Digiqole ad

Kenya: Abatarishyura Buruse bashobora kujya babuzwa gukora ubukwe

 Kenya: Abatarishyura Buruse bashobora kujya babuzwa gukora ubukwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kuguriza Abanyakenya bagiye kwiga Kaminuza n’amashuri makuru “Higher Education Loan Board (HELB)” kigiye gutangira kujya kibuza abatarishyura Buruse bahawe gukora ubukwe.

Muri iyi gahunda, Abanyakenya bize amashuri makuru na Kaminuza bagurijwe na HELB ngo bazajya basezeranywa cyangwa bahabwe icyangombwa cy’uko basezeranye ari uko bafite icyangombwa kigaragaza ko bishyuye “HELB clearance certificate”.

Charles Ringera, umuyobozi wa HELB avuga ko iki gitekerezo bakigize nk’imwe mu nzira yo gufata abahoze ari abanyeshuri badashaka kwishyura.

Radiyo Capital FM yo muri Kenya yatangaje ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize, HELB yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Intara ya Uasin Gishu kugira ngo uyu mugambi mushya utangire gushyirwa mu bikorwa.

Ubuyobozi bwa Uasin Gishu bwemeye gufasha HELB kugaruza amafaranga yagurijwe abanyeshuri bize mu mashuri makuru y’imyugangiro ari muri aka karere.

Guverineri w’iyi Ntara, Ken Mandago yanavuze ko nta n’umuntu bazongera guha isoko rya Leta atabanje kwerekana icyangombwa bya HELB ko nta mwenda barimo.

Ati “Nta kuntu wakwinjiza Miliyoni 3 z’Amashiringi ya Kenya, hanyuma ngo wange kwishyura umwenda.”

en_USEnglish