Digiqole ad

Ally Niyonzima ugiye muri Zanaco yo muri Zambia arahakana ko yasinyiye Rayon

 Ally Niyonzima ugiye muri Zanaco yo muri Zambia arahakana ko yasinyiye Rayon

Byavuzwe ko Ally Niyonzima yasinyiye none birangiye agiye muri Zanaco FC yo muri Zambia

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Ally Niyonzima wari muri Mukura VS yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon sports ariko nyuma y’amasaha make ahakana ayo makuru. ‘Transfer’ y’uyu musore yajemo urujijo kuko saa 22h zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 nibwo ajya i Lusaka muri Zambia kurangiza ibiganiro na Zanaco.

Byavuzwe ko Ally Niyonzima yasinyiye none birangiye agiye muri Zanaco FC yo muri Zambia
Byavuzwe ko Ally Niyonzima yasinyiye none birangiye agiye muri Zanaco FC yo muri Zambia

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 10 Nyakanga 2017 nibwo hasohotse amafoto agaragaza abayobozi ba Rayon sports; perezida Gacinya Chance Denis na Martin Rutagambwa umwungirije basinyisha Ally Niyonzima.

Uyu mukinnyi byavuzwe ko yasinyiye Rayon sports amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo guhabwa miliyoni eshanu za ‘recruitement’. Uyu musore yari asanganye amasezerano y’amezi icyenda (9) muri Mukura VS.

Byavugwaga ko Rayon sports yumvikanye na Mukura VS ko ayo masezerano azagurwa miliyoni ebyiri. Ariko umunyamabanga wa Mukura VS Fidele Niyobuhungiro yanyomoje ayo makuru.

Yabwiye Umuseke ati: “Natwe amafoto twayabonye nk’abandi ntituzi inkomoko yayo. Tuziko Ally (Niyonzima) ari umukinnyi wacu. Nta biganiro twagiranye na Rayon sports.”

Uyu mukinnyi nyuma yo gutorwa mu bakinnyi 11 bitwaye neza muri shampiyona y’u Rwanda mu birori byabereye Kigali Marriott Hotel, yahakanye amakuru avuga ko yasinyiye Rayon sports. Gusa yanze kugira byinshi abivugaho mu buryo bwa ‘Interview’.

Byongeye kuba urujijo kurushaho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo Ally Niyonzima yasabaga uruhushya akanasezera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi kuko afite itike y’indege ya saa 22h zo kuri uyu wa mbere ijya mu mujyi wa Lusaka muri Zambia. Agiye kujya kurangiza ibiganiro na Zanaco Football Club.

Ally Niyonzima wa mbere ibumoso ari mu bakinnyi 11 bitwaye neza muri shampiyona y'umwaka ushize
Ally Niyonzima wa mbere ibumoso ari mu bakinnyi 11 bitwaye neza muri shampiyona y’umwaka ushize
Niyonzima byavugwaga ko yasinyiye Rayon imyaka ibiri
Niyonzima byavugwaga ko yasinyiye Rayon imyaka ibiri

Roben NGABO

UM– USEKE

4 Comments

  • Ariko se ariya maherena niyo akinisha. Muzarebe neza wasanga!!!!!!!!!!!!!!!

    • wasanga barabikoze babizi byari ukugirango bigaragare ko avuye muri equipe izwiabo bagabo b’aba Rayon bakamuramo commission

  • Yishakiraga ticket ! Ubwo yarayibonye nyine!!! Ariko ntawamenya ushobora gusanga barabikoze kugirango bigaragare ko ari umukinnyi uvuye muri equipe izwi, abo bayobozi ba Rayon sport akaba aribo bamugirishije bakamubonamo commission zabo!!!!

  • ibyo ni ibyo mwivugira! bamugurisha se bate kandi itc ye iri muri mukura?

Comments are closed.

en_USEnglish