ISON BPO yashinzwe Serivise za “Call Center” za MTN-Rwanda

MTN-Rwanda yamaze kugirana amasezerano n’ikigo mpuzamahanga ISON BPO Rwanda Limited kugira ngo abe aricyo kizajya gitanga Serivise zo gufasha abakiliya bayo zizwi nka “Call center”, ubundi zari mu maboko y’ikigo “CET Consulting”. Kuva tariki ya 01 Kanama 2016, Serivise za ‘Call Center’ ya MTN-Rwanda zirajya mu maboko ya ISON BPO isanzwe ikorera mu bihugu 16 […]Irambuye

Rubavu: Daihatsu yagonze Minibus zombi zifatwa n’inkongi, 2 barapfa

Gisenyi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ahagana mu ma Saa moya, imodoka ya Daihatsu yakoze impanuka irashya irakongoka inagonga taxi Minibus nayo irashya. Umushoferi wari utwaye Daihatsu n’umufasha we (tandiboyi) bahiriyemo barapfa. Iyi modoka ya Daihatsu ngo yabuze feri iri kumanuka hafi y’ibitaro bya Gisenyi mu kagari ka Nengo Umurenge wa Gisenyi hafi […]Irambuye

Karongi: Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twarengeje imisoro yari yitezwe, abasora babishimiwe

Kuri uyu wa 27 Nyakanga, mu Karere ka Karongi habereye umuhango wo kwerekana imisoro y’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba yakiriwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, ndetse habaho no gushima abasora bujuje inshingano zabo uko bigomba. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’uburengerazuba   JABO Paul yashimiye abasora bo muri iyi Ntara uburyo bakomeje kwiyongera, ndetse bakaba batanga imisoro neza. Byatumye intego y’amafaranga […]Irambuye

RSE: Umugabane wa BK wazamutseho ifaranga rimwe

Kuri uyu wa gatatu, isoko ryafunze agaciro k’umugabane wa Banki ya Kigali (BK) kiyongereyeho ifaranga rimwe ry’u Rwanda. Ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 16,800 ya BK n’imigabane 5,300 ya CTL, yose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5,006,800. Igiciro cy’umugabane wa BK cyahindutse ugereranije n’uko isoko ryari ryafunze kuwa kabiri gihagaze. […]Irambuye

Ni inde ukwiye gusimbura Dr Binagwaho? Ntawukuriryayo, Sezibera cg undi?

Kuva Dr Agnes Binagwaho yakurwa buyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima tariki 12 Nyakanga, ntiharashyirwaho umusimbura, ubuzima ni urwego rw’ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu, buri wese yibaza uzamusimbura, benshi basubiza amaso inyuma mu bamubanjirije. Mu myaka itanu Dr Agnes Binagwaho, umuhanga mu kuvura indwara z’abana, yakoze byinshi byiza ndetse anabihererwa ibihembo mpuzamahanga nk’igihembo yaherewe muri Leta Zunze […]Irambuye

Israel Mbonyi agiye kuririmbira Abanyarwanda bo muri Canada

Umuhanzi Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, aritegura kujya gutaramira abakunzi b’indirimbose mu gihugu cya Canada kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga. Israel Mbonyi arahagururuka kuri uyu wa gatatu yerekeze muri Canada aho azaririmbira Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Canada, mu birori byo gusangira “Dinner” bateguye. Mbonyi yabwiye Umuseke uru ruzinduko yarutumiwemo n’inshuti […]Irambuye

Gicumbi: Imyotsi iva ku bitaro iteye impungenge, ubuyobozi buti ‘nta

Abaturage bo mu Murenge wa Byumba, by’umwihariko abaturiye n’abakoresha umuhanda unyura ku bitaro bya Byumba bafite impungenge ku ngaruka z’imyotsi ngo bahumeka iyo ibitaro byatwitse imyanda n’ibikoresho byamaze gukoreshwa. Ubuyobozi bwo buravuga ko nta ngaruka yatera. Abaturage banyuranye bakoresha umuhanda unyura ku bitaro bya Byumba, bavuga ko iyo byatwitse imyanda bibasaba kugenda bipfutse amazuru kubera […]Irambuye

Davis Kasirye wasinyiye DCMP yo muri DR Congo arashimira Rayon

Rutahizamu wa ‘Uganda Craines’ Davis Kasirye wakiniraga Rayon Sports, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri akinira Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo. Gusa ngo ntazibagirwa ibihe yagiriye muri Rayon Sports. Davis Kasirye, umunya-Uganda w’imyaka 23, yagize umwaka w’imikino mwiza wa 2015/16, yitwaye neza muri Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro, bituma ahamagarwa bwa mbere na […]Irambuye

“Natoje Rayon Sports na Kiyovu nzivamo kubera ubuswa bw’abaziyobora”- Kanyankore

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga, APR FC yatangaje abatoza bashya bayobowe na Kanyankore Gilbert Yaoundé bagomba kuyifasha guhagarara ku gikombe cya Shampiyona yatwaye, wanahise atangaza ko abayobozi b’ikipe z’abakeba Rayon Sports na Kiyovu ari abaswa. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro cyayo, APR FC yerekanye itsinda ry’abatoza bazayitoza umwaka utaha, bayobowe na Kanyankore […]Irambuye

Abahesha b’Inkiko barinubira igihembo ngo kidahwanye n’imirimo bakora – Me

Urugaga rw’abahesha b’inkinko mu Rwanda rurinubira igihembo ngo gito abahesha b’inkiko b’umwuga bahabwa mu kazi kabo, gusa ngo ibiganiro na Minisiteri y’Ubutabera bigeze kure harebwa uburyo iki kibazo cyakemuka. Me Harerimana Vedaste, umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe amategeko avuga ko umuhesha w’inkiko w’umwuga iyo arangije urubanza ahabwa amafaranga y’u Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish