Digiqole ad

Ndota kubona Côte d’Ivoire na Abidjan bisukuye nka Kigali – Perezida Ouattara

 Ndota kubona Côte d’Ivoire na Abidjan bisukuye nka Kigali – Perezida Ouattara

Perezida Ouatara ngo arifuza isuku yasanze Kigali mu gihugu cye.

Nyuma yo kwitabira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yaberaga i Kigali kuva tariki 10-18, Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ngo yatangaje cyane n’isuku yasanganye Umujyi wa Kigali, ndetse ngo ayifuza mu mujyi wa Abidjan.

Perezida Ouatara ngo arifuza isuku yasanze Kigali mu gihugu cye.
Perezida Ouatara ngo arifuza isuku yasanze Kigali mu gihugu cye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege Félix Houphouët Boigny de Port Bouët akigera muri Côte d’Ivoire mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru, Perezida Alassane Ouattara yagarutse ku buryo yasanze u Rwanda yari asuye bwa mbere nka Perezida.

Yagize ati “Twashimishijwe cyane n’u Rwanda, ni igihugu gito kitanangana na kimwe cy’icumi (1/10) cy’ubuso bwa Côte d’Ivoire, n’abaturage batageze kuri kimwe cya kabiri (½) cy’abaturage bacu, ariko ni igihugu kiri gutera imbere bigaragara, n’ibipimo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza biri hejuru.”

Yongeraho ko indi cyamutangaje cyane ari “Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu Miliyoni ebyiri, waradutangaje cyane, ufite isuku yo ku rwego rwo hejuru. Ndarota ko Côte d’Ivoire na Abidjan umunsi umwe bisukuye nka Kigali.”

Abanyamakuru ba Televiziyo ‘RTI’ dukesha iyi nkuru, kimwe n’abandi bantu benshi bitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, barimo na benshi bari bageze mu Rwanda bwa mbere banyuzwe cyane n’isuku, gahunda, umutekano, na Serivise nziza baherewe i Kigali.

Ibihugu byinshi bya Afurika birimo n’ibifite ubukungu bukomeye nka Côte d’Ivoire, Cameroun, Nigeria n’ibindi cyane cyane ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara usanga bifite ikibazo gikomeye cy’umwanda mu mijyi yabyo.

UM– USEKE.RW

 

51 Comments

  • Uyu mugabo nikijuju twese tuzukuntu yageze kubutegetsi.Ajye yicecekera aramye Sarkozy na Blaise Compaoré.Ese yageze Kayonza? Njyewe nsigaye nemera umugabo nka Museveni wafashe nakanya akajya gufata mu mugomngo umuryango wa Karuretwa kuko barinshuti.

    • @Migina, Ariko iyo wita ikijuju umuntu uyoboye Cote d’Ivoire, wabaye Ministri w’Intebe w’icyo gihugu imyaka 13 yose (1990 -1993), kikaba ubu kibarirwa mu biriho biva mu bukene kuko umunya Cote d’Ivoire yinjiza impuzandengo y’amadolari hafi 2000 ku mwaka, mbere akaba yarabaye umuyobozi wungirije wa Banki y’isi, akayobora BCEAO (Banki y’Ibihugu bya Afrika y’Uburengerazuba), uwo muntu koko abaye ari ikijuju, wowe wakwishyira mu ruhe rwego? Uramuziza ko yarwanyije abavugaga ko atari umwenegihugu, bityo akaba atagomba kwiyamamariza kukiyobora? Hano mu Rwanda se ubwo ntiwemera ko abarwaniye uburenganzira bwabo bakanga kwitwa abanyamahanga mu gihugu cyabo cyangwa guhezwa mu buhunzi bari mu kuri? Ubwo se kuba abo banyarwanda barafashijwe n’Ubuganda, Ubwongereza, USA, Israeli, Tanzaniya, Ethiopiya n’abandi, bivanaho ko icyo barwaniraga cyari gifite ishingiro? Byagera ku bandi ngo bo ni ibicucu! Utazi ubwenge ashima ubwe!

      • @Safi, nibyiza cyane kuvuga ibyo bihugu ubundi iyuvuze ibitari Uganda uhinduka Haduyi kakahava, ibi rero byerekana impamvu burya twishyize mubakolonijwe n’abongereza kabone nubwo mumateka yacu bitarimo.Buhoro buhoro nirwo rugendo nasomye mu gitabo aho abantu bavugango bafata ku rugamba abantu basa nabarabu batagira igipapuro na kimwe biza kumenyekanako abo bantu kobavaga Eritrea.

        • ariko wowe wiyita migina rwose si byiza kumwita ikijuju, kuko nugutukana kandi mumuco wacu si byiza mundangagaciro tugenderaho.yego tuzi uko yagiyeho nakarengane byanyuzemo ariko wareba ukundi ubivuga ataruko.

      • Bwana Safi, waba waramenye icyo bitaga poumon économique muri kariya karere? Ese ubukungu bwa Cote d’ivoire bwari bwifashe gute mbere yuko intambara yaduka byose ikabikubira hasi? Ejobundi intambara nirangira muri Siriya, Libiya,Irak hanyuma bakagira taux de croissance ya 20% uzaza kubiratira abantu nabyo?

      • Uyu witwa Safi ari muri babandi bavuga ngo batewe n’abagande,ninde wakubwiye ko abo bose uvuze bafajije Fpr!?, mwagiye mwemera icyo nzi nuko twiriye tukimara ariko tukanga tugakomeza umutsi!.

        • Sendashonga we, ujye uvugukuri niba ntabyo uzi hari benshi bashobora kugusobanurira, ubwo rero ugiye kutubwirako ari nawe wagiye wenyine ukigeza i Kinshassa.

        • Sendasho amateka aba ahari wa muntu we ntago amarangamutima ariyo areberwaho

      • 1990-1993=3

        • 1990-1993 = -3

          • Navuze umwaka wa 1990 kugeza 1993 ko yayoboye imyaka 3 nkosora Safi wavuze imyaka 13 mu gitekerezo cye: July 23, 2016 at 2:06 pm ntawutibeshya rero niba utabibonye ushobora kubariwowe muswa butwi.

    • @ Migina
      Who is Karuretwa tell me that story. Nsigaye nkunda museveni kubera utuntu akora. Nguwo nagatebe kumuhanda, nutundi, nutundi.

    • Jyumenya gusubiza ibijyanye . Alassane Ouattara Se yagombaga kujya Kayonza gukora Iki ?

      Ikindi ntabwo yashyizwe kubutegetsi na Nicolas Sarkozy yarwanye intambara ari kuruhande rwa New Forces .

      Ahandi ho ubanza ugira amatiku atoroshye

      • Marechal we baravugango nuwendeye..munyenga yaramenyekanye..hanyumase ni forces nouvelles za Watarra zavanye Bagbo muri presidence?

    • Ariko rwose Migina wowe urandangije. Ubu ahari uwaguha n’Akagali wakayobora? Uratinyuka ni wowe ahubwo wigaragaje nk’ikijuju. Umuntu uyoboye igihugu ufite C.V nk’iriya ugatinyuka ngo ni ikijuju??? Wowe umeze nka ba baturage ba nta bwenge baba batagira n’igare maze ngo bakora imyigaragambyo bagatwika imiturirwa,imodoka zihenze bagatwika sinakubwira ngo ubwo yewe ngo barakaye??? Ibyo nta bwenge buba bubirimo kabisa

  • Perezida Museveni ngo abanyamakuru baramubajije bati ese kuki Kampala ibamo umwanda ntibafatire urugero kuri Kigali ihora isukuye, umusaza muri rwa rwenya rwe yarababwiye ati erega urugo rw’umukene rugomba guhora rusukuye kuko nta kintu kirwinjiramo ngo kirwanduze! Ati ese urugo rutagira ibyo kurya rwabura gute guhorana isuku? Kugira isuku ni byiza ariko umenya iyiwacu yo yongerwa nuko twikeneye ntitubone ibyo guta. Ouattara azabanze ahe abanyagihugu be amahoro, abakure mu bukene maze arebe ko isuku itizana ntawe ugombye kuyihatira ababyagihugu cyangwa ngo ayitekinike. Ese Ouattara isuku yabonye niyo muri convention center cyangwa yageze no muri karitsiye ngo yihere ijisho?

