Digiqole ad

AMAFOTO: Rayon ishyikirijwe igikombe cya shampiyona, Masudi aregura

 AMAFOTO: Rayon ishyikirijwe igikombe cya shampiyona, Masudi aregura

Masudi Djuma yeguye ku mirimo ye nyuma yo guterura igikombe

Umukino wa gicuti wahuje Rayon sports na AZAM FC yo muri Tanzania hagamijwe kwizihiza ibirori byo gutanga igikombe cya shampiyona yatsindiye warangiye mu byishimo by’abakunzi ba Rayon sports kuko yatsinze 4-2. Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Masudi yatunguranye atangaza ko yeguye.

Masudi Djuma yeguye ku mirimo ye nyuma yo guterura igikombe
Masudi Djuma yeguye ku mirimo ye nyuma yo guterura igikombe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo niho Rayon sports yaherewe igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2016-17’ yari imaze amezi icumi irwanira.

Iki gikombe cyatanzwe nyuma y’umukino wa gicuti na AZAM FC yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona ya Tanzania ishize. Ikipe itari ifite bamwe mu bakinnyi bakomeye nka; John Bocco, Shomari Kapombé, Aishi Manura bamaze gusinyira Simba SC, na Salum Abubakari ‘Sure Boy’ wagiye muri Yanga Africans.

Rayon Sports yatangiye neza uyu mukino inafungura amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ahawe umupira na Nshuti Savio Dominique kishyurwa na Yahya Mudathir nyuma y’iminota 12, ku makosa ya ba myugariro ba Rayon barimo Munezero Fiston na Gabriel Mugabo.

Amakipe yombi yarangije igice cya mbere anganya igitego 1-1 mbere y’uko mu cya kabiri Rayon Sports yaje isatira cyane iza no guhirwa ibona igitego cya kabiri cya Nshuti Dominique Savio.

Abakinnyi ba Azam FC banyuzagamo bakayinyura mu rihumye baje kubona icyo kwishyura cyatsinzwe na Yahya Mohammed ku munota wa 55 kuva ubwo Rayon Sports irya karungu ishyiramo ibindi bibiri bya Muhire Kevin ku munota wa 67 naho Nahimana Shassir asoza ibirori ku munota wa 90.

Nyuma y’umukino mu byishimo byinshi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bahise biterera mu bicu mbere yo gushyikirizwa igikombe cya shampiyona.

Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza Masudi Djuma yatunguranye atangaza ku mugaragaro ko uyu ariwo mukino wa nyuma atoje Rayon sports kuko yamaze kwegura ku mirimo ye kubera impamvu ze bwite.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kwizera Olivier, Nova Bayama, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Kakule Mugheni Fabrice, Nshuti Savio Dominique.

Abasore bahagarariye Rayon sports muri uyu mukino
Abasore bahagarariye Rayon sports muri uyu mukino

Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga: Mwadini Ali, Gambo Ismail, Kangwa Bruce, Kheri Abdallah, Mwantika David, Yahya Mudathir, Abdalla Masoud, Domayo Frank, Yahaya Mohamed, Yahya Zayd na Kipagwile Iddi.

11 babanjemo muri AZAM FC
11 babanjemo muri AZAM FC
Abatoza bahesheje Rayon sports igikombe, uhereye ibumoso, Nshimiyimana Maurice Maso, Masudi Djuma, Lomami Marcel na Masope
Abatoza bahesheje Rayon sports igikombe, uhereye ibumoso, Nshimiyimana Maurice Maso, Masudi Djuma, Lomami Marcel na Masope
Muhire Kevin asoje umwaka ari mu bihe byiza
Muhire Kevin asoje umwaka ari mu bihe byiza
Ndayishimiye Eric Bakame na Mwantika David nibo bayoboye abandiu
Ndayishimiye Eric Bakame na Mwantika David nibo bayoboye abandiu
Savio Nshuti Dominique yasezeye ku bafana ba Rayon acenga ba myugariro ba AZAM FC
Savio Nshuti Dominique yasezeye ku bafana ba Rayon acenga ba myugariro ba AZAM FC
Fabrice Mugheni yagoye abo hagati ba AZAM FC barimo Domayo Frank
Fabrice Mugheni yagoye abo hagati ba AZAM FC barimo Domayo Frank
Kwizera Pierrot yishimira igitego cya mbere
Kwizera Pierrot yishimira igitego cya mbere
Byari ibirori ku bakunzi ba Rayon sports
Byari ibirori ku bakunzi ba Rayon sports
Yahaya Mohamed yagoye ba myugariro ba Rayon anabatsinda igitego kimwe muri bibiri AZAM FC yatsinze
Yahaya Mohamed yagoye ba myugariro ba Rayon anabatsinda igitego kimwe muri bibiri AZAM FC yatsinze
Umuvuduko wa Nova Bayama wahesheje Rayon amanota menshi muri uyu mwaka
Umuvuduko wa Nova Bayama wahesheje Rayon amanota menshi muri uyu mwaka
Savio Nshuti na Nahimana Shasir bari mu batsindiye Rayon sports muri uyu mukino wa gicuti
Savio Nshuti na Nahimana Shasir bari mu batsindiye Rayon sports muri uyu mukino wa gicuti
Nahimana Shasir Rayon yavanye muri Vital'O y'i Burundi yayigiriye akamaro
Nahimana Shasir Rayon yavanye muri Vital’O y’i Burundi yayigiriye akamaro

Masudi na Fabrice basezeye kuri Rayon
Masudi na Fabrice basezeye kuri Rayon
Ibyishimo byari byose kuri Fabrice Mugheni na Mugabo Gabriel babuze igikombe cya shampiyona muri Police FC, bagitwaye muri Rayon
Ibyishimo byari byose kuri Fabrice Mugheni na Mugabo Gabriel babuze igikombe cya shampiyona muri Police FC, bagitwaye muri Rayon
Savio ati, bye bye Rayon
Savio ati, bye bye Rayon
Abasore biganjemo abazamukiye mu Isonga FC bishimira miliyoni bahesheje ikipe yabo
Abasore biganjemo abazamukiye mu Isonga FC bishimira miliyoni bahesheje ikipe yabo
Bakame abiha umugisha ati,,, nitwe bami ba ruhago mu Rwanda 2017
Bakame abiha umugisha ati,,, nitwe bami ba ruhago mu Rwanda 2017
Bakame yazanye n'umuryango we
Bakame yazanye n’umuryango we
Rwatubyaye umwaka ushize yagitwaye muri APR FC ubu agitwaye muri Rayon
Rwatubyaye umwaka ushize yagitwaye muri APR FC ubu agitwaye muri Rayon

Abakunzi ba Rayon Sports babanje gukora Akarasisi mu mihanda ya Nyamirambo bishimira igikombe (video)

Uko umukino wa gicuti na AZAM wageze mu mashusho (video)

Photo: R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO

UM– USEKE

11 Comments

  • Kwizera Olivier se yakiniye Rayon ryari?

  • Uwo Masudi buriya agiye gutoza APR..nta kibazo biduteye na busa.

  • Rayons Sports ni ikipe yihariye. Nta muntu runaka ishingiraho, nta kamara muri Rayons Sports! Raoul yaragiye Rayons irakomeza! Gomez yaragiye Rayons Sports igumaho! Massudi rero si kamara! Rayons Sport ni ikipe y,Abanyarwanda nta muntu umwe kamara muri iyi kipe kandi izahoraho. Ni ko karanga ka Rayons Sports.

  • UBuse koko Masudi yakwiyiziye muri MUkura VS yacu rwose ubundi tugahondagura amakipe. Rayon igiye guhura nurwamenyo muri Championat itaha tujye tuyihondagura bishyire kera.

  • Masudi yatwimye icyo atari afite! Amahirwe masa mu bindi agiyemo!

  • Rayon niyo yagenda yose, hazamuka abandi bagakora ikipe ikomeye nyuma ya genocide yakorewe abatutsi n’intambara zo muri Congo ntawakekaga ko rayon yakongera kuzuka, ariko ubu iraganje. ninkigihe Man u ihanuka mundege yose igashira nyuma ikpngera igakomera. rayon nikipe idasanzwe ubuyobizi nibudushakire undi mutoza utyaye nawe yigaragaze akore izina, abakinnyi nabo abashaka bagende hazaza abandi nkuko nabo babizi.

  • Yego Masoudi hari ibintu bikomeye yagejeje kuri Rayon Sports ariko abantu bakwiye kwibuka ko mbere nta mateka yari afite ahubwo ni Rayon Sports yayamuhaye, kimwe na bariya ba Savio na ba Moustapha. Byari kub byiza rero iyo ikipe imugumana cyane cyane ko ari umutoza uzi uko afata abakinnyi mu bibazo bitandukanye bagenda banyuramo ariko si kamara. Nibamureke agende bashake undi, bamuhe abakinnyi maze abakunzi ba Rayon Sports babajye inyuma maze abantu barebe ko intsinzi hari aho ijya.

  • Rayon sport uragahoraho ndagukunda nkabura icyo nguha.

  • Wasanga buriya yarumvise ko hari gahunda yo kumucishaho abarya avance.

  • nta sport y’ibisambo mu Rwanda abari muri sport nuko baba bayiryamo amafranga nta rundi rukundo

  • Ni byiza gutwara igikombe ariko tugaye de gaule n’agatsiko ke utaritabiriye uriya muhango kubera ipfunwe ry’ibyo bakoreye rayon sport. Erega iyi ni footbal ntabwo ari amashyaka.Ikibabaje n’uko na Minisitiri atahageze ndetse n’abandi twakekaga ko bakunda football. Rwose mu gihe nk’iki twitegura amatora y’umukuru w’Igihugu wari umwanya mwiza wa Mobilisation none babiciye amazi. Rwose ababishinzwe bagaye de gaule n’abandi nkawe kandiasabwe kwegura nta mananiza ibyo yakoze bigeze aho birambiranye.

Comments are closed.

en_USEnglish