Umugabane wa Bralirwa nawo wamanutse, watakaje Frw 3
Isoko ry’Imari n’Imigabane ryafunze kuri uyu wa mbere, umugabane wa Bralirwa utaye agaciro ka 1.7%, ni amafaranga y’u Rwanda yamanutseho.
Muri rusange, kuri uyu wa 25 Nyakanga, ku isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange” hacurujwe imigabane 100 ya Bralirwa, 300 ya Banki ya Kigali (BK) na 1,300 ya Crystal Telecom (CTL), yose hamwe ifite agaciro k’amafaranga 190,200.
Nubwo mu cyumweru gishize iri Soko ry’imari n’imigabane ryaranzwe n’ihindagurika ry’agaciro k’umugabane wa BK, iki cyatangiye neza kuri iyi migabane kuko agaciro kagumye ku mafaranga 275.
Inkuru:
Ahubwo, agaciro k’umugabane wa Bralirwa niko kongeye kumanuka nyuma y’igihe kadahindagurika. Uyu mugabane wavuye ku mafaranga 170, ugera ku mafaranga 167.
Nk’uko bigaragara, agaciro k’umugabane wa CTL wagumye ku mafaranga 70, umugabane wa EQTY uguma ku mafaranga 334, uwa NMG uguma ku mafaranga 1,200, Uwa USL ku mafaranga 104, naho uwa KCB uguma ku mafaranga 330.
UM– USEKE.RW