    • Nonehose,urashaka kuvugako ushonje? Nina ushonjese kubera ubunebwe bwawe uragirango urwanda rwose rukwiyirirwe!? Na Bibilia iravuga Ngo Inyanda ntiyitamika

  • None se Migina ibyo uvuze ko mbona bicuramye…gusura umuryango wa Karuretwa se bivanaho ko Kigali isukuye? Kayonza se hari iki? Umwanda se? Byo se bihindura isuku ya Kigali…Museveni yarakoze ariko siwe wenyine nabandi bagiyeyo kandi natwe twarabatabaye.

  • @Migina, ibyo uvuga uko byagenda kose biragara ko ufite ishyari, ubwo uri umurundi nkurikije ibyo uvuga ko yavuze Kigali yavuze Kayonza. Abantu mutemera uko igihugu kiri gutera imbere muzamera nka cya kironwe

    • Isuku ivuga ko umuntu afite ubukungu, ntiwagira isuku udafite ubukungu. Naho urwenya rwa Museveni ni urwenya koko. Nonese i Burayoi, Dubai, Amerika nahandi bateye imbere ko hari isuku ni ukubera inzara?

    • @Muzumirwa, Ndagukangulira kumva Imvo n’imvano yahise 23 nyakanga niba ubishoboye wasobanukirwa na byinshi.Ese Kigali si mu Rwanda, Kayonza si mu Rwanda?

  • Umujyi wa Kigali urimo ibice 2. None Pres. Ouattara yavugaga ikihe gice ?

    • Bannyahe

  • @Muhoza, Niba umuntu ariye umuneke ugasanga igice kimwe yakijugunye burya biba bifite icyo bivuga.Tujye tureka kwigizankana duseka mubikomeye.

  • Arko nkwawe uvuga ko isuku ya kigali arukubera ubukene??? ubanza utuzuye mumutwe kbsa cg utaba i kigali nyine? ubu se abataye ikigali ntitujya turya?bari batakira WFP, PAM nka somalia. reka nkubwize ukuri isuku igaragaza umuco. iyo ufite umuco n’ icyinyabupfura ntacyakubuza kugira isuku.

    • Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse cyane na raporo z’igihugu, raporo mpuzamahanga, natwe ubwacu turabibona. Gusa ntibivuzeko hatabura umukene. Niba uhuye nikibazo cyunukene ntibize ko ubukungu muri rusange bufite ikibazo. Usome economic theories on GDP

      • @Umuhoza, uziko umeze nkamunyeshuri ukibona diplome ye iyageze kukazi muminsi yambere? abayibereye mumatheories y’ishuli ariko ubundi agomba gihita abivamo akabihuza n’akazi na pratiques owe rero ndabona ukibereye mumatheories ya GDP nibindi ushukishwa n’abazungu.Harya GDP y’igihugu nka Boliviya inganiki? Ese muri Boliviya habinzara? Harya Argentina igwa muri banqueroute muri za 1990’s GDP yabo yanganaga gute? amabanqueq ajya kwitura hasi muri 2008 ameze 3 mbereyaho iyo mibare uri kuvuga yahanura akokaga abantu bose baguyemo nubu bakivurugutamo bitewe nigihugu gifite izo za GDP zimeze neza? Izo za GDP zawe uzajya kuzibwira umuturage wa Kayonza, wa Karongi wa mujyaruguru,wamajyepho wicwa ninzara?

    • Rogers, ikinyabupfura cyo ujyukireka kuko amagambo avamubayobozi bigihugu cyacu rimwe narimwe wibaza niba bakigira bikakuyobera.

  • Hari ikintu kimwe maze kwemera ni uko abanyapolitiki bagira ubwenge buke niba atari ukwirengagiza. uyu mugabo akiri premier ministre Cote d’ ivoire yari ikeye pe ifite isuku abakozi bayo bahembwa neza ndetse byaravugwaga ko mu mwa wa 2000 izaba yabaye igihugu gikize, itakibarirwa mu bihugu en voie de development, umuntu yakwibaza rero ati byagenze gute? reba ukuntu yarwaniye kuba prezida, aha sinshyigikiye uko yimwaga ubwenegihugu, ariko na none ntacyo bimaze gusenya ukicisha abantu benshi juste kugira ngo ube prezida. niba yifuza ko bagira isuku nabanze agire isuku mu mutwe we avanemo ego, kandi yemere ko umwanya uwo ari wo wose yawubamo kandi agakorera igihugu.

  • Umugabo bita Maslow yerekanye ukuntu besoins zikurikirana: yavuze ko habanza besoin physiologique harimo kurya kunywa, etc,. Isuku mu nda nsa rero byagorana kuyibona n’ubwo nayo ari ingenzi kuko inda ishonje itagira amaso kdi ntitubeshyane hano i Kigali inzara iratema amara wa mugani wa Mwitenawe!!!Ayinyaaa!!! Ubihakana age ku masoko arahakura igisubizo. Ouattara mwimurenganya yabonye umuhanda na convention centre kdi aho hombi ntaho yari buhurire n’abishwe n’umudari na za bannyahe,ikindi sicyo yari yatumiriwe erega!!!. Anyway ariko ibyiza bikorwa nabyo birahari kdi nabyo n’ibyo gushimwa.

  • None se ouatara nawe azafunga abakene cg abice kugirango ababuze kwanduza umujyi? Ese les ivoiriens azabibakora abishobore ra ? Ko twe twifitiyemo ihahamuka…

  • wabyanga wabyemera U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo mu isuku. Iri Kigali ni nayo iri mu mijyi yo ntara kandi no mu byaro barakataje. Ubihakana azasimbukire mu murenge witwa Kiyombe mu karere ka Nyagatare. Aha hantu ni mu giturage twakwita kibisi ariko uko mpazi isuku yaho irivugira: Poubelle ku mihanda y’icyaro uriye igisheke ategetswe kudata ibyo yakivanyeho ku muhanda ibyo bita gukurungira inzu niho ngira ngo byaturutse n’ibindi n’ibindi

  • Hahahahahaaaa! Burya ntawutagira umuheka! Na Museveni iyo atagira Habyarimana na Mobutu ntaba ayoboye ubugande! Gusa mukundira ko azi kwitura ineza abayimugiriye! Na wattara rero azace iteka rikuraho ikoreshwa ry’amashashi mu gihugu cye maze arrbe ngo isuku iratrmba igihugu cya Ivory Coast. Ariko si amashashi yonyine. Nayaca akituriza nta suku azabona.

  • Byusa; nyamanza wew kigali ntayo uzipe!!??) Edael urwa Rwanda rwose. Ntukarumenye kko uruzi umugani wabanyarwanda arubonye; aca agenda arrata man.

  • udakunda igihugu cye niyabona ntiyabona nibyiza byacyo kdi uwo aba arumwanzi wigihugu ! ikindi aho kurya byinshi ukabirira mumwanda warya ducye ukaturira kwisahani isukuye u rda nigihugu cyacu kdi dukunda tuzi aho cyavuye naho kigeze naho twifuza ko kigera ibyo byose ningufu zacu nkabanyarwanda ubwo wenda uwo tutemeranya n’umurundi cq umwanzi w’urwanda

  • Kugira Isuku ni igihindura imitekerereze n’imyitwarire (behavior change) ntabwo bisaba kuba ufite ubukungu runaka ahubwo ni mumutwe. Naho guhuza isuku no gusura Umuryango wa Karuretwa, abafashije RPF ngirango twa tandukiriye. Ahubwo Ouwatarra akomereze aho inzozi ze zizabe impamo

  • @Sendashonga,ngo biriya bihugu ntibyafashije RPF?Ko ubanza wari ukiri muto ubwo ku itari 4.7,HE yambikaga bamwe mu bayobozi ba biriya bihugu imidari abashimira uruhare bagize mu kubohora iki gihugu?!!

    • Abayobozi bacu ariko nabo umenye ko bajya bambikwa imidari.Ikindi abanyarwanda bafashije Uganda kwibohoza mbere yuko Abagande bagira icyo bafasha abanyarwamda kitari n’impuhwe wenda bari barufitiye.

  • Mahano we uri mahano nyine…niba waragize amahirwe yo kujya mu mijyi ya africa uzarebe utujagari twaho nta na kamwe kamera nka bannyahe..isuku ya kigali ntireberwa mu miturirwa gusa, na Biryogo, Rwampara na Bannyahe malgré ubukene buhagaragara ariko wari wasanga bitumye ku muharuro? Wari wabona bajugunye imyanda yabo aho babonye? Kigali yakemuye ikibazo cyo gutwara imyanda muri quartiers zose inziza ndetse no mu tujagari ibyo umenye ko nanubu mu migi nka Naples muri Italy byabananiye.
    Humuka wishimire ibyiza by iwanyu niba uri uw inaha du moins

  • Ahubwo ukuri nuko twese tuzi ko aho abakene batuye niho hakunze kugaragara umwanda! naho aho abakire batuye hakagaragara isuku ndakeka ibyo ntawabihakana kko ingero zirahari.so H.E Museveni ndumva ibyo yavuze yararengeraga inyungu zigihugu cye,ariko iyo mvugo iracuritse!niko byumva!!!!

  • kigali izatera imbere neza babanje guca ubujagari,ziriya caritier nyinshi zirimo utuyira tumeze nk,utujya ikuzimu bakabanza bakazimura,bakabashyira hanze mu nkengero z,umujyi. kandi bagatuzwa ku buryo bw,imidugudu.bizatuma umujyi waguka ube munini mugihe cya vuba, kandi ugire no mu nkengero heza hajyanye n,ubushobozi bw,abahatuye.n,aasoko mpahirwamo ajyanye n,ubushobozi bwabo. kandi muri gahunda yo kubimura burya by,akabaye byiza babubakiye aho kubaha ingurane z,amafranga, kuko amafranga iyo ageze mu muryango w,abakene baracanganyikirwa, ntibamenye nicyerekezo, iriko leta yo mbona ibishoboye, kuko njya mbona hensho abubakiwe.

    • Karori we, Ahushaka gucira abakene nakwibutsako ntawavutse agenewe kuzaba umukene kandi ushobora kubukize none ejugakena.Niba wumvako Kigali rero igamba guturwa n’abifite ngo bace utuyira tumeze nkutujya mu kuzimu umuntu akomeje igitekerezo cyawe yakwanzura arengereyeho gato kwbahatuye batuye mukuzimu cyangwa ahameze nkaho.Nyamara igihugu kidasaranganya imvururu iyozadutse zihera kubantu nkawe.Ndangije ngutuye indirimbo yitwa Kavukire y’umuhanzi Masabo Nyangezi.

  • Ariko abapinga mwagiye mwicecekera ko ntacyo muzahindura kuri gahunda nziza ya Leta. muravuga ngo ubukene, niba buhari se murifuza ko tubufatanya n isuku nke? plz plz yewe si urwanda gusa kuko africa muri rusanga irakennye. ntimuzi ukuntu iyo suki no kugira gahunda iyo urigiye hanze urumunyarwanda ubyubahirwa. Plz plz plz mureke dukomerezeho na quartiers zisigaye aho gusubira inyuma

  • @Paul ubyubahirwa wenda nabo muba muri gusangira ikiyeri.Uzagerageze uhure n’umudiplomate wumve ibyakubwira.

  • @Mbaraga we uwo mu diplomate wasangiye nawe yakubwiye iki? Tubwire…..icyo nabonye byo ntitwishimira ibyiza byacu..utwo tujagari muvuga jye nziko utwo mu Rwanda tuba ari utujagari ariko hasukuye. Muzajye Kibera ya Nairobi murebe… Kigali no mu bakene hari isuku.

  • Jyumenya gusubiza ibijyanye . Alassane Ouattara Se yagombaga kujya Kayonza gukora Iki ?

    Ikindi ntabwo yashyizwe kubutegetsi na Nicolas Sarkozy yarwanye intambara ari kuruhande rwa New Forces .

    Ahandi ho ubanza ugira amatiku atoroshye

  • Abatagera i Bwami babeshywa byinshi. Muri aba bose ninde wari wagera Abidjan? uyu mujyi uruta imijyi imwe y’i Burayi.Reba Plateaux, reba Deux Plateaux, reba Hotel Ivoire, reba ariya mateme abiri ari hejuru y’inyanja, reba za autoroutes na echangeurs. Ntho wagereranya na Kigali kuko umusaza Houphouet Boigny yarahubatse ndetse yongeraho na Yamassoukro aho yubatse Basilike iruta iya Roma.Yego muri Abidjan harimo za quartiers ziciriritse ariko nazo ntiwazigereranya na Nyamirambo yacu. Isuku ni ngombwa, ariko isuku ntijya mu gifu! Niba ari kugira isuku yo kwereka abasura Kigali ariko NZARAMBA ikica abaturage, nahitamo umujyi umeze nk’uwa Musaveni ariko abaturage bakabona ibibatunga. Hari za standards tuzana mu Rwanda igihe cyazo kitaragera.None se dufite stations d’epurations zingahe ? sewer system irahari ku mujyi wa 2.000.000 , amazi ahagije arahari? sinumva ngo amazi maremare afite ibibazo by’isuku kubera amazi? si byiza kwishyira imbere werekana za facades gusa imbere mu gihugu bicika.Ngo Rwanda ni urwambere muri ibi… ngo dufite abagore benshi muri parlement

    • @Kagabo ntugakabye bwana!
      Abidjan uvuga ntabwo uyizi wenyine, hera Port-Bouët, Plateau, Treichville, Adjamé, Abobo, Cocody, Marcory, Treichville yewe na Yopougon quartiers zisa nabi kandi zishaje gusa gusa, wabivuze neza ko Houphouet Boigny yahubatse mu myaka 30 ishize, ibizu byose ubona bitatse Abidjan byinshi barashize, uzajye muri iriya ikoreramo Migration ndabona uhaze urebe, imvura iragwa ikava bikabije.

      Kuba Abidjan yose ihora icumba imyotsi y’abantu bokeje ibinyama by’inkoko zirimo n’izapfuye n’inkende n’amafi n’iki byose nibyo ushima ko hari ibiryo rero? Ese Kigali iyo Nzaramba uvuga warayihabonye? Mwagiye mureka gukabya disi we!? u Rwanda rumeze neza mon cher, n’iyo nzara uvuga ntabwo uyogoza igihugu, agace gato yaba irimo menya ko ubu iri kuba maitrisee, wishaka gukangata ngo izara iraca ibintu mu gihugu puuu genda ntugakabye.

      Abidjan ni nziza kandi ni nini rwose ibyo ndabyemera, ariko irashaje cyane kandi nta nyubako nshya ziyizamukamo, nta quartier nshya mperuka zubakwa, yenda nubwo mpaheruka mu myaka 5 ishize ubwo yenda sinzi niba hari icyahindutse, ariko kwivugishwa ngo utagera ibwami, niba wavugaga Abidja wibeshye cyane mon cher, si wowe uhazi wenyine, urumva?

      Icya nyuma nakubwira ariko ntabwo njyewe ndi kugereranya Abidjan na Kigali, ndareba Kigali na Rwanda rwacu, isuku, iterambere n’ibikorwa remezo Perezida Alassane Ouattara wowe ukaba utabibona, either urwaye amaso cg ntushaka kuyarebesha ibyo u Rwanda rugezeho kuko biguteye ishyari cg ipfunwe.

      Ndongeye nti ntugakabye rwose

  • Niba atazi uko yabikora, agomba kuzana dicatature mugihugu cye, abaturage bagahunga bajya gushaka ibyo kujya muri Ghana, ubwo izo ayo mafaranga yagombaga kubafasha akayakoresha asukuru Abidjan !.Usibyeko les Ivoiriens batamukundira.

  • Hari igihe usoma comments za bamwe ukibaza iyo tugana. Kubera ko umuntu avuze gusa ko i Kigali yahabonye isuku, amacakubiri yose n’imijinya itagira igisobanuro igahita izamuka?!!!!Ngaho ngo za Kayonza, ba Museveni na Karuretwa, ngabo ba Sarkozy…!!!Please be smart in your criticism kuko iyo ibitekerezo bitari ku murongo utakara mu marangamutima gusa ubundi ugahuzagurika!

  • @Emile Nkurikiye
    Reka amarangamutima umbwire niba 2.000.000 zigikoresha fausse septique, umbwire niba amazi hagije yarabonewe umuti, umbwire ibya za ruhurura, umbwire za quartiers spontanés niba zarahawe imihanda n’amashanyarazi , ureke kunyereka za mawonesho yo gukurura ba mukerarugendo.

Comments are closed.

en_USEnglish