Gicumbi: Ku myaka 17 Habimana yatangiye avoma amazi bakamuha 70,

Habimana Albert, ni umusore w’imyaka 17, nubwo yabayeho ubuzima bumugoye akiri muto, ubu afite byinshi yishimira bimubeshejeho nk’akabari, ni n’umuhanzi wifuza kuba nka Meddy. Kuva ku myaka 12, yakora akazi ko kuvomera abantu, bakamuha amafaranga 70 gusa ku ijerekani. Ku munsi ngo yavomaga ijerekani 15 kugira ngo abone uko abaho kandi yige. Ubu yiga mu […]Irambuye

Kenya: Abatarishyura Buruse bashobora kujya babuzwa gukora ubukwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kuguriza Abanyakenya bagiye kwiga Kaminuza n’amashuri makuru “Higher Education Loan Board (HELB)” kigiye gutangira kujya kibuza abatarishyura Buruse bahawe gukora ubukwe. Muri iyi gahunda, Abanyakenya bize amashuri makuru na Kaminuza bagurijwe na HELB ngo bazajya basezeranywa cyangwa bahabwe icyangombwa cy’uko basezeranye ari uko bafite icyangombwa kigaragaza ko bishyuye “HELB clearance certificate”. Charles […]Irambuye

DRC: Abaturage bo mu duce 6 twa Rutshuru bari guhunga

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage bo mu duce dutandatu tw’ahitwa Bwito, mu Burengerazuba bwa Rutshuru, mu Majyaruguru ya Goma, muri DR Congo, abaturage bari guhunga umutekano mucye NGO bateWE na FDLR, Nyatura na Maï-Maï  Mazembe. Abari muri aka gace baravuga ko kuva kuwa gatandatu abaturage batangira kuva mu byabo, ngo hari uduce usanga nka […]Irambuye

Umugabane wa Bralirwa nawo wamanutse, watakaje Frw 3

Isoko ry’Imari n’Imigabane ryafunze kuri uyu wa mbere, umugabane wa Bralirwa utaye agaciro ka 1.7%, ni amafaranga y’u Rwanda yamanutseho. Muri rusange, kuri uyu wa 25 Nyakanga, ku isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange” hacurujwe imigabane 100 ya Bralirwa, 300 ya Banki ya Kigali (BK) na 1,300 ya Crystal Telecom (CTL), yose hamwe ifite agaciro […]Irambuye

Umurenge SACCO,Koperative y’abaturage ariko ibaka inyungu ya 16% ku nguzanyo!

Koperative Umurenge SACCO ihirya no hino mu mirenge zikoresha imari shingiro y’abaturage bagiye bateratenya bakazishinga, ndetse bakiyubakira ibikorwaremezo zizakenera, ariko kugeza n’ubu inguzanyo nubwo yamanutse ikava kuri 24%, abaturage hirya no hino baracyinubira inyungu iri hejuru bakwa na Koperative yabo. Mu mwaka wa 2015, Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu BNR izwi nka “Monetary Policy” yagaragaje […]Irambuye

Ndota kubona Côte d’Ivoire na Abidjan bisukuye nka Kigali –

Nyuma yo kwitabira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yaberaga i Kigali kuva tariki 10-18, Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ngo yatangaje cyane n’isuku yasanganye Umujyi wa Kigali, ndetse ngo ayifuza mu mujyi wa Abidjan. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege Félix Houphouët Boigny de Port Bouët akigera muri Côte d’Ivoire mu ijoro ryo […]Irambuye

Nyamirambo: Fuso yabuze feri igonga imodoka n’abamotari, “ngo 2 bapfuye”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ‘plaque’ “Rac 151q” yaturukaga i Nyamirambo, yabuze feri igonga abantu umunani bajyanwa kwa muganga bakomeretse cyane. Ngo hari umumotari n’uwo yari ahetse bashobora kuba bahise bapfa. Umunyamakuru wacu Callixte Nduwayo wageze ahabereye iyi mpanuka ikiba aravuga ko imodoka yaturukaga mu muhanda […]Irambuye

Amagare: Abanyarwandakazi 2 mu ikipe ya Afurika y’Abagore

Mu Kigo mpuzamahanga giteza imbere umukino w’Amagare muri Afurika (ARCC) giherereye i Musanze, harimo gutegurirwa ikipe nyafurika y’abagore mu mukino w’amagare irimo n’Abanyarwandakazi babiri. Iyi kipe nyafurika y’abagore bakina umukino w’amagare igizwe n’abagore 13 bategurirwa kuzakina amarushanwa y’Isi ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi ‘UCI’, barimo Abanyarwandakazi Magnifique Manizabayo na Jeanne d’Arc Girubuntu; Abanya- Erythrée […]Irambuye

Rwamagana: Abayobozi ba Koperative banyereje asaga miliyoni 130 ntibabiryozwa ngo

Mu Karere ka Rwamagana, abari abayobozi ba “Koperative Zigama Bigufashe (KOZIBI)” imaze imyaka hafi 30 bashinjwaga kunyereza umutungo w’abaturage usaga miliyoni 130 bagizwe abere n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, ngo kuko icyaha cyashaje. Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1988, nibwo KOZIBI yashinzwe, itangizwa n’abari abarimu na bamwe mu baturage bo mu cyahoze ari Komini Bicumbi, ubu […]Irambuye

Umugabane wa BK wongeye kugwa, wamanutseho Frw 4

Kuri uyu wa kane Tariki 21 Nyakanga 2016, ku Isoko ry’imari n’imigabane umugabane wa Banki ya Kigali (BK) wongeye kugwa, umanukaho amafaranga y’u Rwanda 4. Ku isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 1,700 ya Bralirwa, imigabane 7,700 ya BK na 266,800 ya CTL ifite agaciro k’amafaranga 21,094,900. Byatumye igiciro cy’umugabane wa BK […]Irambuye

en_USEnglish