Digiqole ad

Ntibyoroha gusezera umuryango, kandi Rayon izampora ku mutima–Savio Nshuti

 Ntibyoroha gusezera umuryango, kandi Rayon izampora ku mutima–Savio Nshuti

Yemeza ko Rayon izamuhora ku mutima

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri AS Kigali, Savio Nshuti Dominique yasezeye abafana n’abakinnyi ba Rayon sports yari amazemo imyaka itatu. Ngo azahangana no gukina nta bafana no gukina atari kumwe n’inshuti bakuranye.

Yemeza ko umurindi w'abafana watumye yumva ari Rayon sports ari umuryango we
Yemeza ko umurindi w’abafana watumye yumva ari Rayon sports ari umuryango we

Nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro 2017 Rayon sports yatsinze Amagaju FC 3-0, Savio Nshuti Dominique yafashe iminota asezera abakunzi ba Rayon bari kuri stade regional ya Kigali.

Uyu musore wishimiye kuba yarakomewe amashyi kuri uwo munsi kuri uwo munsi yabwiye Umuseke ko gusezera Rayon sports bisa no gusezera umuryango we.

Savio Nshuti Dominique yagize ati: “Nafashe umwanya wo gusezera abafana kuko nari mfite ishimwe rikomeye ku mutima. Rayon sports nayikiniye imyaka ibiri gusa ariko kubera uko abafana benshi batubaga hafi mu buzima bwacu byarangiye Rayon ihindutse umuryango wanjye. Gutandukana nayo birangoye cyane ariko ni ubuzima.

Yakomeje avuga ko gukina nta bafana nta na bagenzi be bamenyeranye ari bimwe mu bizamugora.

“Muri AS Kigali nzi neza ko nta murindi w’abafana nzabona ngo unyongerere imbaraga nkuko nari maze kumenyera. Gusa ngomba gukora cyane sinsubire inyuma. Ikindi kizangora ni ugukina ntari kumwe na bagenzi banjye twamenyeranye. Nzakumbura cyane imipira nahabwaga na Pierrot (Kwizera), na bagenzi banjye twabanye mu Isonga nka Djabel, Kevin na ba Nova.”

Savio waguzwe miliyoni 16 n’imodoka azakinira Rayon sports umukino wa nyuma kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017, ubwo bazashyikirizwa igikombe cya shampiyona nyuma y’umukino wa gicuti na AZAM FC yo muri Tanzania.

Yemeza ko Rayon izamuhora ku mutima
Yemeza ko Rayon izamuhora ku mutima
Ngo gukina nta bafana bizamugora
Ngo gukina nta bafana bizamugora
Bamukomeye amashyi menshi bamusezera
Bamukomeye amashyi menshi bamusezera
Savio yafashije Rayon gutwara igikombe cya shampiyona n'umwanya wa gatatu mu gikombe cy'Amahoro
Savio yafashije Rayon gutwara igikombe cya shampiyona n’umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Savio ni byo! Ibyo wakoze muri Rayons turabigushimira. kuba ugiye ni ubuzima n,abandi barabikora kandi nk,ababyeyi dushimishwa no kubona uwo wareze agira icyo yigezaho! Rayons Sports nta cyuho kizabamo na ba Dialla, Kasirye n’abandi baragiye, Rayons turakomeza kandi neza. Ahubwo abayobozi batubwire uko ibirori bya le 08 bipanze.

Comments are closed.

en_USEnglish