APR FC igiye mu mikino ya gisirikare nta Djamal na

Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo mu Rwanda hatangire imikino ya gisirikare, Kanyankore Gilbert Yaounde utoza APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi azakoresha, batarimo Mwiseneza Djamal n’umuzamu Steven Ntaribi. Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2016, kuri Stade ya Kigali APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’imihango yo gutangiza ku mugaragaro imikino ya […]Irambuye

U Rwanda rwiteze byinshi ku nama izahuza Ubuyapani na Afurika

Ku matariki 27-28, Kenya irakira inama ya gatandatu mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika itegurwa n’Ubuyapani n’abandi bafatanyabikorwa, u Rwanda ngo rwizeye ko bizarushaho gukurura abashoramari benshi b’Abayapani muri Afurika. Iyi nama izwi nka Tokyo International Conference on African Development (TICAD) ni ubwa mbere izaba ibere muri Afurika kuva mu 1993 yatangira kuba. Iyo Kenya izakira […]Irambuye

Nyaruguru nta nzara ihari, ariko imvura itinze kugwa byaba ibibazo-

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugura bwemera ko mu gihembwe cy’ihinga gishize umusaruro w’ubuhinzi wabaye mucye, gusa bukavuga ko nta nzara iri muri aka Karere, nubwo ngo imvura iramutse itinze kugwa byateza ibibazo bikomeye mu Karere. Mu Karere ka Nyaruguru kimwe no mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu, havuzwe ikibazo cy’amapfa yagize ingaruka ku musaruro w’abahinze mu gihembwe […]Irambuye

Urubyiruko rureke kwinepfaguza umurimo uwo ariwo wose – Min.Nsengimana

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Minisiteri zinyuranye zifite aho zihurira n’urubyiruko n’Inteko Ishinga Amategeko, harebwa uburyo gahunda za Leta zo guteza imbere urubyiruko zishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kuzikemura, urubyiruko rwatunzwe urutoki ko no mu mirimo micye ihari hari iyo rwinepfaguza. Mu Banyarwanda hafi Miliyoni 12, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 rugera kuri 28% […]Irambuye

RSE: Mu mezi 6 ashize ubucuruzi bwa ‘Treasury Bond’ bwarazamutse,

Isesengura ku mikorere y’isoko ry’imari n’imigabane mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2016, iragaragaza ko abantu bakomeje kwitabira cyane ubucuruzi bw’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond), ariko ubw’imigabane bukaba burimo busubira inyuma. Abantu bakunda gushora muri ‘treasury bond’ kuko ari ishoramari baba bizeye ko ritazahomba, kuko byanze bikunze Leta yishyura. Iyo Leta […]Irambuye

Murindi/Mwili: Imyaka 5 nta mazi meza kubera kutumvikana kw’Akarere ka

Mu Murenge wa Murundi na Mwili, mu Karere ka Kayonza hagaragara umwanda ukabije mungo, ku mibiri n’imyambaro y’abaturage benshi kubera ko nta mazi meza, nyamara ngo barayigeze aza guhagarara kubera kutumvikana kwa WASAC n’Akarere. Mungo zinyuranye zo muri uyu Murenge wa Murundi, by’umwihariko ahitwa Miyaga umunyamakuru w’Umuseke yageze, bakoresha amazi mabi cyane, naho koga byo ni […]Irambuye

Inteko yanenze kugenda gacye kwa Leta mu gukemura ikibazo cy’ikimoteri

Ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’Amazi n’Isukura n’isukura, abagize Inteko banenze uburyo Leta irimo kugenda biguruntege mu gukemura ikibazo cy’umwanda ku kimoteri cya Nduba. Ikimoteri cya Nduba, mu Karere ka Gasabo nicyo kimenwamo imyanda yose yo mu Mujyi wa Kigali, cyashyizweho gisimbura icya […]Irambuye

U Rwanda rwishimiye ko USA yongereye ibicuruzwa bijyayo bidasoze

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuguruye gahunda izwi nka “African Growth and Opportunity Act (AGOA)”, igamije gufasha ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara (Sub-Saharan Africa) kugera ku isoko rya Amerika; Ndetse yongera n’umubare w’ibicuruzwa byoroherezwaga kwinjira muri Amerika bidasoze. Iyi gahunda ya AGOA yagombaga kurangira mu mwaka wa 2015, yashyizweho […]Irambuye

U Burundi guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda bifite ingaruka ku bihugu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda Francois Kanimba aragaya cyane umwanzuro w’u Burundi wo guhagarika ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’u Rwanda, akavuga ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byombi cyane cyane u Burundi. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore yabujije abaturage kugurisha umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, ndetse ko uzabirengaho azahura n’ingaruka. […]Irambuye

Abanyarwanda 5 bakinnye Afro-Basket U18 bagiye kwiga muri USA

U Rwanda rwarangirije ku mwanya wa gatanu muri ‘FIBA Africa Under 18 Championship’ iherutse kubera mu Rwanda. Byahaye amahirwe abakinnyi batanu b’u Rwanda bitwaye neza kuko babonewe amashuri muri USA bazakomerezamo amasomo, bagakomeza no kwagura impano yabo yo gukina Basketball. Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, nibwo hasojwe igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 […]Irambuye

en_USEnglish