Digiqole ad

Amagare: Abanyarwandakazi 2 mu ikipe ya Afurika y’Abagore

 Amagare: Abanyarwandakazi 2 mu ikipe ya Afurika y’Abagore

Jeanne d’Arc Girubuntu niwe uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore

Mu Kigo mpuzamahanga giteza imbere umukino w’Amagare muri Afurika (ARCC) giherereye i Musanze, harimo gutegurirwa ikipe nyafurika y’abagore mu mukino w’amagare irimo n’Abanyarwandakazi babiri.

Jeanne d'Arc Girubuntu ni umwe mu bahanzwe amaso muri iyi kipe.
Jeanne d’Arc Girubuntu ni umwe mu bahanzwe amaso muri iyi kipe.

Iyi kipe nyafurika y’abagore bakina umukino w’amagare igizwe n’abagore 13 bategurirwa kuzakina amarushanwa y’Isi ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi ‘UCI’, barimo Abanyarwandakazi Magnifique Manizabayo na Jeanne d’Arc Girubuntu;

Abanya- Erythrée Tigisti Yowhans Gebrhiwet, Wahazit Kidane Afewrki, Baire Wogahta Gebrehiwet, Debesay Mosana Abraham, na Yohana Dawit Mengis; N’Abanya- Ethiopie Dino Kelil Eyerusalem, Fkaddu Abrha Brhan, Eyeru Gebru Tesfoam, Takele Gelaye Fikreadis, Abera Furtuna Kasahun, na Selam Amha Gerefiel.

Umuyobozi ushinzwe marketing y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare na ARCC, Kimberly Coats yabwiye ikinyamakuru africatopsports dukesha iyi nkur ko hakiri kare kuba wamenya ejo hazaza h’iyi kipe gusa yemera ko iriho.

Yagize ati “Haracyari kare kubivuga. Ntabwo turabona ibyo dukeneye byose kugira ngo ikipe ibashe kuguma hamwe. Turacyarimo gushaka no kuganira n’abaterankunga badufasha cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Umwe mu bahanzwe amaso muri iyi kipe, ni Umunyarwandakazi Jeanne d’Arc Girubuntu wamaze kubaka izina muri uyu mukino akiri muto kubera imidari amaze gutwara mu bihugu binyuranye n’amarushanwa amaze gukina, nk’amarushanwa y’Isi ya UCI aherutse kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaye umugore wo muri Afurika yo munsi w’ubutayu bwa Sahara wa mbere uryitabiriye.

Umukino w’amagare urimo gutera imbere cyane ku mugabane wa Afurika ku buryo abannyi b’Abanyafurika basigaye banitabira amarushanwa yo ku rwego rwa mbere ku Isi, ubu 7 bari muri Tour de France 2016 kandi baritwara neza.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish