Digiqole ad

Mvuye muri APR FC nk’umukinnyi, ariko nzahora ndi umufana wayo- Rusheshangoga

 Mvuye muri APR FC nk’umukinnyi, ariko nzahora ndi umufana wayo- Rusheshangoga

Yasezeye APR FC ayihesha igikombe cy’amahoro

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro niwo wa nyuma Michel Rusheshangoga akiniye APR FC yari amazemo imyaka itanu. Uyu musore wasinyiye Singida United yo muri Tanzania yemeza ko azaguma muri APR FC nk’umufana iteka ryose.

Yasezeye APR FC ayihesha igikombe cy'amahoro
Yasezeye APR FC ayihesha igikombe cy’amahoro

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 nibwo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Michel Rusheshangoga azahaguruka mu Rwanda ajya i Dar es Salam gutangira akazi mu ikipe ye nshya Singida United.

Uyu musore w’imyaka 23 usezeye APR FC ayihesheje igikombe cy’Amahoro 2017, azasangayo mugenzi we Danny Usengimana waguzwe avuye muri Police FC. We yageze yo kuwa mbere w’iki cyumweru.

Rusheshangoga yabwiye Umuseke ko yishimiye gusohoka muri shampiyona y’u Rwanda akajya gukina nk’uwabigize umwuga mu kindi gihugu, ariko anababazwa no gusezera ku nshuti ze babanye imyaka itanu ishize.

“Kuva mu Rwanda njya muri Singida ni iterambere ku rwego rw’umupira w’amaguru no mu mafaranga. Narabyishimiye kandi ngomba gukora cyane ngo nemeze ko kungura batapfushije ubusa kuko nziko abafana bo muri Tanzania basaba byinshi.

Gusa ni agahinda gakomeye gusezera APR FC ikipe yanjye kandi nzahorana ku mutima. Nahatwariye byose byashobokaga, nkuko nabyeretswe n’abafana, icyo nari mfite cyose naragitanze. Nzakumbura cyane bagenzi banjye twakinanaga n’abagize umuryango wose wa APR FC. Navuga ko ikipe nyivuyemo nk’umukinnyi ariko nzakomeza kuba umufana wayo kuko nzakomeza no kureba imikino yayo myinshi kuri AZAM TV.”

Michel wari umaze imyaka itanu muri APR FC yagezemo avuye mu Isonga FC, yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona, bitatu by’Amahoro, icya RPF icya Preseason, anagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA 2014.

Yasezewe neza na bagenzi be
Yasezewe neza na bagenzi be
Ngo azakomeza kuba umufana wa APR FC
Ngo azakomeza kuba umufana wa APR FC
Michel 22 ngo azakomeza kureba APR FC kuri AZAM TV
Michel 22 ngo azakomeza kureba APR FC kuri AZAM TV

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Tumwifurije kuzahirwa cyane namahirwe menshi mugihugu cya Tanzania agiyemo kdi natwe nkabafana ba APR FC tuzahora tumuzirikana nkirwanyi yacu mukibuga imana izamufashe mukazi agiyemo kdi musaba gukora cyane azirinde kwirara ahubwo burimunsi azajye akora cyane bizamufasha mukazi ke kaburimunsi.

  • murwanashyaka Gikaka mubasore rudatezuka kumugambi nkuhaye umugisha uva kuri Rurema.so,don’t worried muri singida ndayizi uzabikora gs uzirinde bagira utudawa.

Comments are closed.

en_USEnglish