aribo nta kubera kwabayeho, iyi Fair play na transparency mu bintu nkibi izakomeze.
Hakwiye no kwishimirwa ko ibihembo byatanzwe ugereranyije n’imyanya byatanzwemo no kuba ari bintu bigitangira ubona kabsa bifatika, kandi ubutaha bizatuma habaho kubihanganira, bityo biryoshye umupira ndetse binazamure n’urwego rw’imikinire. Bravo AZAM nange ndemera ko byahawe ababikwiye nta byo kubera, gutonesha cyangwa Nyirandakuzi n’icyenewabo.
Ndifuza ko inzego zibishinzwe zakomeza gushakisha, abandi baterankunga mumikino itandukanye kugirango bagere ikirenge mu cya AZAM, Skol, COGEBANQUE mumagare, bityo Sports zitandukanye zikomeje zitere imbere.
Hakwiye kandi no kurebwa uburyo amarushyanywa y’amashuri yisumbuye yanozwa kurushaho, imikino ya nyuma ikajya ishyuirwa muri Capital, abana bakagira umuco wo guhangana bakiri bato mubusabane barushanywa
Comments are closed.