Digiqole ad

Nyamirambo: Fuso yabuze feri igonga imodoka n’abamotari, “ngo 2 bapfuye”

 Nyamirambo: Fuso yabuze feri igonga imodoka n’abamotari, “ngo 2 bapfuye”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ‘plaque’ “Rac 151q” yaturukaga i Nyamirambo, yabuze feri igonga abantu umunani bajyanwa kwa muganga bakomeretse cyane. Ngo hari umumotari n’uwo yari ahetse bashobora kuba bahise bapfa.

Imodoka yagonzwe n'iyi Fuso yahise icumba umwotsi.
Imodoka yagonzwe n’iyi Fuso yahise icumba umwotsi.

Umunyamakuru wacu Callixte Nduwayo wageze ahabereye iyi mpanuka ikiba aravuga ko imodoka yaturukaga mu muhanda mugari wa kaburimbo uva Nyamirambo ugana Nyabugogo. Impanuka yabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, hepfo gato y’ikiraro cyo kwa Mutwe.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko imodoka yaturutse i Nyamirambo kwa Gisimba yabuze Feri, Umushoferi ngo yamanutse ruguru agendaga avuza induru kugira ngo abantu bave mu nzira.

Mu gihe ngo yageragezaga kuyikura mu muhanda mugari kugira ngo ataza kugonga benshi, byarangira n’ubundi agonze imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ngo yarimo Umupadiri umwe, Umubikira n’akana gato, ndetse na motari zari zihari.

Imodoka ya RAV4 yahise itangira gucumba umwotsi, na moto yagonze zirangirika cyane ku buryo kongera kuzikoresha bizagorana.

Iyi niyo modoka yabuze Feri igonga abantu.
Iyi niyo modoka yabuze Feri igonga abantu.

Mu bantu umunani (8) bakomeretse, ngo harimo n’abantu babiri bari muri iriya Fuso yagonze, gusa nyuma yo kugonga umushoferi w’iriya Fuso we ngo yahise yiruka, ku buryo ntawe uzi aho yarengeye.

Umunyamakuru wacu aravuga ko Imbangukiragutabara zahise zihagera zigatwara abakomeretse cyane kwa muganga.

Polisi y’u Rwanda nayo yahise ihagera ntiratangaza imibare y’abakomerekejwe n’iyi mpanuka cyangwa niba hari abo yahitanye. Gusa, hari abaturage bavuga ko hari Umumotari n’uwo yari ahetse bahise bitaba Imana.

Tuyishime Jean Bosco, Umumotari warokotse iyi mpanuka ariko moto ye ikaba yangiritse cyane, ngo icyatumye arokoka ni uko yabonye imodoka ije ahita asimbuka moto arahunga.

Tuyishime Jean Bosco warusimbutse.
Tuyishime Jean Bosco warusimbutse.
Iyi modoka yarimo abihayimana yarangiritse cyane
Iyi modoka yarimo abihayimana yarangiritse cyane
RAV4 yarimo Ababikira yangiritse cyane.
RAV4 yarimo Ababikira yangiritse cyane.
Kugira ngo ibone uko ihagarara uwari uyitwaye yashakishije icyo yagonga kugira ngo ataza kwica benshi nakomeza mu muhanda.
Kugira ngo ibone uko ihagarara uwari uyitwaye yashakishije icyo yagonga kugira ngo ataza kwica benshi nakomeza mu muhanda.
Tuyishime Jean Bosco we arashima Imana kuba yarokotse iyi mpanuka, nta n'igikomere.
Tuyishime Jean Bosco we arashima Imana kuba yarokotse iyi mpanuka, nta n’igikomere.

2

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Imana yakire mubayo abahasize ubuzima kd nabarembye ikomeze iborohereze mukuri izi mpantuka za hato na hato zikwiye gushakirwa umuti

    • Umuti ni ugusaba Government yawe igahagarika kwinjira mu gihugu iriya myanda y’amakamyo iva mu bimpoteri bya Dubai; kandi ibyo ntibisaba ko Imana ibijyamo ngo bikorwe.

      • Kera twagiraga nke ariko ugasanga ari mercedes 1924,Toyota Dyna,Stout,Hiace ibi bipoloporo ntabyabagaho.Ubwo nabyo biri mubyo baba bagiye kuduhahira.

  • Abantu bize ibijyanye nokwirinda impanuka kukazi nibindi bijyana nabyo baranyumva.Ndakangurira abanyamaguru bagenda mu mihanda ya Kigali kujya bagenda kuruhande baba bareba imodoka ziza aho kugenda baziteyumugongo.

  • Imana ibakire mu bayo

  • ku igihe.com bo ngo nta muntu wahatakarije ubuzima, hahhahaahhahaha, nkunda UM– USEKE nkabura icyo mbaha

    • @Mea Culpa, jya umenya ibinyamakuru bisobanutse.Urakaza neza ku Museke.com

      • Masolo mumbwirire kabisa.Igihe.com buriya se ni ikinyamakuru?wagirango ni abana ba primary bacyandikira.umuseke.com komeza utsinde

  • Niba bishoboka, imodoka nini zishyirwemo ‘alarm’ yajya itanga amakuru ko havutse ikibazo aho kugira ngo shoferi(driver) agende atera induru. Ariko urumva ko yakoze uko ashoboye ngo akize ubuzima bw’abantu.

  • Iriya ntabwo ari Rav4 ni Suzuki (Grand Vitara)

  • Nibyo Kamali, na police ijya ibyigisha, ariko iyo tugeze mu muhanda dusa nk’aho twiyibagiwe.

  • Bitond kko sekibi asigaye yiharaje kwiba Ababa b’ uhoraho.urumva rro nukuhagabira NCR zanje

  • Ariya MAFUSO menshi afeteje ibibazo, ku buryo abantu batangiye kuyibazaho. Nihafatwe ingamba hajye hinjizwa muri iki gihugu imodoka nzima, kandi turasaba ” Controle Technique” nayo kujya ikora akazi kayo neza. Kuko usanga imodoka runaka ifite icyemezo cya “Controle Technique” nyamara wareba uko imeze ukibaza abantu bayihaye icyo cyemezo bikagushoboera. Kereka niba ari ruswa zikora.

Comments are closed.

en_USEnglish