Digiqole ad

DRC: Abaturage bo mu duce 6 twa Rutshuru bari guhunga FDLR,Nyatura,…

 DRC: Abaturage bo mu duce 6 twa Rutshuru bari guhunga FDLR,Nyatura,…

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage bo mu duce dutandatu tw’ahitwa Bwito, mu Burengerazuba bwa Rutshuru, mu Majyaruguru ya Goma, muri DR Congo, abaturage bari guhunga umutekano mucye NGO bateWE na FDLR, Nyatura na Maï-Maï  Mazembe.

Abari muri aka gace baravuga ko kuva kuwa gatandatu abaturage batangira kuva mu byabo, ngo hari uduce usanga nka 75% by’abadutuye baragiye.

By’umwihariko abaturage bo mu duce nka Kibirizi, Kikuku, Kishishe, Kashalira na Bambu nibo ngo barimo kugenda cyane nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Deogratias Kitabuyire, umukozi wa Guverinoma muri Bwalanda (Bwito) yavuze ko abava mu byabo ngo bagenda kubera ko bumva nta mutekano mu duce twabo kubera imwe y’inyeshyamba ya Nyatura, FDLR na Maï-Maï  Mazembe.

Ibikorwa byo gutera ubwoba abaturage ngo byatangiye kuwa kane w’icyumweru gishize ahitwa Kibirizi, ariko ngo biza kurushaho guhahamura abaturage ubwo umutwe wa Nyatura wagabaga igitero mu bice binuranye bya Bwito mu ijoro ryo kuwa gatanu.

Abaturage ngo bakeka ko mu duce batuyemo harimo abakorana n’iriya mitwe y’inyeshyamba, ari nabyo bituma bahunga ari benshi.

Sosiyete Sivile n’abayobozi bo muri Bwito basaba ko hongerwa ingabo za Leta, kuko batekereza ko kuba mu gace kabo hari ingabo nkeya za Leta aribyo biteza umutekano mucye kuko biha urwaho iyi mitwe y’inyeshyamba.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish