Digiqole ad

Umugabane wa BK wongeye kugwa, wamanutseho Frw 4

 Umugabane wa BK wongeye kugwa, wamanutseho Frw 4

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kane Tariki 21 Nyakanga 2016, ku Isoko ry’imari n’imigabane umugabane wa Banki ya Kigali (BK) wongeye kugwa, umanukaho amafaranga y’u Rwanda 4.

Ku isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 1,700 ya Bralirwa, imigabane 7,700 ya BK na 266,800 ya CTL ifite agaciro k’amafaranga 21,094,900.

Byatumye igiciro cy’umugabane wa BK kimanuka ugereranyije n’uko isoko ryari ryafunze kuwa gatatu. Uyu mugabane wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 279, ugera ku mafaranga 275.

Umugabane wa Bralirwa ntiwahindutse wagumye ku mafaranga 170, uwa CTL uguma ku mafaranga 70.

Umugabane wa EQTY uhagaze ku mafaranga 334, uwa NMG uheruka gucuruzwa ku mafaranga 1,200, uwa USL uri ku mafaranga 104, naho uwa KCB wo uri ku mafaranga 330.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish