Komisiyo y’Abana irahakana ko abakirwa mu miryango baba bafatwa nabi

Komisiyo y’Igihugu y’Abana irahakana amakuru avuga ko abana baba bafatwa nabi n’imiryango iba yarabakiriye ngo ibarere. Leta y’u Rwanda ifite gahunda imaze imyaka hafi 15 ya ‘Tumurere mu muryango’, yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana benshi b’inzererezi n’abandi bari mu bigo by’imfumbi. Nubwo iyi gahunda muri iyi minsi iri kugenda neza, hari amakuru avuga […]Irambuye

Havumbuwe uburyo bwo gufasha abagore bacuze bakiri bato kubyara

Bwa mbere mu mateka, abahanga mu buvuzi bo mu Bugereki ziravuga ko zavumvuye uburyo bwo gufasha ababyeyi kudacura vuba. Aba bahanga bakoresheje ubuvuzi ubundi bukorerwa amaraso kugira ngo igisebe cyagiye ku mubiri gikire byihuse, bagaragaje ko bashobora kurema bundi bushya intanga ngore. Mu igerageza bakoze, bafashije abagore kubona izindi ntanga nshya kandi bari baracuze. Kugeza […]Irambuye

Naririmbiye abaturage miliyoni 6.5, murika album,…nkwiye Salax Award – Senderi

Senderi ‘International’ Hit arasaba abakunzi be n’abanyamakuru kumushyigikira akisubiza Salax Award mu kiciro cy’injyana nyafurika “Afro-beat”, kuko ngo abo bahanganye muri iki kiciro bose yabarushije ibikorwa. Mu mpamvu Senderi atanga zituma yumva akwiye iyi ‘award’ harimo ibitaramo yakoze ngo byamuhuje n’abantu abarira muri Miliyoni 6.5 muri 12 z’Abanyarwanda, ndetse n’igitaramo cye cyo kumurika ‘album’ ya […]Irambuye

Tanzania igiye kubona Miliyari 7.6 $ zo kubaka umuhanda wa

Banki y’Abashinwa ‘Exim Bank’ yamaze kwemera kuguriza Tanzania amafaranga agera kuri Miliyari 7.6 z’amadolari ya Amerika ($) azakoreshwa mu kubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzayihuza n’u Rwanda. Biteganyijwe ko uyu muhanda uzafasha Tanzania, u Rwanda, Uganda, u Burundi n’igice cy’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, uzatangira kubakwa mu mwaka utaha wa 2017. Umuvugizi […]Irambuye

Bralirwa yashyize ku isoko Mützig mu kirango gishya kibereye ijisho

Kuri uyu wa gatatu, uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “Bralirwa” rwashyize ku isoko Mützig ifite ikirango gishya mu rwego rwo kurushaho kunezeza abakiliya bayo, gusa ngo ntabwo uburyohe nyirizina bwa Mützig bwahindutse. Mukiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa muri Bralirwa Julius Kayoboke yavuze ko Bralirwa yiyemeje guha Abanyarwanda ibishya, ari nayo mpamvu ibaziniye Mützig ifite ikirango gishya kiryoheye […]Irambuye

Ismaila Diarra wasinyiye Rayon Sports agiye kuregwa muri FIFA na

Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano mashya Ismaila Diarra wayifashije kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, gusa AFC Leopards yo muri Kenya yahise itangaza ko igiye kumurega muri FIFA. Rutahizamu w’umunya-Mali, Ismaila Diarra yageze muri Rayon Sports tariki 10 Gashyantare 2016, nyuma y’amezi atandatu gusa yakinnye mu Rwanda, yashoboye gutsinda ibitego 12 muri Shampiyona, anatsinda ibitego umunani (8) […]Irambuye

Ku isoko ry’imari n’imigabane, hacurujwe imigabane y’amafrw 384,677,000

Kuri uyu wa gatatu, Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 200 ya Bralirwa na 5,494,900 ya CTL, yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 384,677,000. Ibiciro by’imigabane yose iri kuri iri soko ntiyahindutse ugereranyije n’aho cyari kiri ubwo isoko ryaherukaga gukora kuwa kabiri. Igiciro cy’umugabane wa BK nticyahindutse uracyari ku mafaranga y’u […]Irambuye

Imirimo yo kubaka Stade ya Cricket izatwara frw miliyoni 950.2

Stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda izatwara amafaranga asaga Miliyoni 950 yatangiye kubakwa, biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa muri 2018. Inzozi za Eric Dusingizimana wemeye kwibabaza agaca agahigo ko kumara amasaha arenga 50 akina Cricket, kugira ngo akusanye amafaranga yo kuyubaka. Mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro niho hatangiye imirimo yo kubaka iyi Stade […]Irambuye

MINAGRI irasaba abaturage gufatanya bakarwanya ikibazo cy’amapfa kiriho

Ikibazo cy’inzara ivugwa mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda kubera izuba ryinshi n’imvura nyinshi byangije imyaka y’abaturage, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi igifata nk’amapfa yateye, igasaba abaturage gukomeza gufatanya mu guhangana nayo mu gihe Leta nayo ngo irimo gukora uko ishoboye ifasha abahuye nayo. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Tony Sanganira avuga ko […]Irambuye

“Sub-Sahara Africa” mu bibazo by’ubukungu byadindiza iterambere ryayo – Raporo

Raporo nshya y’Ikigo cy’Abongereza “Overseas Development Institute (ODI)” iragaragaza ko ibibazo by’ubukungu biri ku Isi biri gusya bitanzitse ku rwego rw’imari mu bihugu bya Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikavuga ko hatagize igikorwa iterambere ry’aka karere ryaba riri mu bibazo. Ibibazo by’ubukungu Isi iri kunyuramo, ngo biri gutuma urwego rw’imari rw’akarere ka Africa yo […]Irambuye

en_USEnglish