Digiqole ad

Charly na Nina mu bazasusurutsa ibirori byo guha Rayon igikombe

 Charly na Nina mu bazasusurutsa ibirori byo guha Rayon igikombe

Charly na Nina bazasusurutsa ibirori byo gushyikiriza Rayon sports igikombe cya shampiyona

Rayon sports izashyikirizwa igikombe cya shampiyona 2016-17 yatwaye kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Nyakanga 2017. Ibirori by’uwo munsi biteganyijwemo akarasisi k’abafana, abahanzi barimo Charly na Nina n’umukino uzahuza Rayon sports na AZAM FC.

Charly na Nina bazasusurutsa ibirori byo gushyikiriza Rayon sports igikombe cya shampiyona
Charly na Nina bazasusurutsa ibirori byo gushyikiriza Rayon sports igikombe cya shampiyona

Tariki 17 Gicurasi 2017 ubwo Rayon sports yatsindaga Mukura VS nibwo igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ yabonye nyirayo, Rayon sports iyegukana ku nshuro ya munani mu mateka.

Nyuma ntibyashobotse ko Rayon sports ishyikirizwa igikombe yatwaye kubera kutumvikana na FERWAFA ku munsi wo kugishyikirizwa. Nyuma hafashwe umwanzuro wo gutegura umukino wa gicuti wo kwizihiza ibyo birori.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo uwo muhango uteganyijwe. Inama yaraye iteranye ihuza abayobozi ba Rayon sports yemeje gahunda y’uko uwo munsi uzagenda.

Umuhango uzatangizwa n’akarasisi k’abafana bibumbiye muri ‘fan clubs zitandukanye kazahaguruka kuri Rafiki i Nyamirambo Saa 13:45. Aka karasisi kazasorezwa muri stade Regional ya Kigali ahazaba hari abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina.

Saa  15:30 hateganyijwe umukino wa gicuti. Rayon sports izakina na AZAM FC yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona ya Tanzania umwaka ushize. Ibiciro byo kwinjira ni; Ibiciro byo kwinjira: 2000 Frw, 3000Frw, 10000Frw.

Abitabiriye uyu mukino bazahura banasangirire mu ihema ryo muri Camp Kigali. Igiciro cyo kwinjira ni 2000 frw.

Abakunzi ba Rayon sports bazishimira igikombe batwaye muri Gicurasi
Abakunzi ba Rayon sports bazishimira igikombe batwaye muri Gicurasi
Ibirori biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu
Ibirori biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Aho ndahabaye rwose

Comments are closed.

en_USEnglish